• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Rayon Sports ifite imyenda ya miliyoni 260 Frw, ikeneye miliyoni 200 Frw yo kugura abakinnyi   |   05 Dec 2025

  • FDLR n’Indi Mitwe ishyigikiwe na Kongo bakomeje Kwica no kumenesha Abakongomani mu mirwano yongeye kubura   |   04 Dec 2025

  • Mukunzi Yannick yasezeye ku ikipe ya Sandvikens IF you muri Sweden yari amaze imyaka itandatu ayikinira   |   03 Dec 2025

  • AMAFOTO: Twagirayezu Thadée wayoboraga Rayon Sports yakoze ihererekanyabubasha na Murenzi Abdallah   |   02 Dec 2025

  • Dr. Usta Kayitesi yasimbuye Gen (Rtd) Kabarebe muri Minaffet, Imyanzuro y’inama y’Abaminisitiri   |   01 Dec 2025

  • Abakinnyi 80 baturutse mu bihugu 16 byo hirya no hino ku Isi nibo bitabira isiganwa ry’Amagare yo mu rizwi nka Rwandan Epic   |   30 Nov 2025

 
You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Rudasingwa yateje ubwega ko ibibazo afite yabitewe na Kayumba

Rudasingwa yateje ubwega ko ibibazo afite yabitewe na Kayumba

Editorial 22 Feb 2018 INKURU NYAMUKURU

Dr Rudasingwa Theogene wahoze ari umuhuzabikorwa w’ishyaka RNC, nyuma akaza kwitandukanya naryo, avuga ko yahizwe ndetse aba ruvumwa mu bo bakoranaga muri iri shyaka kubera Kayumba Nyamwasa.

Ihuriro RNC (Rwanda National Congress) rigizwe n’abarwanya Leta y’u Rwanda, bamwe bakaba baranahoze bayikorera. Rudasingwa Theogene waje kwitandukanya nabo agashinga ishyaka rye yise RNC Nshya (New RNC), yashimangiye ko yahigwaga n’abo yise abasirikare ba Kayumba Nyamwasa. nkuko bwiza.com yabyanditse.

Mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru gikorera i Burayi ndetse n’amashusho agashyirwa kuri youtube, Rudasingwa yasobanuye ko abamuhigaga yita abasirikare ba Kayumba barimo Ben Rutabana, Higiro Robert, Micombero,…

Yagize ati “ Narabavuze no mu kiganiro cy’ubushize[abamuhigaga], abo ba Micombero, ba Nkubana, ba Rutabana, Higiro Robert,… abo bantu bose nibo birirwaga hanze ahongaho, hari n’abo birirwaga babibwira, mbese nari narabaye nka ruvumwa kandi uwanshumurije abo bantu ari Kayumba Nyamwasa yicaye aho ngaho”.

Yakomeje avuga ko yatandukanye na RNC, kandi batandukana nabi, akavuga ko RNC ntacyo isigaranye, ko Kayumba nta mbaraga afite kimwe n’abo bafatanyije nyuma yaho mu ishyaka havukiyemo ikibazo giturutse mu bari barigize.

Ati “Wagirango nari umuhanuzi kuko icyo gutandukana narakivuze kandi dutandukana nabi,… kugeza ubu wakwibaza igisigaye muri RNC ni iki? Muri RNC barahombye ariko bo ntabwo bafite courage, nta courage Kayumba afite na bariya bafatanyije ba Condo, ngo babwire abantu babasigaye inyuma, ngo bababwire bati ibi bintu ntaho bijya, bati ibi bintu byararangiye,…”.

Ishyaka RNC ryashinzwe mu 2010, na bamwe mu bahoze mu gisirikare cy’u Rwanda nka Col Patrick Karegeya, Maj.Dr Rudasingwa Théogene, Gen Kayumba Nyamwasa,… nyuma y’urupfu rwa Karegeya rwamenyekanye mu gitondo cyo ku wa 1 Mutarama 2014, nibwo muri iri shyaka hatangiye kuvuka umwiryane.

 Ku itariki ya 1 Nyakanga 2016, Dr Théogene Rudasingwa, uri mu bashinze RNC ndetse akaba yari asanzwe aribereye umuhuzabikorwa, yatangaje ko yitandukanyije n’igice cy’iryo shyaka gisanzwe kirangajwe imbere na Kayumba Nyamwasa, ku buryo yahise ashinga igice gishya yise ‘New RNC’ [Ihuriro Nyarwanda Rishya].

Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara na Dr Rudasingwa, Gahima Gerald, Joseph Ngarambe na Musonera Jonathan mu kwezi kwa karindwi (2016), batangaje ku mugaragaro ko bitandukanije na Kayumba bashinga umutwe wabo New RNC.

Rudasingwa yigaragajemo nk’umuyobozi w’iryo huriro rishya , aho yungirijwe na Joseph Ngarambe wari usanzwe ari umugenzuzi mukuru wa RNC.

Muri uko kwezi, Dr Rudasingwa n’uwitwa Gervais Condo [wasigaye ku ruhande rwa Kayumba]  batumiwe kuri BBC baterana amagambo, ashinja Rudasingwa gushaka kugundira ubutegetsi mu ishyaka yanga kwemera ko hakorwa amatora ndetse ko ariyo ntandaro yo gushwana n’abasigayemo.

Ibi Rudasingwa na we ntayabikozwa, akavuga ko kujya muri RNC bisa no kuba yarataye umurongo kuko yahuye na Kayumba Nyamwasa wubatse akazu muri iryo shyaka kagizwe n’abahoze mu ngabo z’u Rwanda bahungiye mu mahanga.

Yagize ati “Yubatse akazu akoresheje abantu bahoze ari abasirikare akenshi bahoze bamukorera akiri mu Rwanda”.

Mu kiganiro yagiranye na BBC, Kayumba Nyamwasa yahakanye ibyo Rudasingwa yamushinjaga ndetse anatangaza ko RNC yakomeje kubaho, hatorwa abayobozi bashya nyuma yaho bamwe bitandukanije nayo.

2018-02-22
Editorial

IZINDI NKURU

Andi makuru twamenye ku iyegura rya Jean Paul Turayishimye, urukundo rw’ibanga na Tabita Gwiza mushiki wa Rutabana

Andi makuru twamenye ku iyegura rya Jean Paul Turayishimye, urukundo rw’ibanga na Tabita Gwiza mushiki wa Rutabana

Editorial 28 Oct 2019
Mukadaliyo Providance aratubwira amateka ya Jenoside mu cyahoze ari Komini Mukingo ikomokamo abambari bakuru ba MRND n’abasirikari benshi ba Ex FAR

Mukadaliyo Providance aratubwira amateka ya Jenoside mu cyahoze ari Komini Mukingo ikomokamo abambari bakuru ba MRND n’abasirikari benshi ba Ex FAR

Editorial 11 Jul 2021
Ni iki cyihishe inyuma y’inkuru y’ikinyoma Uganda yatangaje kuri Perezida Kagame

Ni iki cyihishe inyuma y’inkuru y’ikinyoma Uganda yatangaje kuri Perezida Kagame

Editorial 29 Sep 2019
Ibiganiro bihuza Abarundi bigomba gupfundikirwa bitarenze Ukwakira 2018

Ibiganiro bihuza Abarundi bigomba gupfundikirwa bitarenze Ukwakira 2018

Editorial 16 Oct 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Abajya mu butumwa bw’amahoro bakwiye gushyira imbere ubumuntu – Lt Gen Dallaire
Mu Rwanda

Abajya mu butumwa bw’amahoro bakwiye gushyira imbere ubumuntu – Lt Gen Dallaire

Editorial 11 Oct 2017
Fatima-Portugal: Habaye umuhango wo gusezera kuri Kigeli V, ikimenyetso cy’Ubugambanyi bwa Benzinge na Bushayija
ITOHOZA

Fatima-Portugal: Habaye umuhango wo gusezera kuri Kigeli V, ikimenyetso cy’Ubugambanyi bwa Benzinge na Bushayija

Editorial 16 Jan 2017
Nyamagabe: Abataramenyekana batwitse imodoka eshatu, abantu babiri bahasiga ubuzima
INKURU NYAMUKURU

Nyamagabe: Abataramenyekana batwitse imodoka eshatu, abantu babiri bahasiga ubuzima

Editorial 16 Dec 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru