Umuhanzi Theo Bosebabireba umaze iminsi arwariye mubitaro bya Mukano Arbet Kampala muri Uganda nyuma yo gukomeretswa bikomeye n’ abagizi ba nabi mwijoro ryo ku cyumweru taliki ya 28, yavuye mu bitaro.
Aya makuru ya Theo Bosebabireba yatugezeho ku gicamunsi cyo kuwa gatanu avuga ko aribwo Theo yavanywe mu bitaro bya Mukano Arbet aho yararimo kwitabwaho n’ abaganga akaba yajyanywe aho asanzwe aba muri Uganda gusa akaba ari kuvurirwa murugo . Aya makuru ntavuga igihe Theo Bosebabireba azagerera i Kigali.
Amakuru dukesha umurwaza we kurubu umuri hafi yabwiye itangazamakuru ko Theo yamaze kuvanwa kubitaro akerekeza murugo aho asanzwe acumbikiye kubera urujya n’uruza rw’ abantu bakomeje kuza bamushaka, byabaye ngombwa ko batamuha itangazamakuru kandi ataramererwa neza. Yakomeje yongeraho ko kugera magingo aya Theo ameze neza ndetse yatangiye kubasha gufata amafunguro ko mu minsi ya vuba araza gukira neza ntakabuza.
Akaba yasoje asaba abantu bose gushyira umutima mugitereko bakomeza bakamusengera cyane nyuma yuko abantu benshi bitiranyije urupfu rwe n’ umuhanzi Radio nawe wari umaze iminsi arwaye aho abizeza ko Theo Bosebabireba ari muzima kandi nakibazo afite aho kurubu ashobora no kwigenza ndetse no kongera kuganira n’ inshuti ze . Uyu muhanzi akunze kugira ibizazane byinshi bitandukanye, abantu bakibaza niba asenga byanyabyo.