Kuri uyu wa 21 Mutarama 2018, Minisitiri w’ubuzima Dr Diane Gashumba yatangije umwiherero w’umunsi umwe w’ abapolisi bagera kuri 70 bakora umwuga w’ubuganga,uyu mwiherero ukaba wabereye ku cyicaro gikuru cya Polisi y’u Rwanda ku Kacyiru.Ubwo yatangizaga uyu mwiherero,Minisitiri Gashumba yabashimiye umurava ubaranga mu kazi,abasaba kugira uruhare rukomeye mu mikorere y’ibigo bya Isange One Stop Centers.
Uretse Minisitiri w’ubuzima watangije uyu mwiherero nk’umushyitsi mukuru, Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda Inspector General of Police(IGP) Emmanuel K. Gasana nawe yari ahari.
Mu ijambo rya Minisitiri Gashumba, yibukije aba bapolisi ko ubuzima ari ikintu gikomeye mu mutekano n’iterambere ry’igihugu, abasaba kujya bihutira kugera ku murwayi ataratakaza ubuzima.
Minisitiri Dr Gashumba yagize ati:”Ubuzima ni ingenzi mu mutekano n’iterambere, gutinda kugera ku murwayi bishobora gutuma abura ubuzima, bikanakwirakwiza indwara zishobora kwandura”.
Yabasabye buri gihe kurangwa n’ikinyabupfura no kuba intangarugero mu gutanga serivisi. Yanabasabye ko serivisi zitangirwa mu bigo bya Isange One Stop Center bazigira izabo, bakanakurikirana bya hafi imikorere n’imicungire yazo.
Ibigo bya Isange One Stop Centers ubusanzwe bitanga ubufasha ku bantu bahuye n’ihohoterwa.Uretse ubuvuzi busanzwe bahabwa ku buntu, abagize ihungabana banahabwa ubufasha butuma bongera kugira icyizere bakava mu bwigunge.
Kuri ubu mu gihugu hose harabarirwa ibigo bya Isange One Stop Centers bigera kuri 44, Minisiteri y’ubuzima ikaba ari umwe mu bafatanyabikorwa mu mikorere yabyo.
Minisitiri Gashumba yijeje Polisi y’u Rwanda ubufatanye buhoraho mu guteza imbere ubuzima bw’abanyarwanda.
Yagize ati” Minisiteri izakomeza gukorana bya hafi na Polisi y’u Rwanda mu gushyira ingufu mu cyateza imbere ubuzima n’imibereho myiza y’abanyarwanda.” Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda IGP Emmanuel K.Gasana yasabye aba baganga guhuza umurimo bakora w’ubuganga n’intego zabo nk’abapolisi, bakumva kandi bakanakora neza inshingano zabo.
Yabasabye kurangwa n’amahame y’umwuga wabo w’ubuganga ndetse abasaba guhora barangwa no kugirirwa icyizere, ndetse no kugira ibanga ry’umwuga wabo.
Uyu mwiherero w’umunsi umwe ukaba wibanze ku kurebera hamwe uko hakemurwa n’uko hakwirindwa ibibazo bikunze kujya bigaragara mu buvuzi, nk’isuku nke, indwara zitandura ndetse n’izandurira mu mibonano mpuzabitsina .
Banaganiriye kandi ku butabazi bw’ibanze, uruhare rwabo mu kwirinda no gukumira ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge n’ibisindisha ndetse hanarebwa n’ibyo Polisi y’u Rwanda iteganya gukora mu minsi iri imbere mu rwego rw’ubuvuzi.
Ubusanzwe abapolisi bakora umwuga w’ubugaga ni bamwe mu bapolisi boherezwa mu butumwa bw’amahoro mu mahanga kimwe n’abandi bapolisi.