Ndayishimiye Yussuf ‘Kabishi’ ni umwe mu bakinnyi bashya bashobora kwiyongera muri Mukura VS yamaze gusinyisha Ntate Jumaine, Umunyarwanda wakinaga muri Muzinga FC yo mu Burundi.
‘Kabishi’ ni umwe mu bakinnyi bakanyujijeho mu myaka yo hambere muri shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda ndetse no mu ikipe y’igihugu Amavubi, aho yakinnye mu makipe atandukanye nka Kiyovu Sports, Atraco FC, Rayon Sports, Musanze FC, Espoir FC, AS Kigali n’andi.
Kabishi amaze igihe atagaragara mu kibuga ariko ngo yiteguye gutsindira Mukura VS ibitego byinshi
Uyu mukinnyi amaze igihe yitoreza muri Mukura VS, ndetse amakuru agera kuri RuhagoYacu avuga ko Umutoza wa’iyi kipe, Haringiro Francis Christian yamaze gushima uyu mukinnyi ku buryo ari umwe mu bashobora kwiyongera muri iyo kipe nk’uko bitangazwa na Niyobuhungiro Fidel, Umunyamabanga mukuru wayo.
Niyobuhungiro yagize ati “Turacyari mu biganiro kuko igihe kirangiye ni icyo kongeramo abakinnyi bavuye hanze kuko abasanzwe bakina imbere mu Rwanda bo igihe cyabo ntikiragera. Bongerwamo imikino ibanza irangiye kandi ntirarangira.”
Jumaine Ntate (wambaye ikabutura) ngo ni Umunyarwanda wiberaga mu Burundi
Mu gihe cy’igura n’igurisha ry’abakinnyi baturutse mu bindi bihugu, Mukura VS yasinyishije Ntate Jumaine ukina hagati afasha ba myugariro, uyu akaba Umunyarwanda wavutse kuwa 06 Kamena 1995, bivuze ko afiye imyaka 22, akaba yakinaga mu ikipe ya Muzinga FC yo mu Burundi.
Ntate Jumaine yasinyiye amasezerano yo gukinira Mukura VS kugeza mu mpera z’uyu mwaka w’imikino, bivuze ko yasinye amasezerano y’amezi atandatu ashobora kongerwa bitewe n’uko azaba yitwaye n’umusaruro azaba yaratanze.
Kugeza ku munsi wa 10 wa Azam Rwanda Premier League, Mukura VS iri ku mwanya wa 5 n’amanota 15, ikaba inganya amanota na Rayon Sports, Police FC na Sunrise FC.