Perezida Nkurunziza ugiye kumara imyaka itatu adasohoka mu gihugu, mu Nteko rusange y’abakuru b’ibihugu bigize Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU) ntabwo yahagaragaye, yohereje umuhagarariye.
Ni inteko rusange yateranye kuri iki Cyumweru tariki ya 28 Mutarama 2018, i Addis Ababa muri Ethiopia, inama yagaragayemo abakuru b’ibihugu bihuriye muri uyu muryango, Visi Perezida wa mbere, Sindimwo Gaston ni we wahagaragaye mu izina rya Perezida Nkurunziza.
Muri iyi nama, Perezida Kagame w’u Rwanda yashyikirijwe ubuyobozi bw’uyu muryango mu gihe cy’umwaka umwe, ndetse asezeranya ko azakorana n’abakuru b’ibihugu bagenzi be mu kubaka umuryango ukomeye.
Nyuma yo gushyikirizwa ubuyobozi, Perezida Kagame yashimiye uwa Guinea Alpha Condé wari umaze umwaka ayobora uyu muryango, ati “Ni umwarimu navuga ko namwigiyeho byinshi. Nabonye umutima we munini kuri africa. Mu mfashe tumushimire kuri serivisi nziza yakoreye uyu muryango wacu”
Mu gihe hashize imyaka itatu umubano w’u Rwanda n’u Burundi utifashe neza, Perezida Kagame yagaragaye arimo kuganira na Sindimwo Gaston wari uhagarariye Perezida Nkurunziza muri iyi nama y’abakuru b’ibihugu, gusa icyo baba baganiye ntabwo cyamenyekanye.
MAOMBI jOHN
UWUSENGERA IBISHYIMBO ABATURAGE BE BAGAHAGA NUMUNYABWENGE ARUTA KURE UWIRIRWA MUMUNYENGA WINDEGE RUZAGAYURA IRI GUKONA NO GUKUNA ABATURARWANDA! HAHAHAHAHA