Sosiyete sivile muri Beni, mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru irishimira uburyo guverinoma ya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo yitwaye mu idosiye ya Colonel John Tshibangu kugeza ubwo agaruwe muri Congo akuwe muri Tanzania aho yari yarahungiye, igasaba ko byagenda gutyo no kuri Jamil Mukulu wo muri Adf ufungiye muri Uganda no kuri bamwe mu bahoze mu gisirikare cya FARDC nka Laurent Nkunda na Sultani Makenga bari mu Rwanda.
Perezida wa sosiyete sivile ya Beni yemeza ko atumva impamvu aba bahoze ari abayobozi b’intambara bashyize mu cyunamo abaturage ba Congo bakomeje kwidegembya mu bihugu by’ibituranyi bya Congo, mu gihe John Tshibangu, ibye byahise byihuta nk’uko iyi nkuru dukesha Radio Okapi ivuga.
Bwana Gilbert Kambale yagize ati: “Turashima igikorwa guverinoma ya Tanzania imaze gukora kuko mbere yahoo, bari banafashe Jamil Mukulu, umukuru wa ADF bamwohereza muri Uganda. Ariko turibaza ibibazo byinshi n’abaturage: Guverinoma yari yasohoye impapuro zita muri yombi Col Tshibangu. Yari yanabikoze kuri Laurent Nkunda ariko ntiyigeze yoherezwa. Abandi ba M23 nka Sultani Makenga n’abandi bataye igisirikare bagomba koherezwa nk’uko byagenze kuri John Tshibangu.”
Ati: “Turasaba ko n’abandi boherezwa kubera ko bavugwa mu bantu bahungabanya Congo kandi by’umwihariko zone ya Beni.”