• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Abarwanyi ba FDLR na Wazalendo bavurirwa mu Burundi ku ngengo y’igisirikare cy’u Burundi   |   24 Jul 2026

  • Ikipe y’igihugu y’Umukino wa Volleyball mu Bagabo yatangiye imyiteguro y’igikombe cya Afurika cyaherukaga kuba muri 2023   |   23 Jul 2026

  • Igikombe kirajya mu bindi twibitseho, ubutumwa bwa Gen. MK Mubarakh yageneye abafana ba APR FC yitegura gukina CECAFA Kagame Cup 2026   |   22 Jul 2026

  • Police FC yatangaje umunya-Maroc, Jaafar Rkyek nk’umutoza mukuru wayo asimbuye Ben Moussa watandukanye n’iyi kipe   |   21 Jul 2026

  • AMAFOTO – Umutoza wa Mukura VS, Tomáš Trucha, yageze mu Rwanda aho aje gutangira akazi   |   20 Jul 2026

  • AMAFOTO – Rayon Spotrs yasinyanye amasezerayo y’ubufatanye na Bank of Kigali y’igihe cy’imyaka 5, ikazabona arenga Miliyari 1 ku mwaka   |   18 Jul 2026

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Rwanda»Minisitiri Musoni yatashye amazi n’amashanyarazi byatanzwe na Polisi y’u Rwanda

Minisitiri Musoni yatashye amazi n’amashanyarazi byatanzwe na Polisi y’u Rwanda

Ubwanditsi 23 May 2017 Mu Rwanda

Minisitiri w’ibikorwaremezo James Musoni yahamagariye abaturage b’akarere ka Rwamagana kurinda no gusigasira ibikorwaremezo bahawe na Polisi y’u Rwanda no kubyubakiraho ngo bazagere ku mibereho myiza n’iterambere birambye.

Ibi Minisitiri Musoni yabivuze mu ijambo yagejeje ku bihumbi by’abaturage b’umudugudu wa Gatare, akagari ka Gatare mu murenge wa Nyakariro nyuma y’umuhango yayoboye, wo gutaha ku mugaragaro inzu 108 zahawe amashanyarazi akomoka ku zuba n’amavomero atatu y’amazi meza bitanzwe na Polisi y’u Rwanda mu rwego rw’ibikorwa byahariwe icyumweru cya Polisi cyatangiye taliki ya 16 Gicurasi.

Ni umuhango wabanjirijwe n’igikorwa cy’umuganda kandi wari witabiriwe n’umuyobozi w’Intara y’Iburasirazuba, Judith Kazayire, umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda, IGP Emmanuel K. Gasana n’abandi bayobozi ku rwego rw’intara n’akarere ka Rwamagana.

Mu ijambo yagejeje ku bari aho, Minisitiri Musoni ibikorwaremezo birimo gutahwa bisanzwe biri muri gahunda ya Leta yo kugeza ku baturage imihanda, amazi n’amashanyarazi mu bice by’icyaro mu rwego rwo kuzamura iterambere ryabyo.

Minisitiri Musoni yagize ati:” Turashima Polisi y’u Rwanda ku bikorwa by’indashyikirwa yakoze muri uyu umudugudu, ariko ni mu gihe kuko ifite umutoza w’ikirenga ibikomoraho ari nawe twese uduha umurongo dukurikira.”

Yakomeje avuga ko ibikorwa byose bigendereye guha abaturage imibereho myiza kandi bigomba guhuzwa no kubaha umutekano kuko ari wo musingi wa byose, aha akaba yagize ati:” Amahoro n’umutekano ni inkingi z’iterambere ;icyo ari cyo cyose cyakorwa kugirango umutekano uboneke utworohereze kwiteza imbere.”

Yashoje ijambo yongera gushimira Polisi y’u Rwanda ku ngo 3000 yagejejeho amaashanyarazi y’izuba, aho yijeje kuzafatanya nayo muri byose aho yagize ati:” Ari Polisi y’u Rwanda n’abaturage muri rusange natwe twese, izi gahunda dukomeze kuzigira izacu biryo twishakemo ibisubizo kandi tuzagera kucyo twiyemeje.”

Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda mu ijambo rye, yagarutse ku cyo isabukuru y’imyaka 17 Polisi y’u Rwanda imaze idusigiye maze agira ati:” Mbere na mbere yashinzwe ku gitekerezo cy’umuyobozi w’ikirenga , ariko mu myaka imaze, yibanze ku bufatanye bwimbitse n’abaturage mu gukumira ibyaha ndetse n’aho bibaye tugafatanya kubirwanya.”

IGP Gasana yavuze ko nyuma y’imyaka 17, umunyarwanda agomba kubaho atekanye , adahura n’ibyaha kandi asaba ko ubwo bufatanye bwakomeza.

Mu gusoza, IGP GAsana yashimye abafatanyabikorwa bose ba Polisi y’u Rwanda ndetse n’abakomeje kugira uruhare bose mu bikorwa biranga icyumweru cya Polisi aho yagize ati:” Turasaba ko ubwo bufatanye bwakomeza maze tukazizihiza isabukuru ya 17 ibyo twiyemeje bigezweho.”

Judith Kazayire , umuyobozi w’Intara y’Iburasirazuba yashimiye Polisi y’u Rwanda ko yarenze ibyo kurinda abantu n’ibyabo, ahubwo irimo no gufasha abaturage mu mibereho myiza yabo maze agira ati:” Ni ibikorwa by’indashyikirwa kandi ni ibyo gushimwa no gushyigikirwa.”

Hagati aho kandi, urubyiruko rw’abakorerabushake mu gukumira ibyaha rwahaye inka Kabalinda Consiliya w’imyaka 53 , umuturage utishoboye wo mu mudugudu wa Gatare, mu gihe Polisi yari yamwubakiye ubwiherero bugezweho kandi imushyirira mu nzu amashanyarazi y’imirasire y’izuba.

Bamwe mu bagenerwabikorwa nabo bagize icyo bavuga:

Solange Nyirabakundukize , umubyeyi w’imyaka 62 y’amavuko: “Twebwe abahawe amashanyarazi mu nzu zacu, turashima ubuyobozi bwiza buri mu gihugu cyacu, turashima Paul Kagame ku mahoro n’umutekano aduha, Polisi yacu nayo ituba hafi, si kimwe bitandukanye na Polisi zahozeho. Ndishimira ko nzajya nsoma bibiliya yanjye nijoro bitangoye.”

-6646.jpg

Minisitiri Musoni n’abafatanyabikorwa mu bikorwaremezo birimo gutahwa bisanzwe biri muri gahunda ya Leta yo kugeza ku baturage imihanda, amazi n’amashanyarazi mu bice by’icyaro mu rwego rwo kuzamura iterambere ryabyo.

Nyirandorimana Ernestine w’imyaka 43 we agira ati:” Polisi yarakoze kumpa amatara mu nzu yanjye, ubu nshobora kuzigama amafaranga natangaga ngura amabuye y’itoroshi na radiyo, ndizeza ko ntazongera kwihanganira icyo nabona kinyuranyije n’amategeko mu mudugudu ntakibwiye Polisi cyangwa ubuyobozi bwacu.”

Epimaque Muvunyi w’imyaka 47 akaba n’umubyeyi w’abana bane we yagize ati:” Ubu abana banjye bashobora gusoma no gusubiramo amasomo yabo nijoro kandi ngiye kuzigama amafaranga naguraga peteroli ngo bige nijoro, Polis ndayishimira cyane.”

Source: RNP

2017-05-23
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Ingabo z’u Rwanda zirahakana amakuru avuga ko zinjiye ku butaka bwa Congo

Ingabo z’u Rwanda zirahakana amakuru avuga ko zinjiye ku butaka bwa Congo

Ubwanditsi 26 Apr 2016
Victoire ingabire ntiyigeze ava muri FDU inkingi, naho ingengabitekerezo ye ni yayindi ya Hutu Pawa

Victoire ingabire ntiyigeze ava muri FDU inkingi, naho ingengabitekerezo ye ni yayindi ya Hutu Pawa

Ubwanditsi 02 Dec 2024
Kigali yatorewe kuba umujyi wa mbere utekanye muri Afrika, n’uwa 39 ku isi yose

Kigali yatorewe kuba umujyi wa mbere utekanye muri Afrika, n’uwa 39 ku isi yose

Ubwanditsi 26 Nov 2021
Tumenye imikorere ya Interpol ariwo muryango uhuza Polisi z’ibihugu ku isi

Tumenye imikorere ya Interpol ariwo muryango uhuza Polisi z’ibihugu ku isi

Ubwanditsi 13 Aug 2017

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

RDC: Fayulu yemejwe nk’uzahagararira abatavuga rumwe na leta mu matora ya Perezida
ITOHOZA

RDC: Fayulu yemejwe nk’uzahagararira abatavuga rumwe na leta mu matora ya Perezida

Ubwanditsi 12 Nov 2018
Perezida Paul Kagame yakiriye Sylvan Adams washinze Israel Premier Tech, ikipe yitabiye Tour du Rwanda 2023
Amakuru

Perezida Paul Kagame yakiriye Sylvan Adams washinze Israel Premier Tech, ikipe yitabiye Tour du Rwanda 2023

Ubwanditsi 23 Feb 2023
Birababaje!! Umugabo yarumye umunwa w’umukunzi we arawuca ku munsi w’abakundanye
HIRYA NO HINO

Birababaje!! Umugabo yarumye umunwa w’umukunzi we arawuca ku munsi w’abakundanye

Ubwanditsi 17 Feb 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru