• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ubuyobe bw’Ubuhanuzi butuma FDLR Yitera Ikinya mu mashyamba ya DRC kugirango irebe ko yamara kabiri   |   22 Aug 2026

  • Ndi gupfa ndeba- Luvumbu yashinje Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kumutererana nyuma yo kuva mu Rwanda   |   21 Aug 2026

  • Dr. Bahati Bernard yavuze ko mu mwaka w’amashuri wa 2025/26 abanyeshuri bakoze ikizamini cya Leta gisoza amashuri abanza batsinze ku rugero rwa 88,21%   |   20 Aug 2026

  • Ikibazo cy’Ubuzima n’Umutekano muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, iki gihugu cyambuwe kwakira Shampiyona Nyafurika ya Volleyball y’Abagabo 2026   |   20 Aug 2026

  • Etienne Gatanazi akura gakiza ki mu kuba umuzindaro w’interahamwe?   |   20 Aug 2026

  • Rimwe mu makosa Leta ya Ndayishimiye izicuza ni ukuba yaragennye Edouard Bizimana nka Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga; Nininahazwe Pacifique   |   18 Aug 2026

 
You are at :Home»Amakuru»Ikipe ya PSG yo mu Bufaransa ndetse na Arsenal yo mu Bwongereza bifatanyije n’u Rwanda Kwibuka ku nshuro ya 27 Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994

Ikipe ya PSG yo mu Bufaransa ndetse na Arsenal yo mu Bwongereza bifatanyije n’u Rwanda Kwibuka ku nshuro ya 27 Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994

Ubwanditsi 07 Apr 2021 Amakuru, IMIKINO, Mu Mahanga

Abakinnyi batandukanye bakinira ikipe ya Paris Saint- Germain yo mu cyiciro cya mbere mu Bufaransa barimo Kylian Mbappé bifatanyije n’u Rwanda mu kwibuka ku nshuro ya 27 Jenoside yakorewe Abatutsi yo muri mata 1994.

Kuva kuri uyu wa gatatu tariki ya 7 Mata 2021 abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda batangiye iminsi 100 yo kwibuka ku nshuro ya 27 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yahitanye inzirakarengane zisaga miliyoni mu mezi atatu gusa.

Muri urwo rwego ikipe ya Paris Saint-Germain ihagarariwe n’abakinnyi bayo bakomeye barimo Kylian Mbappé, Juan Bernat ,Moise Kean, Rafinha Alcantara,Danilo Pereira,Abdou Diallo ndetse na Colin Dagba batanze ubutumwa bw’ihumure ku banyarwanda.

Binyuze mu butumwa bw’amashusho y’amasegonda 27 banyujije ku rubuga rwabo rwa Twitter, abo bakinnyi bose uko bagenda bakuranwa mu kuvuga amagambo yo kwifatanya n’u Rwanda mu kwibuka ku nshuro ya 27 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Ayo mashusho kandi akaba yaherekejwe n’amagambo iyi kipe ya Paris St Germain yanditse agira ati” Twifatanyije n’abavandimwe bacu bo mu Rwanda, Kwibuka Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994″.

Si ikipe ya Paris St Germain yifatanyije n’u Rwanda muri ibi bihe by’akababaro kuko n’ikipe ya Arsenal yo mu Bwongereza nayo yageneye ubutumwa abanyarwanda.

Mu butumwa iyi kipe yanyujije kuri Twitter buherekejwe n’amashusho arimo abakinnyi b’iyi kipe bwo guhumuriza abanyarwanda, mu bakinnyi bagaragaramo harimo Rutahizamu Pierre Emerick Aubameyang, Alexandre Lacazette, Granhit Xhaka, umutoza Michael Arteta ndetse n’umuyabigwi wayo Tonny Adams.

Ubu butumwa bwo kwihanganisha u Rwanda buvuye kuri aya makipe buje nyuma yaho mu Ukuboza kwa 2019, u Rwanda rwagiranye ubufatanye na Paris Saint-Germain, buzamara imyaka itatu bugamije kureshya abashoramari no gukomeza kuba icyerekezo kibereye ubukerarugendo.

Ku rundi ruhande kandi u Rwanda rwasinyanye n’ikipe ya Arsenal yo mu Bwongereza amasezerano nkayo ariko yo akaba yarasinywe muri Gicurasi 2018.

2021-04-07
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Police FC yageze ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’Amahoro 2022 ihurirayo na Bugesera FC yasezereye Rayon Sports

Police FC yageze ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’Amahoro 2022 ihurirayo na Bugesera FC yasezereye Rayon Sports

Ubwanditsi 24 Apr 2024
Ihuriro rya 7 ry’Abapolisikazi ryibanze ku guteza imbere ubumenyi bwabo

Ihuriro rya 7 ry’Abapolisikazi ryibanze ku guteza imbere ubumenyi bwabo

Ubwanditsi 27 Feb 2016
Amatike ya CHAN yatangiye kugurishwa

Amatike ya CHAN yatangiye kugurishwa

Ubwanditsi 14 Jan 2016
Mu bizamini bisoza amashuli yisumbuye, ababarirwa kuri 82% nibo batsinze

Mu bizamini bisoza amashuli yisumbuye, ababarirwa kuri 82% nibo batsinze

Ubwanditsi 18 Feb 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Perezida Kenyatta aramenya ibye kuri uyu wa mbere
POLITIKI

Perezida Kenyatta aramenya ibye kuri uyu wa mbere

Ubwanditsi 19 Nov 2017
Abakobwa 2 b’impanga b’uwahoze ari Perezida w’Amerika George W. Bush banditse ibarwa bihanganisha abakobwa ba Barack Obama
ITOHOZA

Abakobwa 2 b’impanga b’uwahoze ari Perezida w’Amerika George W. Bush banditse ibarwa bihanganisha abakobwa ba Barack Obama

Ubwanditsi 13 Jan 2017
Asaga Miliyoni 73 niyo yavuye mu matike yaguzwe mu gitaramo cya Israel Mbonyi cyubatse andi mateka
Amakuru

Asaga Miliyoni 73 niyo yavuye mu matike yaguzwe mu gitaramo cya Israel Mbonyi cyubatse andi mateka

Ubwanditsi 26 Dec 2024

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru