Perezida Paul Kagame ashingiye ku mateka y’u Rwanda, yavuze ko ibisubizo ku bibazo abaturage bafite bitagomba gushakirwa ahandi ngo bibaturwe hejuru.
Perezida Kagame yabigarutseho mu kiganiro ku kubaka amahoro muri Afurika cyabereye i Davos mu Busuwisi, ahari kubera inama ikomeye ya World Economic Forum ku nshuro ya 48.
Cyitabiriwe na Perezida Alpha Condé wa Guinea; Visi Perezida wa Afurika y’Epfo, Cyril Ramaphosa; Minisitiri w’Intebe wa Somali, Hassan Ali Khayre; Perezida wa World Economic Forum, Børge Brende; Tony Blair wabaye Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza na John Kerry wabaye Umunyamabanga Ushinzwe Ububanyi n’Amahanga muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Perezida Kagame avuga ku buryo bwo kubaka amahoro muri Afurika, yatanze urugero ku Rwanda, ko nta bitangaza byakozwe ahubwo Abanyarwanda bafashe ibibazo bafite bakabigira ibyabo.
Yakomeje agira ati “Ntabwo ushobora kujya kuvana ibisubizo hanze ngo ubiture ku bantu ngo wizere ko bizatanga umusaruro. Ntabwo bishoboka. Ibi ndabivuga nshingiye ku byabaye.”
Yavuze ko Abanyarwanda biyemeje gushaka ibisubizo ku bibazo bafite, n’ubwo bitababujije gukomeza gutega amatwi ibyo abandi bababwira.
Yakomeje agira ati “Abantu baratubwiraga ngo dukeneye kugabanya igihugu cyacu mo za leta zitandukanye ariko tukabiseka. Twarababwiye ngo ngo turi kuganira nk’Abanyarwanda, none ni gute kandi muratubwira icyo gukora nka bande?”
Perezida Kagame yavuze ko Abanyarwanda bamaze kugera ku iterambere rikomeye mu myaka ishize, ariko bazirakana ko ibibazo bafite ari ibyabo kandi bakabishakira ibisubizo ari nako bakomeza kubaka ubushobozi bwabo.
Muri iyi nama y’iminsi ine, Perezida Kagame azahura n‘abandi bayobozi bakomeye ku Isi mu nzego za politiki, ubukungu n’izindi. Barimo Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, nk’uko ibiro bye, White House byabitangaje.
Perezida Kagame ayoboye itsinda ry’abayobozi bakuru barimo Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Louise Mushikiwabo; Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Amb. Claver Gatete; Minisitiri w’Ikoranabuhanga n’Itumanaho, Jean de Dieu Rurangirwa na Minisitiri w’Ibidukikije, Dr Vincent Biruta.
Barimo kandi Umuyobozi w’Ikigo Gishinzwe Ubucukuzi bw’Amabuye y’Agaciro, Peteroli na Gas, Francis Gatare n’Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere, RDB, Clare Akamanzi.