Uwamahoro Bonaventure yatorewe kuba Umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe, kuri uyu wa 9 Gashyantare 2018, asimbuye Mugisha Philbert wahagaritswe kuri uwo mwanya mu Ugushyingo 2018.
Uwamahoro yatowe n’abajyanama b’Akarere ka Nyamagabe nyuma y’uko taliki 03 Gashyantare 2018 yari yatowe n’abaturage bo mu Murenge wa Kamegeri kuba umujyanama ubahagarariye mu nama Njyanama y’Akarere asimbuye Philbert Mugisha wahagaritswe.
Yatowe ku majwi 324 naho Marie Louise Mujawayezu bari bahanganye agira 13mu bajyanama 337 b’imirenge batoye.
Mbere y’uko atorerwa kuba Umuyobozi w’Akarere, Uwamahoro yabanje kurahirira kuba Umujyanama w’Akarere ka Nyamagabe nk’uko anategeko abiteganya.
Uwamahoro Bonaventure yari asanzwe ari umuyobozi w’Igenamigambi, ushinzwe amahugurwa no kubaka ubushobozi bw’Abakozi muri Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo (MIFOTRA kuva muri Kamena 2012.
Mu Ugushyingo 2017, Inama Njyanama y’Akarere ka Nyamagabe yahagaritse uwari Umuyobozi w’Akarere, Mugisha Philbert, nyuma y’igihe kigera ku cyumweru atawe muri yombi akekwaho ibyaha birimo kunyereza umutungo wa Leta no gutanga amasoko mu buryo bunyuranyije n’amategeko.
Icyo gihe Perezida w’Inama Njyanama y’Akarere ka Nyamagabe, Ndahindurwa Fiacre, yabwiye IGIHE ko bakoze inama tariki ya 18 Ugushyingo 2017, bafata icyemezo cyo guhagarika Meya muri Njyanama nyuma yo gusanga hari amakosa yakoze.
Ndahindurwa yavuze ko Umujyanama atorwa kubera ubunyangamugayo, bityo ko Mugisha kuba yarageze aho atabwa muri yombi nta bunyangamugayo bwari bukimurangwaho.
Abajijwe impamvu bamusezereye kandi ubutabera butaramuhamya icyaha, Ndahindurwa yavuze ko ibyo bakoze bijyanye n’amahame ya Njyanama, bityo ko ubutabera nabwo buzakora ibyabwo.
Yagize ati “Twebwe ntabwo turi abacamanza, twamusezereye. Twe nka njyanama biba bisebeje, igihe rero dufashe icyemezo nk’icyo bakamugira umwere, ubwo byazagira izindi ntera bifata.”
Gusa nyuma yaho mu kwezi k’Ukuboza 2017, urukiko Rukuru urugereko rwa Nyanza rwategetse ko Philbert Mugisha arekurwa kuko rwasanze ari umwere ariko ntiyasubiye mu kazi kuko Inama Njyanama y’Akarere yari yaramaze kumusezerera.
Uwamahoro Bonaventure w’imyaka 40 watorewe kuba Umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe yavukiye mu Murenge wa Mugano; ni umugabo wubatse ufite umugore umwe n’abana batatu.
Afite impamayabushobozi y’icyiciro cya gatatu cya Kaminuza (Master’s Degree) mu bijyanye n’iterambere yakuye mu Busuwisi mu 2010.