Radio Amazing Grace yitandukanyije n’ibitekerezo bya Pasiteri Niyibikora Nicolas watutse abagore akabandagaza, ubwo yari mu kiganiro cy’Iyobokamana muri iyi Radiyo.
Radiyo yigenga ya gikirisitu“Amazing Grace Radio” izwi na benshi nka Radiyo Ubuntu Butangaje ikorera mu mujyi wa Kigali yayobowe na Ntamuhanga Cassien kuva igishingwa mu mwaka wa 2009. Uyu Ntamuhanga Cassier yafunzwe muri Dosiye imwe na Kizito Mihigo nyuma aza gutoroka Gereza.
Umuyobozi w’iyi Radio Gregory Brian Schoof, kuri uyu wa mbere tariki ya 12 Gashyantare 2018, yitabye Urwego rw’itangazamakuru rwigenzura RMC, aho yisobanuraga ku cyaha yarezwe n’Impuzamashyirahamwe y’abagore Profemmes, cyo guha umwanya umuntu ngo yamamaze ivangura ndetse anasebanye yifashishije Radio abereye umuyobozi.
Ati ” Ndasaba imbabazi z’uko nta muyobozi wa gahunda Radio igira, kuko yari guhita ahagarika izi nyigisho uyu mu pasiteri yatangaga. Amakosa ndayemera kuko ni njye wikorera ubuyobozi bwa Gahunda kandi sinumvaga mu by’ukuri ibyo Nicolas yarimo yigisha.”
RMC yanzuye gusabira Amazing Grace guhagarikwa amezi atatu
Nyuma yo kumva ibisobanuro by’umuyobozi wa Amazing Grace, RMC yanzuye ko igiye gusaba RURA ko yafunga iyi Radiyo mu gihe cy’amezi atatu .
Isabye kandi ubuyobozi bwa Amazing Grace gusaba imbabazi mu nyandiko, zisabwa umuryango Nyarwanda, urwandiko ruzisaba rukazagezwa kuri RMC bitarenze amasaha 48, uru rwego rukaba ari rwo ruzayitangariza Abanyarwanda.