• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Nyuma y’iminsi itatu ya BK Pro League, Kiyovu Sports yatandukanye n’umutoza wayo Harrison   |   09 Oct 2026

  • Indwara y’agahinda gakabije kakuye Ally Youssouf Mugenzi ku kazi kubera iterambere ry’u Rwanda   |   08 Oct 2026

  • Ruboneka Jean Bosco uheruka gutandukana na APR FC yerekeje muri Al-Tahaddi SC Benghazi yo muri Libya   |   08 Oct 2026

  • Bya Nyirarureshwa Ibigarasha bikuru ngo birashaka ko Hakorwa iperereza ku irengero ry’Umuhanzi Kifua-wazi Ben Rutabana   |   07 Oct 2026

  • Umwambari wa FDLR Mbarushimana Urupfu rwe rusize icyuho ku butabera butageze ku Mwanzuro ukwiye   |   07 Oct 2026

  • CAVB yashimiye Perezida Kagame ku ruhare yagize mu iterambere rya Volleyball   |   06 Oct 2026

You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Rudasingwa yateje ubwega ko ibibazo afite yabitewe na Kayumba

Rudasingwa yateje ubwega ko ibibazo afite yabitewe na Kayumba

Ubwanditsi 22 Feb 2018 INKURU NYAMUKURU

Dr Rudasingwa Theogene wahoze ari umuhuzabikorwa w’ishyaka RNC, nyuma akaza kwitandukanya naryo, avuga ko yahizwe ndetse aba ruvumwa mu bo bakoranaga muri iri shyaka kubera Kayumba Nyamwasa.

Ihuriro RNC (Rwanda National Congress) rigizwe n’abarwanya Leta y’u Rwanda, bamwe bakaba baranahoze bayikorera. Rudasingwa Theogene waje kwitandukanya nabo agashinga ishyaka rye yise RNC Nshya (New RNC), yashimangiye ko yahigwaga n’abo yise abasirikare ba Kayumba Nyamwasa. nkuko bwiza.com yabyanditse.

Mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru gikorera i Burayi ndetse n’amashusho agashyirwa kuri youtube, Rudasingwa yasobanuye ko abamuhigaga yita abasirikare ba Kayumba barimo Ben Rutabana, Higiro Robert, Micombero,…

Yagize ati “ Narabavuze no mu kiganiro cy’ubushize[abamuhigaga], abo ba Micombero, ba Nkubana, ba Rutabana, Higiro Robert,… abo bantu bose nibo birirwaga hanze ahongaho, hari n’abo birirwaga babibwira, mbese nari narabaye nka ruvumwa kandi uwanshumurije abo bantu ari Kayumba Nyamwasa yicaye aho ngaho”.

Yakomeje avuga ko yatandukanye na RNC, kandi batandukana nabi, akavuga ko RNC ntacyo isigaranye, ko Kayumba nta mbaraga afite kimwe n’abo bafatanyije nyuma yaho mu ishyaka havukiyemo ikibazo giturutse mu bari barigize.

Ati “Wagirango nari umuhanuzi kuko icyo gutandukana narakivuze kandi dutandukana nabi,… kugeza ubu wakwibaza igisigaye muri RNC ni iki? Muri RNC barahombye ariko bo ntabwo bafite courage, nta courage Kayumba afite na bariya bafatanyije ba Condo, ngo babwire abantu babasigaye inyuma, ngo bababwire bati ibi bintu ntaho bijya, bati ibi bintu byararangiye,…”.

Ishyaka RNC ryashinzwe mu 2010, na bamwe mu bahoze mu gisirikare cy’u Rwanda nka Col Patrick Karegeya, Maj.Dr Rudasingwa Théogene, Gen Kayumba Nyamwasa,… nyuma y’urupfu rwa Karegeya rwamenyekanye mu gitondo cyo ku wa 1 Mutarama 2014, nibwo muri iri shyaka hatangiye kuvuka umwiryane.

 Ku itariki ya 1 Nyakanga 2016, Dr Théogene Rudasingwa, uri mu bashinze RNC ndetse akaba yari asanzwe aribereye umuhuzabikorwa, yatangaje ko yitandukanyije n’igice cy’iryo shyaka gisanzwe kirangajwe imbere na Kayumba Nyamwasa, ku buryo yahise ashinga igice gishya yise ‘New RNC’ [Ihuriro Nyarwanda Rishya].

Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara na Dr Rudasingwa, Gahima Gerald, Joseph Ngarambe na Musonera Jonathan mu kwezi kwa karindwi (2016), batangaje ku mugaragaro ko bitandukanije na Kayumba bashinga umutwe wabo New RNC.

Rudasingwa yigaragajemo nk’umuyobozi w’iryo huriro rishya , aho yungirijwe na Joseph Ngarambe wari usanzwe ari umugenzuzi mukuru wa RNC.

Muri uko kwezi, Dr Rudasingwa n’uwitwa Gervais Condo [wasigaye ku ruhande rwa Kayumba]  batumiwe kuri BBC baterana amagambo, ashinja Rudasingwa gushaka kugundira ubutegetsi mu ishyaka yanga kwemera ko hakorwa amatora ndetse ko ariyo ntandaro yo gushwana n’abasigayemo.

Ibi Rudasingwa na we ntayabikozwa, akavuga ko kujya muri RNC bisa no kuba yarataye umurongo kuko yahuye na Kayumba Nyamwasa wubatse akazu muri iryo shyaka kagizwe n’abahoze mu ngabo z’u Rwanda bahungiye mu mahanga.

Yagize ati “Yubatse akazu akoresheje abantu bahoze ari abasirikare akenshi bahoze bamukorera akiri mu Rwanda”.

Mu kiganiro yagiranye na BBC, Kayumba Nyamwasa yahakanye ibyo Rudasingwa yamushinjaga ndetse anatangaza ko RNC yakomeje kubaho, hatorwa abayobozi bashya nyuma yaho bamwe bitandukanije nayo.

2018-02-22
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Thomas Nahimana, ingirwapadiri yamunzwe n’ingengabitekerezo ya Hutu-Pawa, ubwambuzi n’ubusambanyi (Igice cya mbere)

Thomas Nahimana, ingirwapadiri yamunzwe n’ingengabitekerezo ya Hutu-Pawa, ubwambuzi n’ubusambanyi (Igice cya mbere)

Ubwanditsi 02 Apr 2020
Tanzania yirukanye abimukira barimo Abanyarwanda

Tanzania yirukanye abimukira barimo Abanyarwanda

Ubwanditsi 10 Jan 2018
Malawi yambuye ubwenegihugu ababarirwa muri 400, biganjemo Abanyarwanda

Malawi yambuye ubwenegihugu ababarirwa muri 400, biganjemo Abanyarwanda

Ubwanditsi 02 Jun 2023
Perezida Kagame Ni Umwe Mu Bakuru B’ibihugu Bitabiriye Umuhango W’irahira Rya Perezida Mnangagwa – Amafoto

Perezida Kagame Ni Umwe Mu Bakuru B’ibihugu Bitabiriye Umuhango W’irahira Rya Perezida Mnangagwa – Amafoto

Ubwanditsi 26 Aug 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Ku bwumvikane bw’impande zombi, Yamen Zelfani ntakiri umutoza wa  Rayon Sports
Amakuru

Ku bwumvikane bw’impande zombi, Yamen Zelfani ntakiri umutoza wa Rayon Sports

Ubwanditsi 08 Oct 2023
Champions League: Shakhtar yatunguye Roma, Manchester United irokokera muri Espagne
IMIKINO

Champions League: Shakhtar yatunguye Roma, Manchester United irokokera muri Espagne

Ubwanditsi 22 Feb 2018
Kitoko yasobanuye byinshi ku ndirimbo ‘Thank you Kagame’ yanashyiriye hanze amashusho–VIDEO
Mu Rwanda

Kitoko yasobanuye byinshi ku ndirimbo ‘Thank you Kagame’ yanashyiriye hanze amashusho–VIDEO

Ubwanditsi 16 Aug 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru