Nyuma yaho i Kinshasa kuwa 4 Gashyantare 2018, umupadiri ashimuswe akanakubitwa n’ abantu bitwaje intwaro ariko batazwi abakristu batangaza ko ubwoba ari bwose.
Uyu mu padiri yajyanywe gufungwa nyuma yo gusoma igitambo cya misa avuga ko yakubiswe ariko azakurekurwa nyuma y’ amasaha menshi, nk’ uko bitangazwa na RFI.
Ibi bikorwa by’ iyicarubozo nibyo bituma abadiri n’ abandi bayoboke ba kiliziya gatolika bavuga ko batangiye kubaho mu buzima bw’ ubwoba n’ umutekano mucye kuva imyigaragambyo yabaye kuwa 31 Ukuboza 2018 aho bigaragara ko Leta ihanganye na Kiliziya.
Mu myigaragambyo yabaye kuwa 21 Mutarama 2018 nabwo , padiri Joseph Bema yagombye kugenda akurura inda kugirango ajye kwihisha ku cyicaro cya Monusco bitewe n’ urufaya rw’ amasasu ya polisi yarimo araswa kuri paruwasi ayoboye.
Ati « Kuva icyo gihe byarakomeye kuko sinshobora kurara iwanjye , numva nta mutekano mfite kuko no ku manywa nsurwa n’ abantu benshi kandi ntazi ndetse hari n’ abampagara nabasaba kunyibwira bakansubiza ko bibeshye nimero ».
Padiri Placide Okalema nawe kuva yakwitabira imyigaragambyo yo kuwa 21 Mutarama atangaza ko ubuzima bwe buri mu mazi abira.
Abandi bapadiri bo muri Congo-Kinshasa bavuga ko bakomeje gutotezwa no guhamagarwa n’ abantu batazi bifuza gutanga amakuru y’ ubuzima babayemo ariko bakirinda itangazamakuru kubera umutekano wabo.
Kuri ibi byose bishinjwa Leta, Umuvugizi wa Polisi y’ iki gihugu, colonel Mwanamputu yanze kugira icyo atangaza kuko urwego ayobowe nirwo rutungwa agatoki mu guhohotera abapadiri ndetse n’ abayoboke babo kuva batangira kwamagana Perezida Kabila bamusaba kuva ku butegetsi.