Geoffrey Wamala, watawe muri yombi n’igipolisi cya Uganda nk’umwe mu bakekwaho uruhare mu rupfu rw’umuhanzi Mozey Radio, yatunze urutoki nyiri akabari, De Bar, gaherereye Entebbe amushinja kuba ari we wateguye iyicwa ry’uyu muhanzi wasezeye ku Isi mu ntangiriro z’uku kwezi.
Kuri uyu wa gatandatu ushize nibwo Wamala yatawe muri yombi afatiwe ahitwa Kyengera aho yari amaze hafi icyumweru yihishe. Yahise ajyanwa kuri station ya polisi ya Katwe yongera kuhavanwa ajyanwa kuri station ya polisi ya Entebbe aho ari guhatirwa ibibazo.
Amakuru yizewe urubuga rwa Spyreports rukesha bamwe mu bapolisi bakomeje gukurikirana iki kibazo, avuga ko ubwo Wamala yatabwaga muri yombi, yabwiye igipolisi uko George Egesa nyiri akabari, De Bar, yagambaniye Radio ngo yicwe.
Wamala ngo yanavuze ukuntu umunsi Mozey Radio yiciweho, Egesa abinyujije ku nshuti ye, Pamela, uyu akaba yari n’inshuti ya Radio, yahamagaye Radio ku kabari ken go barangizanye ibibazo bari bafitanye.
Bikavugwa ko uyu Egesa, anacuruza ibikoresho by’ubwubatsi akaba yaranahaye Radio bimwe mu bikoresho yakoresheje yubaka amazu ye ari Entebbe.
Amakuru aturuka ku bantu begereye uyu Egesa nayo akaba avuga ko Radio yari yaranze kwishura Egesa akamusaba kuza gucurangira mu kabari ke mu rwego rwo kurangiza ideni yari amufitiye.
Bikaba binavugwa ko Radio Atari yarigeze akandagira muri De Bar akaba yarahiciwe ari ubwa mbere yari ahageze.
Ubwo yahageraga rero ngo Radio yatangiye gusuzugura aka kabari ndetse anavuga ko nta gitaramo yakorera mu kabari gaciriritse nk’ako nk’uko byemezwa n’umwe mu bantu bari bari muri ako kabari.
Muri iyo nama bivugwa ko Radio yanze kuzakora igitaramo avuga ko ari akabari gaciriritse katashobora kwakira umuhanzi w’icyamamare nkawe aho ngo yanakomeje agira ati: “Nta n’umuntu urimo gufata n’icupa rya Red label none urashaka ko niyerekana hano.”
Uwo n’umwe mu bumvise Radio avuga gutyo wongeraho ko Radio yahise abwira Egesa ko yakorera igitaramo aho gusa ari uko ahawe miliyoni 5 z’amashilingi akazana n’itsinda rye.
Egesa ngo yahise arakara yahise asaba umuseriveri (waiter) guha Radio icupa rya Red lebel ari bwishyure mu gihe inama yari ikomeje. Mu gihe inama yari ikomeje, Radio ngo yaje gusinda amena inzoga kuri Egesa n’abandi bashyitsi nk’uko iyi nkuru ikomeza ivuga.
Bivugwa rero ko Egesa yahise ahaguruka agatera ingumi inshuro 2 Radio, agahita asaba Wamala kumusohora.
Abapolisi bavuga ko Wamala yasobanuye ko ku mabwiriza ya boss we, Egesa, yasunitse Radio akikubita hasi, akamukubita ibipfunsi bya nyabyo nyuma akajya kumujugunya hanze y’akabari.
Wamala yakomeje avuga ko nyuma yo kubona ko Radio agiye muri comma, yabwiye aba bouncers bose barimo na Wamala guhita bahunga bakava aho kugirango polisi itabata muri yombi nk’abatangabuhamya.
Ngo bahise bahava ubwo polisi yahageraga yahasanze Egesa wenyine n’undi mu bouncer umwe witwa Lukete Xavier utari wagize uruhare muri ibyo bintu.
Luke Owoyesigire, umuvugizi w’igipolisi muriKampala, yavuze ko kugeza ubu bamaze guta muri yombi abantu bane bose bashinjwa icyaha cy’ubwicanyi.