Muri iki gitondo, Perezida Paul Kagame yitabiriye itangizwa ry’Ihuriro ry’Abashoramari n’Abikorera ku Mugabane wa Afurika ribera i Addis Ababa muri Etiyopiya.
Abandi Bakuru b’Ibihugu itangizwa ry’iri huriro barimo Minisitiri w’Intebe wa Etiyopiya Hailemariam Desalegn, na Perezida w’u Bugande Yoweri Kaguta Museveni. Iri huriro ryanitabiriwe kandi na Perezida wa Komisiyo y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, Moussa Faki Mahamat.
Iri huriro rihuje n’abashoramari n’abikorera barenga 240 bahagarariye abandi, baturutse ku Mugabane wa Afurika no muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, rigamije gushyiraho uburyo bunoze bwafasha abayobozi mu nzego za leta kumva ijwi ry’abikorera kugira ngo politiki za leta zitandukanye zifashe mu gukuraho imbogamizi abashoramari n’abikorera bagihura.
Mu ijambo rye, Perezida Kagame, akaba kandi n’Umukuru w’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, yashimangiye ko uruhare rw’abikorera ari ingenzi mu kugera ku ntego z’iterambere Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe wihaye.
Perezida Kagame yagize ati: “Dukeneye ko abikorera bagira uruhare rugaragara. Iyo uruhare rwabo rudahari, hari ikintu kinini tuba tubura. Nyinshi mu ntego Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe wihaye zigamije gukura ho imbogamizi ku ishoramari n’ubucuruzi. Byose kandi biganisha ku guhindura imibereho y’abaturage bacu ikaba myiza kurushaho.”
Perezida Kagame yongeyeho ko ubufatanye hagati ya leta n’abikorera bugomba kwiyongera kuko bose basenyera umugozi umwe bagamije guhindura ubuzima b’abaturage ba Afurika.
“Hari byinshi twageraho dukomeje gufatanya nk’abanyafurika nkuko dusanzwe tubikora binyuze mu Muryango wa Afurika Yunze Ubumwe, ndetse tunafatanya n’abandi bo ku yindi migabane harimo n’abo turi kumwe hano.”
U Rwanda kandi rwanatumiye gutanga ibitekerezo mu biganiro byitabanda ku buzima, cyane cyane hibandwa ku bufatanya bwa leta n’abikorera. Ibi biganiro bifite insanganyamatsiko igira iti: “Duteze imbere ubufatanye bwa leta n’abikorera mu kurwanya indwara zitandura.”
Iri huriro rwateguwe na Komisiyo y’Umuryango w’Abibumbye ishinzwe Ubukungu (UNECA) ifatanyije n’akanama kagamije guteza imbere umubano mu by’ubucuruzi hagati ya Afurika na Leta Zunze Ubumwe za Amerika kazwi nka CCA.