Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Ubutwererane n’Umuryango w’Ibihugu bya Afurika y’Iburasirazuba, Amb. Nduhungirehe Olivier, yavuze ko nubwo umubano w’u Rwanda na Uganda umaze iminsi urimo igitotsi hari icyizere ko ibiganiro biba hagati y’impande zombi bizageza ku muti w’ikibazo.
Hashize iminsi havugwa ihohoterwa ry’Abanyarwanda bakorera cyangwa bajya muri Uganda, bagatabwa muri yombi bagakorerwa iyicarubozo, ku buryo Abanyarwanda bakorera ingendo muri icyo gihugu bahoranaga ubwoba.
Ibyo byaje kwiyongeraho ibimenyetso bihamya ko Uganda hahaye icyuho abarwanya ubutegetsi bw’u Rwanda bari kuhacurira imigambi yo kuruhungabanyiriza umutekano, binjiza impunzi mu mutwe w’abarwanya ubutegetsi bwarwo wa RNC.
Mu kiganiro Infocus cyatambutse kuri Televiziyo y’u Rwanda ku Cyumweru tariki 25 Gashyantare 2018, Minisitiri Nduhungirehe yahamije ko hari icyizere mu mubano w’ibihugu byombi. Ni ikiganiro yatanzemo umusanzu ari i Gabiro mu karere ka Gatsibo ahateraniye umwiherero wa 15 w’abayobozi.
Muri uwo mwiherero binitezwe ko hagomba gutangirwa ikiganiro kireba u Rwanda muri Afurika no mu ruhando mpuzamahanga.
Yagize ati “Mu minsi ishize habayeho umubano utari mwiza, wavuze [umunyamakuru] ku Banyarwanda bagiye bafungirwa muri Uganda, tumaze igihe dukorana na guverinoma ya Uganda mu kugerageza gukemura ibyo bibazo kandi abakuru b’ibihugu byombi bahuye kabiri i Addis Ababa ubwo bari bitabiriye inama y’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe kandi turizera ko ibintu bizagenda neza.”
Umubano w’ibihugu byombi uvugwa harebwe ku mishinga y’ibikorwaremezo yagombaga guhuza u Rwanda na Uganda binyuze mu Muhora wa Ruguru irimo iy’amashanyarazi n’umuhanda wa gari ya moshi ariko Uganda yahisemo gushyira ingufu ku gice kiyihuza na Sudani y’Epfo kurusha n’u Rwanda.
Amb Nduhungirehe yavuze ko u Rwanda na Uganda ari abaturanyi kandi bahurira mu Muryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) kandi imishinga izatuma akarere kihuza irimo iy’ibikorwaremezo nk’ umuhanda wa gari ya moshi uzahuza Mombasa na Kigali uciye Nairobi na Kampala.
Yakomeje agira ati “Dufite imwe muri iyo mishinga yagiye ihura n’ibibazo ariko turakomeza binyuze muri EAC no hagati y’ibihugu byacu, kugerageza gukemura ibyo bibazo kuko ni ngombwa ko niba duhuriye mu muryango nka EAC, duteza imbere iyo mishinga. Ntabwo twakwihuza nk’ibihugu tudafite iyo mishinga y’ibikorwaremezo.”
Yanavuze ko mu minsi ishize habaye inama ya EAC i Kampala yagendanye umwiherero w’abakuru b’ibihugu by’aka karere ku guteza imbere ibikorwaremezo n’urwego rw’buzima, ubwo bemezaga ko hakenewe miliyari 78 $ mu myaka 10 iri imbere, yo gushora mu mishinga igera kuri 200 y’ibikorwaremezo mu karere.
Yakomeje agira ati “Turacyari abafatanyabikorwa, hari ingorane duhura nazo mu gushyira mu bikorwa imishinga itandukanye ariko ntekereza ko tuzakomeza guhangana nazo iyo mishinga ikorwe kuko ni y’ingenzi ku karere.”
Zimwe muri izo ngorane ni uko ibihugu bitumva kimwe imishinga iba igomba gukorwa, ku buryo biri ku ntambwe zitandukanye mu kuyishyira mu bikorwa.
Urugero ni nko ku mushinga wo kwishyira hamwe wa EAC ufite intego enye zirimo Ihuzwa rya za gasutamo, Isoko Rusange, Ifaranga rimwe n’Ukwishyira hamwe mu bya politiki. Ubu ibihugu biri ku ntego y’isoko rusange ijyana n’urujya n’uruza rw’abantu, ibicuruzwa n’imari ariko nk’umushinga wo guhuza ibiciro byo guhamagara ushyirwa mu bikorwa n’u Rwanda, Uganda na Kenya gusa mu muryango w’ibihugu bitandatu.