• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Bya Nyirarureshwa Ibigarasha bikuru ngo birashaka ko Hakorwa iperereza ku irengero ry’Umuhanzi Kifua-wazi Ben Rutabana   |   07 Oct 2026

  • Umwambari wa FDLR Mbarushimana Urupfu rwe rusize icyuho ku butabera butageze ku Mwanzuro ukwiye   |   07 Oct 2026

  • CAVB yashimiye Perezida Kagame ku ruhare yagize mu iterambere rya Volleyball   |   06 Oct 2026

  • Daphrose Gauthier: Intwari Rukangaranyababisha interahamwe zatinyaga azahora avugwa Ibigwi nk’Inkotanyi byahamye   |   05 Oct 2026

  • Tura tugabane: Mu Myigaragambyo ya Ingabire Victoire Yizeye Abamotali Baramutenguha hanyuma Imyitozo y’Ingabo zabo mu Burundi isiga Ubusa   |   05 Oct 2026

  • U Rwanda rwatangarije Loni ibimenyetso by’imikoranire ya FDLR na FARDC, rusaba ko isenywa burundu   |   01 Oct 2026

You are at :Home»Amakuru»Mu Rwanda»Radio Amazing Grace yafunzwe mu gihe cy’iminsi 30

Radio Amazing Grace yafunzwe mu gihe cy’iminsi 30

Ubwanditsi 21 Feb 2018 Mu Rwanda

Urwego Ngenzuramikorere, RURA, rwafashe umwanzuro wo guhagarika ibikorwa byose by’isakazamakuru bya Amazing Grace Christian Radio mu gihe cy’iminsi 30 nyuma y’ikiganiro cyatambutseho cyibasira abagore na Kiliziya.

Itangazo ryashyizwe ahagaragara na RURA kuri uyu wa Gatatu tariki ya 21 Gashyantare 2018 rivuga ko usibye guhagarikwa mu gihe cy’iminsi 30, iyi radio igomba kwishyura ihazabu ya miliyoni ebyiri z’amafaranga y’u Rwanda kuri konti ya RURA iri muri Banki y’Igihugu mu gihe kitarenze iminsi 15 uhereye ku itariki itangazo ryasohokeye.

Yasabwe kandi gutambutsa ikiganiro gikosora kinasaba imbabazi rubanda kubera ubutumwa bwatambukijwe na Niyibikora Nicolas, bigakorwa mu gihe kitarenze amasaha 12 hanyuma igafunga.

Urwego rw’abanyamakuru bigenzura (RMC) ku ya 12 Gashyantare 2018 nirwo rwari rwasabye (RURA) guhagarika by’agateganyo Amazing Grace Christian Radio amezi atatu.

Impamvu yo gusaba ko ihagarikwa ishingiye ku kuba ngo itagira Umuyobozi w’ibiganiro ubasha kumva ibiyivugirwaho mu ndimi ikoresha, ikaba inarangwaho imikorere itanoze.

Intandaro ya byose ni uko ku wa 29 Mutarama 2018 umuvugabutumwa witwa Niyibikora yayumvikanyeho yigishaga avuga ko nta cyiza cy’umugore.

Muri icyo cyigisho hari aho yavuze ati “Ikibazo abagore bafite uyu munsi ni uko babaye indaya, reka rero nze mbabwire umugore uko agaragara imbere y’Imana. Icya mbere afitanye ikibazo n’Imana […] Isi ya mbere ijya kurimbuka abagore babigizemo uruhare. Icyiza cy’umugore ni iki? Wakivana he? Aburahamu ananirwa guhamya Imana mu Misiri, uwamugiriye inama yo kwicecekera si umugore? Wicare uzi ngo Imana ifitanye ikibazo n’umugore ndetse n’amatorero.”

Ubutumwa bwe bwanumvikanishije ko Itorero rifashe ukuri rikavanga n’ibinyoma ryitwa maraya, rikajya mu murongo wa Kiliziya Gatolika.

Inzego z’abagore ni zo zahise zihagurukira kwamagana uwo muvugabutumwa ndetse Pro-Femmes Twese Hamwe inarega radiyo yigishirijeho.

Umuyobozi wa Pro-Femmes Twese Hamwe, Kanakuze Jeanne D’Arc, yavuze ko bafashe icyemezo cyo kurega radiyo muri RMC kuko ngo abayobozi bayo bemeye ko hanyuzwaho ibiganiro bitesha agaciro umugore w’Umunyarwandakazi.

Umuyobozi wa Radio Amazing Grace, Gregg Schoof, we yabwiye RMC ko ko akeneye igihe kirambuye cyo gusoma ibyavugiwe kuri radiyo ye kugira ngo abisobanukirwe kuko ngo babimushyiriye mu Cyongereza dore ko atumva ikinyarwanda.

2018-02-21
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Oda Gasinzigwa yatorewe gusimbura Bazivamo mu Nteko ya EALA

Oda Gasinzigwa yatorewe gusimbura Bazivamo mu Nteko ya EALA

Ubwanditsi 19 Oct 2016
Rutahizamu Byiringiro Lague agiye kwerekeza muri Afurika y’Epfo aho yitegura gutangira akazi mu ikipe ya Durban City FC

Rutahizamu Byiringiro Lague agiye kwerekeza muri Afurika y’Epfo aho yitegura gutangira akazi mu ikipe ya Durban City FC

RUSHYASHYA 31 Jul 2026
Amayeri yo gutunda ibiyobyabwenge akomeje gutegurwa: I Nyabihu umumotari yafatanwe blue sky azambariyeho

Amayeri yo gutunda ibiyobyabwenge akomeje gutegurwa: I Nyabihu umumotari yafatanwe blue sky azambariyeho

Ubwanditsi 12 Mar 2017
Indorerezi zirenga 1800 ziri gukurikirana itora rya Perezida wa Repubulika

Indorerezi zirenga 1800 ziri gukurikirana itora rya Perezida wa Repubulika

Ubwanditsi 04 Aug 2017

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Aimable Bayingana wa Ferwacy yatowe mu bagize inama y’ubutegetsi y’umukino w’amagare muri Afurika
IMIKINO

Aimable Bayingana wa Ferwacy yatowe mu bagize inama y’ubutegetsi y’umukino w’amagare muri Afurika

Ubwanditsi 13 Feb 2017
Amafoto – Ikipe y’igihugu U19 muri Handball yerekeje muri Croatie gukina imikino y’igikombe cy’Isi
Amakuru

Amafoto – Ikipe y’igihugu U19 muri Handball yerekeje muri Croatie gukina imikino y’igikombe cy’Isi

Ubwanditsi 20 Jul 2023
U Buyapani: Abasaga 100 bishwe n’umwuzure, abandi benshi baburirwa irengero
HIRYA NO HINO

U Buyapani: Abasaga 100 bishwe n’umwuzure, abandi benshi baburirwa irengero

Ubwanditsi 09 Jul 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru