Ndi umukobwa w’imyaka 22, iwacu ni ku kamonyi narangije amashuri yisumbuye maze imyaka 3 ndangije kwiga, njya nsoma inkuru zanyu mugira inama abantu ; nanjye mfite ibibazo nimungire inama ,nakundanye n’umugabo twamenyaniye kuri Facebook ,yakundaga kumbwira ko ankunda kandi ko ashaka ko tuzabana ,yaje kunsaba ko duhura tukaganira ku rukundo rwacu kandi ambwira ko ashaka ko twazararana muri Rodge i Kigali.
Twararanye ijoro rimwe antera inda musabye ko tubana ambwira ko afite umugore.
Naratunguwe kuko tumenyanira kuri Facebook yambwira ko nta mugore agira akibimbwira nagize agahinda kuko mama yahoraga ampana kujya mu bahungu nari naragerageje kubyubahiriza kuko naryamanye na we ndi isugi.
Natorotse umubyeyi ubu nkora uburaya kandi mbona ari umwuga uzankoza isoni nshaka kubivamo ariko natinye gusubira iwacu.
Nabuze icyo nakora mungire inama, Ubu mfite inda y’amezi 5 numva nataha ariko byarananiye kuko ntinya ko kubwira Mama ko ntwite ariko natekereza umwuga nkora ko untera isoni ndetse nuko umubyeyi amenye ibyo ko ndi indaya ashobora no kwiyahura nabuze icyo nkora ndasaba abasomyi kungira inama z’icyo nakora nkava mu buraya kuko ntabwishimira ndetse ntinya kubabaza umubyeyi wanjye wampaga byose ubu ntazi aho mba.