• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Bizimana Djihad yasezeye Al Ahli yo muri Libya yari amazemo umwaka, Hakim Sahabo mu nzira zimujyana mu Bugereki   |   31 Jan 2026

  • FDLR bari muri Congo, barica abantu, bateza umutekano muke, Gusenya uwo mutwe bireba Congo n’ u Rwanda natwe bikatureba   |   29 Jan 2026

  • ICYO WAMENYA KUBIYAMAMARIZA KUYOBORA FDU-INKINGI: UMUTWE W’INTERAHAMWE ZIHEBEYE KUBUNZA INGENGABITEKEREZO YA JENOSIDE   |   29 Jan 2026

  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

 
You are at :Home»IMIKINO»Uwari Umunyabanga mukuru wa FERWAFA yasimbujwe uwari ushinzwe imari n’ubutegetsi

Uwari Umunyabanga mukuru wa FERWAFA yasimbujwe uwari ushinzwe imari n’ubutegetsi

Editorial 03 Feb 2018 IMIKINO

Ubuyobozi bw’Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryashyizeho Umunyamabanga mukuru w’agateganyo, usimbura Uwamahoro Tharcille Latifah wasoje amasezerano ntiyongerwe andi kubera ibibazo yagiye agirana na Nzamwita Vincent ‘Degaule’.

Babicishije ku rubuga rwa Internet, ubuyobozi bwa FERWAFA bwatangaje ko Habineza Emmanuel wari ushinzwe Imari n’ubutegetsi muri iryo shyirahamwe, ari we Munyamabanga mukuru w’agateganyo kugeza igihe hazabonekera uwegukana ako kazi mu buryo buhamye.

Kuwa 31 Mutarama 2017 ni bwo Perezida wa FERWAFA, Nzamwita Vincent Degaule yandikiye Uwamahoro amwibutsa ko kontaro ye izarangira kuwa 31 Mutarama 2018, uwo ukazaba ari wo munsi wa nyuma yicaye mu biro by’Ubunyamabanga bukuru bw’iryo shyirahamwe.

Umwaka umwe Uwamahoro Tharcille Latifah yamaze ari Umunyamabanga mukuru wa FERWAFA ashobora kutazawibagirwa mu mateka ye, kuko waranzwe no kutavuga rumwe na Nzamwita Vincent, ibi bikagaragazwa n’amabaruwa atandukanye bagiye bandikirana.

Zimwe muri zo ni nk’iyo Perezida wa FERWAFA, Nzamwita yandikiye Uwamahoro nk’Umunyamabanga mukuru, amusaba ibisobanuro ku makosa amushinja ko yakoze ku mukino wa Super Cup wabereye i Rubavu kuwa 23 Nzeri 2017.

Uwo mukino waratangiye ariko ntiwarangira, aho amatara yazimye ubugira kabiri mu gice cya mbere ariko noneho byagera ku munota wa 63 ahita azima burundu, bituma umukino uhagarikwa, nyamara Rayon Sports yari yamaze gutsinda ibitego 2-0.

Ibaruwa isubiza iyo yandikiwe asabwa ibisobanuro, ni yo yagaragaje neza uburemere bw’ubushyamirane cyangwa kutavuga rumwe hagati ya Nzamwita na Uwamahoro, aho uyu Munyamabanga yavuze ko Umuyobozi we amukorera igisa n’iyicarubozo.

Mu kwisobanura mu ibaruwa yo kuwa Kabiri tariki 24 Ukwakira 2017, hari aho Uwamahoro yagize ati ati “ Nyakubahwa Perezida,mu bihe bitandukanye mubinyujije mu nyandiko zanyu zitandukanye mwankoreye igisa n’iyicarubozo munsaba ibisobanuro bya hato na hato bidafite aho bishingiye mu buryo bwa kinyamwuga (professionalisme).”

Yakomeje agira ati “Nagiye mbisubiza kandi mpamanya n’umutimanama wanjye ko byabanyuze kuko nta kindi mwabivugagaho dore ko namwe ubwanyu muzi neza ko ibyo mwabaga munsabaho ibisobanuro nta shingiro byabaga bifite ahubwo byari inzira y’akarengane ari nayo mukirimo.”

Indi baruwa yashimangiye ubushyamirane hagati y’abo bayobozi, ni iyo Uwamahoro yandikiwe kuwa 15 Ugushyingo 2017 ahatirwa kujya mu kiruhuko cy’iminsi 23 yemerewe bitewe n’uko kuva yatangira akazi muri FERWAFA atigeze yaka ikiruhuko, bityo akaba agihawe kuva ku itariki ya 20 ukwo kwezi kugeza kuwa 20 Ukuboza 2017.

Mu gusubiza iyo baruwa, Uwamahoro yanze kukijyamo, avuga ko ikiruhuko cye azagitangira ari uko yarangije inshingano yahawe muri Komisiyo ishinzwe gutegura amatora y’Umuyobozi mukuru n’abo bazafatanya muri Komite nyobozi ya FERWAFA.

Uwamahoro Tharcille Latifah yari Umunyamabanga mukuru wa FERWAFA kuva kuwa 1 Ugushyingo 2016, uwo mwanya akaba yarawushyizwemo n’Inteko rusange idasanzwe yabereye i Musanze muri Nzeli 2016, ingingo ya kabiri y’amasezerano ye y’akazi ikaba yaravugaga ko kontaro ye izarangira kuwa 31 Mutarama 2018, akaba yakongerwa indi bibanje kuganirwaho n’impande zombi.

2018-02-03
Editorial

IZINDI NKURU

Mu mikino ifungura amatsinda y’irushanwa ny’Afurika rihuza amakipe yatwaye ibikombe iwayo CAF Confederation Cup, nta kipe n’imwe yari yasohotse yigeze ibona intsinzi.

Mu mikino ifungura amatsinda y’irushanwa ny’Afurika rihuza amakipe yatwaye ibikombe iwayo CAF Confederation Cup, nta kipe n’imwe yari yasohotse yigeze ibona intsinzi.

Editorial 11 Mar 2021
Amafoto – Kiyovu SC yerekanye abakinnyi 7 bashya izakoresha mu mwaka w’imikino wa 2023-2024

Amafoto – Kiyovu SC yerekanye abakinnyi 7 bashya izakoresha mu mwaka w’imikino wa 2023-2024

Editorial 26 Jul 2023
Mu mukino w’umunsi wa 6 wa shampiyona Rayon Sports yatsinzemo Espoir FC 3-0, abakunzi ba Gikundiro bifurije isabukuru nziza Perezida Paul Kagame

Mu mukino w’umunsi wa 6 wa shampiyona Rayon Sports yatsinzemo Espoir FC 3-0, abakunzi ba Gikundiro bifurije isabukuru nziza Perezida Paul Kagame

Editorial 24 Oct 2022
Dr. Kabera Callixte na Ngarambe Raphael bayoboye abakandida bifuza kuyobora ishyirahamwe ry’umukino w’intoki wa Volleyball mu Rwanda FRVB.

Dr. Kabera Callixte na Ngarambe Raphael bayoboye abakandida bifuza kuyobora ishyirahamwe ry’umukino w’intoki wa Volleyball mu Rwanda FRVB.

Editorial 19 May 2021

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Urubanza rwa Sosthène Munyemana rukomeje mu bujurire mu Bufaransa
Amakuru

Urubanza rwa Sosthène Munyemana rukomeje mu bujurire mu Bufaransa

Administrator 15 Oct 2025
FERWAFA yemeje abanyamahanga 6 muri shampiyona y’u Rwanda ya 2023-2024
Amakuru

FERWAFA yemeje abanyamahanga 6 muri shampiyona y’u Rwanda ya 2023-2024

Editorial 28 Jul 2023
Mpayimana yemeye ko yatsinzwe amatora, ashimira Kagame wesheje umuhigo
Mu Rwanda

Mpayimana yemeye ko yatsinzwe amatora, ashimira Kagame wesheje umuhigo

Editorial 05 Aug 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru