Perezida Kagame yatanzweho urugero n’Umuryango urwanya ruswa n’akarengane ku Isi, Transparency International (TI), nk’umwe mu bayobozi bashyize imbere politiki yo kurwanya ruswa mu bihugu byabo bituma igihugu ayoboye kiri mu birangwamo nke.
Transparency International muri raporo yayo yasohowe ku wa 21 Gashyantare 2018 igaragaza ibipimo by’uko ruswa ihagaze, yerekana ko icyegeranyo cy’uyu mwaka kiri mu murongo wa 2018 w’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU) ugamije gushyira imbaraga mu kurwanya ruswa.
Muri iki gihe, Afurika ihombera nibura miliyari 50 z’amadolari ya Amerika ku mwaka mu bikorwa bitemewe byo guhanahana amafaranga. Aya mafaranga aruta kure ayo uyu mugabane uhabwa nk’inkunga. Ni mu gihe kandi mu myaka 50 ishize, Afurika yahombye miliyari 1000 $ zingana n’amafaranga agenewe ibikorwa by’iterambere yahawe muri icyo gihe.
TI ivuga ko mu buryo bumwe hari icyizere ko ahazaza ha Afurika hazaba heza, ibishingiye ku iterambere ry’u Rwanda na Cape Vert, ibihugu bikomeje kwerekana ko ruswa ishobora kurwanywa mu gihe hashyizwemo ingufu.
Indi mpamvu ni ingamba z’igihe kirekire zo kurwanya ruswa nko mu bihugu bya Côte d’Ivoire na Senegal ariko mu bindi bihugu nka Somalia na Sudani y’Epfo haracyari guseta ibirenge mu kuyirandura.
Mu gihe hakiri ibihugu bimwe biri inyuma mu kurandura ruswa bituma uyu mugabane uri mu hantu yiganje cyane, TI isobanura ko ibihugu birimo u Rwanda, Botswana, Seychelles, Cap Vert na Namibia byose byateye imbere mu kuyirwanya ugereranyije n’ibindi nk’u Butaliyani, u Bugereki na Hongrie.
Muri ubu bushakashatsi, u Rwanda rufite amanota 55 aho rwavuye ku mwanya wa 50 rwariho mu 2016 rukagera ku wa 48 mu 2017 mu bihugu birimo ruswa nke ku Isi.
Kuri rutonde rugaragaza uko ibihugu bikurikirana, Botswana ni yo iri ku mwanya wa mbere muri Afurika, igakurikirwa na Cap Vert, u Rwanda rukaza ari urwa gatatu, umwanya ruhuriyeho n’Ibirwa bya Maurice.
Raporo ya TI hari aho igira iti “Icyo ibihugu bya Afurika biza imbere bihuriyeho ni ubuyobozi budateshuka ku kwiyemeza kurwanya ruswa.”
Ikomeza igira iti “Uhereye ku ngamba za Perezida Kagame zijyanye n’imiyoborere mu Rwanda, ukagera ku buryo Perezida Jorge Fonseca yateje imbere ibijyanye no gukorera mu mucyo kw’inzego cyangwa se uburyo bwo guhanga udushya bwa Perezida Ian Khama muri gahunda yo kurwanya ruswa muri za Minisiteri zo muri Botswana; ibi bihugu byamenye ibyo bigomba gukora binabishyira mu bikorwa ku bushake.”
Perezida Kagame ntahwema gushishikariza abayobozi b’u Rwanda kurwanya ruswa bivuye inyuma ndetse aherutse kwemerera abacamanza n’abandi bakora mu nzego z’ubutabera ko uko bazajya bagira uruhare mu kuyihashya ariko imibereho yabo izajya irushaho kuba myiza.
Ati ’’Uko muzajya mugabanya gufata iriya nkunga idakwiye ni ko nzajya nzamura ikwiye kandi buriya iyo bigabanutse, turwanyije ibigenda mu buryo butaribwo hose no hanze y’ubutabera ariko byanashingira no ku butabera igihugu kirunguka.’’
U Rwanda muri Afurika y’Iburasirazuba (EAC ) ruza ku mwanya wa mbere mu kurwanya ruswa rugakurikirwa na Tanzania iri ku mwanya wa 103 ku Isi n’amanota 36, Kenya ni iya gatatu muri EAC iri mu mwanya wa 143 ku Isi ikagira amanota 28.
Uganda ni iya kane muri EAC ikaza ku mwanya wa 151 ikagira amanota 26 mu gihe u Burundi buza ku mwanya wa nyuma n’amanota 22 bukaba buri ku mwanya wa 157 ku Isi.
Mu Rwanda hashyizweho ingamba mu gukumira no kurwanya ruswa mu gihugu; harimo amategeko, ubushake bwa politiki, kutihanganira na gato abijandika muri ruswa n’ibyaha bifitanye isano na yo.
Ibindi bigarukwaho ni uburyo kugeza ubu himakajwe ikoranabuhanga mu masoko no gusaba akazi hifashishijwe.
Ruswa ni icyaha gihanwa mu Rwanda aho uyitanze n’uyakiriye bose bakurikiranwa n’ubutabera ku buryo bashobora guhabwa ibihano biri hagati y’imyaka ibiri n’itanu.