Inteko Ishinga Amategeko y’Afurika y’Epfo yatangaje ko Perezida Zuma atakivuze ijambo rigaragaza uko igihugu gihagaze ryari riteganyijwe ku wa Kane w’iki cyumweru, bitewe n’amajwi yazamuwe ko akwiye kweguzwa.
Isubikwa ry’iryo jambo ry’Umukuru w’Igihugu rije mu gihe abatavuga rumwe na Jacob Zuma bakomeje kuvuga ko adakwiye kuba akiri Perezida w’Afurika y’Epfo kubera ibirego bya ruswa yagiye akorwaho iperereza.
Nk’uko BBC yabitangaje, Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko y’Afurika y’Epfo, Baleka Mbete, yavuze ko gusubika ijambo Zuma yagombaga kugeza ku banyagihugu byatewe n’impungenge batewe n’umwuka wa politiki w’amajwi y’abasaba ko yeguzwa.
Mbete yasobanuye ko bagiye kureba Zuma kumubwira ko yahagarika gahunda y’iryo jambo yagombaga kuvuga, basanga nawe yiteguye.
Yagize ati “Ubwo twahuraga na Perezida, twahise tumenya ko nawe yandikiye Inteko Ishinga Amategeko asaba gusubika ijambo rye.”
Uretse n’abatavuga rumwe na ANC, no muri iri shyaka naho ntibamucira akari urutega, bamwe bashyigikiye ko yakweguzwa.
Iri shyaka rimaze iminsi rinamusimbuje Cyril Ramaphosa ku buyobozi bukuru bwaryo, ryahise rihamagaa inama y’abayobozi bakuru baryo kuri uyu wa Gatatu.