• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Myugariro Imanishimwe Emmanuel watandukanye na AEL Limassol yo muri Chypre yerekeje mu ikipe ya Chennaiyin FC yo mu Buhinde   |   11 Aug 2026

  • Rayon Sports yaguze myugariro w’Umunya-Côte d’Ivoire, Mohamed Ouattara wakiniye Wydad Casablanca, Simba SC na Al Hilal   |   10 Aug 2026

  • Kuki Jean Bosco Gasasira yapfuye umuryango we ukabimenya nyuma y’icyumweru?     |   09 Aug 2026

  • Inganda z’inzoga zitujuje ubuziranenge nk’Ibyuma zarimo ibibazo byinshi bigira ingaruka ku buzima bw’abaturage   |   09 Aug 2026

  • AMAFOTO: Amateka aranditswe, bisabye imyaka 28 ngo Rayon Sports itware CECAFA Kagame Cup ya kabiri mu mateka yayo   |   07 Aug 2026

  • Jambo ASBL yongeye kwerekana ko ari umuvugizi wa FDLR, ntiyifuza ko uyu mutwe wamburwa intwaro ku ngufu   |   07 Aug 2026

You are at :Home»HIRYA NO HINO»Perezida Magufuli yarize mu gusezera umurambo w’umunyarwenya King Majuto(Amafoto)

Perezida Magufuli yarize mu gusezera umurambo w’umunyarwenya King Majuto(Amafoto)

Ubwanditsi 10 Aug 2018 HIRYA NO HINO

Umurambo w’umunyarwenya wakunzwe cyane muri Tanzania, King Majuto wasezeweho bwa nyuma i Dar es Salaam ku wa Kane tariki ya 9 Kanama 2018, mu bamuhaye icyubahiro harimo abahanzi bakomeye na Perezida Magufuli.

King Majuto yitabye Imana mu ijoro ryo ku wa Gatatu tariki ya 8 Kanama 2018 ahagana saa munani z’ijoro, yazize kanseri yamufashe mu bugabo.

Uyu munyarwenya ubusanzwe witwa Amri Athuman, yaguye aho yari amaze iminsi mike arwariye mu Bitaro by’igihugu bya Muhimbili biri mu Mujyi wa Dar es Salaam.

Yasezeweho bwa nyuma mu muhango wabereye ahitwa Karimjee mu Mujyi wa Dar es Salaam. Mu bamusezeye harimo Perezida wa Tanzania John Pombe Magufuli, Jakaya Mrisho Kikwete wahoze ayobora Tanzania, abayobozi bakomeye muri CCM, Umuyobozi w’Intara ya Dar es Salaam Paul Makonda, abayobozi muri Minisiteri y’Umuco n’ubuhanzi n’abandi batandukanye.

Mu guha icyubahiro umurambo wa King Majuto, Perezida Magufuli yagaragaje akababaro gakomeye ndetse ubwo yari amaze gusezera yakuyemo amataratara afata igitambaro yihanagura amarira ubundi asohoka mu cyumba cyabereyemo uyu muhango.

Perezida Magufuli ari mu bakundaga mu buryo bukomeye urwenya, ni na we wamushakiye amafaranga yo kujya kwivuza mu Buhinde mu mwaka washize ubwo yari atangiye kuremba. Uyu muyobozi yasuye Majuto mu bitaro mu bihe bitandukanye.

Mu bahanzi b’ibyamamare mu muziki na sinema bagaragaye muri uyu muhango, harimo Wema Sepetu, Salma Jabu ‘Nisha’, Steve Nyerere, Diamond Platnumz, Ray, Shamsa Ford, Rich Mavoko, Rommy Jones n’abandi.

Mu ijoro ryo kuri uyu wa Kane, umurambo wa Majuto wajyanwe iwabo aho avuka muri Tanga ari naho agomba gushyingurwa kuri uyu wa Gatanu tariki ya 10 Kanama 2018.

Magufuli yakundaga mu buryo bukomeye King Majuto

Perezida John Magufuli ubwo yasezeraga umurambo wa Majuto

Umuyobozi w’Intara ya Dar es Salaam, Paul Makonda

John Magufuli na Kikwete bahuriye muri uyu muhango

Jakaya Kikwete wahoze ayobora Tanzania ubwo yasezeraga umurambo wa Majuto

Jakaya Kikwete yihanganishije umugore wa King Majuto

Umwe mu bayobozi bakomeye muri Chama Cha Mapinduzi CCM, Humphrey Polepole

Umugore wa King Majuto, Aisha Yusuf[hagati] asigaye mu gahinda

Diamond Platnumz ari mu bari bateruye umurambo wa King Majuto

Wema Sepetu yaherekeje Majuto

Umukinnyi wa filime Salma Jabu ‘Nisha’ yarize mu buryo bukomeye

Umurambo wa King Majuto wagejejwe iwabo muri Tanga

2018-08-10
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Winnie Madikizela wahoze ari umugore wa Nelson Mandela yashyinguwe

Winnie Madikizela wahoze ari umugore wa Nelson Mandela yashyinguwe

Ubwanditsi 15 Apr 2018
Burundi :  Impamvu CNDD-FDD yacitsemo ibice bibiri

Burundi :  Impamvu CNDD-FDD yacitsemo ibice bibiri

Ubwanditsi 20 Jun 2019
Uganda: Urujijo k’urupfu  rwa Gen Benon Biraaro wigeze kwiyamamariza kuyobora Uganda

Uganda: Urujijo k’urupfu rwa Gen Benon Biraaro wigeze kwiyamamariza kuyobora Uganda

Ubwanditsi 12 Feb 2020
China and Rwanda igitabo cya Gerard Mbanda

China and Rwanda igitabo cya Gerard Mbanda

Ubwanditsi 21 Jun 2019

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Burundi: Imiryango itegamiye kuri Leta irasaba AU kwinjira mu kibazo cy’u Burundi amazi atararenga inkombe
INKURU NYAMUKURU

Burundi: Imiryango itegamiye kuri Leta irasaba AU kwinjira mu kibazo cy’u Burundi amazi atararenga inkombe

Ubwanditsi 06 Apr 2018
Umunyarwanda uba mu Bubiligi RUTAYISIRE Boniface  yagize icyo avuga kuri Casimiry  Kayumba witabye Imana
Mu Mahanga

Umunyarwanda uba mu Bubiligi RUTAYISIRE Boniface yagize icyo avuga kuri Casimiry Kayumba witabye Imana

Ubwanditsi 17 Jan 2018
U Rwanda rwungutse inkura 5 z’umukara rwakuye I Burayi
UBUKERARUGENDO

U Rwanda rwungutse inkura 5 z’umukara rwakuye I Burayi

Ubwanditsi 24 Jun 2019

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru