Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente, yashinje bamwe mu bayobozi kutavugisha ukuri muri raporo bigatuma igenamigambi rikorwa nabi, ku buryo hakiri intego nyinshi z’icyerekezo 2020 zikiri inyuma zikeneye gukurikiranwa mu buryo bwihariye.
Minisitiri w’Intebe yabigarutseho kuri uyu wa Mbere ubwo hatangizwaga Umwiherero wa 15 w’abayobozi, agahabwa umwanya ngo agaragaze aho u Rwanda rugeze rushyira mu bikorwa intego z’icyerekezo 2020 cyatangijwe mu 2000.
Dr Ngirente yavuze ko mu ntego 52 z’Icyerecyezo 2020, umunani zonyine zingana na 15% arizo zashyizwe mu bikorwa 100%, mu gihe hasigaye imyaka ibiri gusa. Intego 19 (37%) zo zimaze gushyirwa mu bikorwa ku gipimo kiri hejuru ya 75%; izindi 19 (37%) zashyizwe mu bikorwa hejuru ya 50% naho 6 (12%) ziracyari munsi ya 50%.
Yavuze ko hari impamvu zituma abayobozi badashyira mu bikorwa bimwe mu byemezo biba byafashwe, asaba ko muri uyu mwiherero babifatira ingamba zikwiye. Yahereye ku ntege nke mu mikoranire y’inzego zo mu butegetsi bwite bwa leta n’imikoranire y’izo nzego n’inzego z’ibanze.
Yagize ati “Urugero ni nko kutubahiriza igishushanyo mbonera, aho ahantu hakomwe usanga harashyizwe ibikorwa by’imiturire, rimwe na rimwe ba nyirabyo bafite n’ibyangombwa bahawe n’inzego za leta. Ugasanga rero bibabaje kuba ahantu hatemerewe gutura umuntu yahatura kandi icyangombwa yaragihawe n’umuyobozi uyobora aho hantu.”
Yanakomoje ku kibazo mu mitangire ya serivisi y’inzego z’abikorera n’inzego za leta itaranoga n’imicungire mibi y’umutungo wa leta.
Yatanze urugero ku mwaka w’ingengo y’imari wa 2015/16, mu nzego 139 zagenzuwe n’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta, 40% zitabonye raporo ntamakemywa, 50% gusa zishyira mu bikorwa inama zatanzwe n’umugenzuzi mu mwaka wabanje.
Yakomeje agira ati “Haracyari n’umuco kuri bamwe mu bayobozi wo gushyira imbere inyungu zabo aho gushyira imbere inyungu z’igihugu. Hari kandi imikorere yo guhishahishanya amakuru hagati y’abayobozi n’inzego bakorana kandi byose byakabaye bigamije guteza imbere igihugu.”
Yavuze ko hari bamwe bafite ukutihuta mu bikorwa no kudakurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’ibyemezo biba byafashwe, ibigo bidafite abayobozi bashoboye, abayobozi batinya gufata ibyemezo banga kwiteranya n’abandi.
Yakomeje agira ati “Haracyari n’umuco kandi wo kudafatira ibyemezo bikomeye cyangwa se bikarishye aba bagaragaweho amakosa mu kazi, cyane cyane ababa babikoze babigambiriye.”
“Haracyari n’umuco kandi wo guhimba imibare mu gihe bagiye gutangaza za raporo zabo, ibyo bikatwicira igenamigambi kuko iyo batanze imibare idahuye bituma tutamenya uko ubuzima bw’igihugu bwitwaye.”
“Tukaba twagira ngo twongere twikubite agashyi nk’abayobozi, dusabe bagenzi bacu ko igihe tugiye gutanga raporo twajya tuvugisha ukuri, tukavuga ibitagenda tukanavuga ibigenda, ibirimo ingorane bigakemurwa ariko abantu babwizanyije ukuri.”
Ikibazo cyo guhimba imibare cyanashimangiwe na Perezida wa Sena, Bernard Makuza, wahereye ku kibazo cy’imirire mibi n’isuku nke.
Yagize ati “Hano kuko dusasa inzobe, hari ikintu cyo kutavugisha ukuri mu nzego z’ibanze. Biriya bibazo barabibona, ariko mu kujya gutanga raporo ugasanga babeshye.”
Yanatanze urugero kuri gahunda yo kurwanya nyakatsi yakurikiranwaga n’ubuyobozi bwo hejuru, ugasanga inzego z’ibanze zifashe umuturage ziramucumbikishirije, “byarangira bakigira mu bindi ba bantu bakaguma muri ya nyakatsi.”
Perezida Kagame yasabye Inteko Ishinga Amategeko ifite inshingano zo kugenzura ibikorwa bya guverinoma kimwe n’abandi bayobozi ku nzego nkuru, kugira icyo bakora igihe igikorwa nk’icyo kigaragaye.
Yagize ati “Hakenewe kubazwa ibyo umuntu akora, dutinya abantu. Dutinya kubaza abantu, dutinya gushyira abantu mu mwanya wabo igihe batujuje ibyangombwa.”
Zimwe mu ntego z’icyerekezo 2020 zadindiye
Minisitiri w’Intebe yavuze ko hari zimwe mu ntego z’icyerekezo 2020 “zikiri inyuma ku buryo zikeneye gukurikiranwa mu buryo bwihariye.”
Yatanze urugero ku ngano y’ibyoherezwa hanze yari iteganyijwe ko izajya yiyongeraho 28% buri mwaka, ariko ntibyagezweho. Urwego rwa serivisi rwari ruteganyijwe ko ruzajya ruzamuka ku gipimo cya 13.5% buri mwaka ariko ubu ni 10%.
Yakomeje agira ati “Byari biteganyijwe ko ubuhinzi buzajya buzamuka ku kigero cya 8.5% byuri mwaka, ariko nabyo ntabwo twashoboye kubigeraho. Ubuhinzi bwifahisha imashini nabwo ntibwazamutse ku kigero twari twiyemeje aricyo 40%.”
“Kwishyurana hakoreshejwe ikoranabuhanga nabyo byari kuba bigeze kuri 75% by’umutungo mbumbe w’igihugu, ariko imibare igaragaza ko tugeze kuri 20% nubwo tugishigaje imyaka mike kugira ngo icyo cyerekezo kirangire.”
Yanavuze ko urwego rw’inganda rwagombaga kuzamuka kuri 14% buri mwaka ariko iyo ntego ntiyagezweho kuko mu 2016 rwazamutse kuri 6%, umubare w’ingo zikoresha inkwi mu guteka nawo ukaba ukiri kuri 83% mu gihe intego yari 50%.
Yakomeje agira ati “Ikibazo cy’imirire mibi umukuru w’igihugu yatwibukije, twese twemera ko ari ikibazo kiremereye igihugu cyacu nacyo tugomba kugishyuramo imbaraga, turacyafite imibare iri hejuru cyane.”