• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • FDLR bari muri Congo, barica abantu, bateza umutekano muke, Gusenya uwo mutwe bireba Congo n’ u Rwanda natwe bikatureba   |   29 Jan 2026

  • ICYO WAMENYA KUBIYAMAMARIZA KUYOBORA FDU-INKINGI: UMUTWE W’INTERAHAMWE ZIHEBEYE KUBUNZA INGENGABITEKEREZO YA JENOSIDE   |   29 Jan 2026

  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

 
You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Uganda: Ngabirano wari ukuriye ishami rya ICT mu gipolisi yahungiye mu Bwongereza

Uganda: Ngabirano wari ukuriye ishami rya ICT mu gipolisi yahungiye mu Bwongereza

Editorial 19 Feb 2018 INKURU NYAMUKURU

Amos Ngabirano, wari ukuriye ishami ry’ikoranabuhanga n’itumanaho mu gipolisi cya Uganda, yeguye ku mirimo ye ahita anahunga igihugu nk’uko byatangajwe n’abayobozi kuri iki Cyumweru.

Mu mwaka ushize nibwo ikinyamakuru Chimpreports dukesha iyi nkuru cyari cyatangaje ko perezida Museveni yategetse umukuru w’igipolisi, IGP Gen Kale Kayihura, kwirukana Ngabirano.

Museveni akaba yarabisabiye mu nama y’umutekano yo ku rwego rwo hejuru nyuma y’aho hari hakomeje kuzamuka impungenge z’uko inzego z’igipolisi zacengewemo n’abagizi ba nabi.

Biravugwa ko Ngabirano yari umwe mu bashinzwe igikorwa cyo gushinga camera z’umutekano mu rwego rwo kurushaho kuwukaza muri Kampala.

Mu mpera z’umwaka ushize kandi, Ngabirano yari arimo gukorwaho iperereza ku birego bya ruswa, kwigwizaho imitungo no gukoresha nabi umwanya we.

Gusa, ubwo yagiranaga ikiganiro n’iki kinyamakuru, Ngabirano yagitangarije ko akomeje imirimo ye nta mbogamizi, yongeraho ko ibyo ashinjwa nta shingiro bifite.

Bamwe mu bayobozi bafite amakuru bo batangaza ko, Ngabirano, umusivili rukumbi wari ukuriye rumwe mu nzego z’igipolisi, aheruka kugaragara I Dubai no muri Kenya.

Ku rundi ruhande ikinyamakuru Spyreports kikaba gitangaza ko Ngabirano amaze icyumweru abuze, kandi ubusanzwe umuyobozi muri polisi ugiye mu kiruhuko abitangaza ariko we akaba atarabikoze. Bikavugwa ko yacitse nyuma yo kumenya ko agiye gutabwa muri yombi.

Umuvugizi w’igipolisi, Emilian Kayima, avuga ko Ngabirano yahungiye mu Bwongereza, aho anafite ubundi bwenegihugu ndetse ari naho yoherereje ibaruwa isezera ku mirimo.

Bivugwa ko Ngabirano yari umwe mu bayobozi ba polisi bakomeye wakoreshaga ingengo y’imari igera muri miliyari 500 z’amashilingi ndetse akaba yageraga ku mukuru w’igipolisi nta handi aciye.

Uyu mwanya Ngabirano yari awuriho kuva mu 2005 ubwo yawushyirwagaho akubutse mu Bwongereza aho yari amaze imyaka myinshi aba mbere yo kugaruka muri Uganda.

2018-02-19
Editorial

IZINDI NKURU

Mu Rwanda : Abanyamakuru babiri bahagaritswe gukora

Mu Rwanda : Abanyamakuru babiri bahagaritswe gukora

Editorial 27 Feb 2018
Uko Gén. Prime Niyongabo, agemura ibiryo, intwaro n’ibikoresho, n’uko atanga imiti  mu nkambi y’imyitozo igamije gutera u Rwanda.

Uko Gén. Prime Niyongabo, agemura ibiryo, intwaro n’ibikoresho, n’uko atanga imiti mu nkambi y’imyitozo igamije gutera u Rwanda.

Editorial 18 Jan 2019
Amayobera: Perezida Museveni yizeye Gen. kale Kayihura ariko ntiyizera urwego yamushinze

Amayobera: Perezida Museveni yizeye Gen. kale Kayihura ariko ntiyizera urwego yamushinze

Editorial 17 Nov 2017
Uko Sam Kutesa yavuye mu Rwanda ibintu bikarushaho kuba bibi hagati y’u Rwanda na Uganda

Uko Sam Kutesa yavuye mu Rwanda ibintu bikarushaho kuba bibi hagati y’u Rwanda na Uganda

Editorial 01 Nov 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

DRC: Habonetse imirambo 2 y’abazungu hafi y’Umugezi wa moyo bikekwa ko ari impuguke za Loni zari zarabuze
ITOHOZA

DRC: Habonetse imirambo 2 y’abazungu hafi y’Umugezi wa moyo bikekwa ko ari impuguke za Loni zari zarabuze

Editorial 29 Mar 2017
Ese kuki  Kayumba Nyamwasa Yanyereje RNC, Miliyoni n’igice z’amadolari kandi akaba akomeje gukusanya andi menshi muri Uganda?
Amakuru

Ese kuki  Kayumba Nyamwasa Yanyereje RNC, Miliyoni n’igice z’amadolari kandi akaba akomeje gukusanya andi menshi muri Uganda?

Editorial 15 Mar 2021
Byagenze bite ngo Rutabana wakiriwe muri Uganda nka VIP aze gushimutwa? Umuryango we uwobarega niwe baregera
INKURU NYAMUKURU

Byagenze bite ngo Rutabana wakiriwe muri Uganda nka VIP aze gushimutwa? Umuryango we uwobarega niwe baregera

Editorial 05 Oct 2019

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru