Muri iki gitondo cyo kuri uyu wa kane i Kigali hakomeje imikino nyafurika yo gusiganwa ku magare (Africa Road Championships), u Rwanda rukaba rwegukanye imidari ine (4) harimo uwa zahabu wegukanywe na ARERUYA Joseph mu batarengeje imyaka 23, n’ibiri ya ‘Silver’.
Muri iki kiciro, intera y’ibilometero 18.6 birukaga Umunya-Eritrea KIDANE Desiet wabaye uwa mbere yahakoresheje iminota 31 (31’30”24) gusa. Ku mwanya wa kabiri n’uwa gatatu haje abakobwa b’abanya-Ethiopia, KASAHUN Tsadkan na HAILU Zayid.
Naho umunyarwandakazi IRAKOZE NEZA Violette aza ku mwanya wa kane yasizwe n’uwa mbere iminota ine (04’08”61), naho MUSHIMIYIMANA Samantha we aza ku mwanya wa gatanu ysizwe n’uwa mbere iminota itanu (05’14”26).
Ikiciro k’abasore b’ingimbi cyakurikiyeho nicyo u Rwanda rwabonyemo umudari wa ‘Silver’ wegukanywe NKURUNZIZA Yves wabaye uwa kabiri inyuma y’umunya-Eritrea GHIRMAY Biniyam wabaye uwa mbere, ndetse n’uwa gatatu MEDHANIE Natan ni umuny-Eritrea.
Undi mwana w’umunyarwanda witwa NZAFASHWANAYO Jean Claude yaje ku mwanya wa gatanu arushwa n’uwa mbere iminota ibiri (02’06”01).
Mu kiciro cy’abakuru n’abatarengeje imyaka 23 mu bagabo, Nsengimana Jean Bosco yabaye uwa kabiri na ARERUYA Joseph wabaye uwa gatatu ari nabo gusa bari bahagarariye u Rwanda muri iki kiciro, baje bakurikiye umunya-Eritrea kabuhariwe Mekseb Debesay wari wahize gutwara uyu mudari wa zahabu.
Debesay n’ubundi wahabwaga amahirwe yakoreshaje iminota 53 (53’25”) ku ntera y’ibilometero 40 birukaga, asiga Nsengimana Jean Bosco amasegonda 51, ndetse asiga Areruya Joseph alias “Kimasa” amasegonda 54.
Byatumye Nsengimana yegukanye umudari wa ‘Silver’, naho Areruya yegukana umudari wa ‘Bronze’ mu bakuru, ndetse n’uwa zahabu mu batarengeje imyaka 23.
Ubu muri rusange, u Rwanda rumaze kwegukana imidari umunani (8) harimo iya Zahabu ibiri, rukaba rurushwa imidari na Eritrea ubu ifite imidari ya zahabu igera kuri ine.