• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • FDLR bari muri Congo, barica abantu, bateza umutekano muke, Gusenya uwo mutwe bireba Congo n’ u Rwanda natwe bikatureba   |   29 Jan 2026

  • ICYO WAMENYA KUBIYAMAMARIZA KUYOBORA FDU-INKINGI: UMUTWE W’INTERAHAMWE ZIHEBEYE KUBUNZA INGENGABITEKEREZO YA JENOSIDE   |   29 Jan 2026

  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»U Rwanda rwagaragaje icyizere ku mpinduka mu mubano warwo na Uganda

U Rwanda rwagaragaje icyizere ku mpinduka mu mubano warwo na Uganda

Editorial 27 Feb 2018 INKURU NYAMUKURU

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Ubutwererane n’Umuryango w’Ibihugu bya Afurika y’Iburasirazuba, Amb. Nduhungirehe Olivier, yavuze ko nubwo umubano w’u Rwanda na Uganda umaze iminsi urimo igitotsi hari icyizere ko ibiganiro biba hagati y’impande zombi bizageza ku muti w’ikibazo.

Hashize iminsi havugwa ihohoterwa ry’Abanyarwanda bakorera cyangwa bajya muri Uganda, bagatabwa muri yombi bagakorerwa iyicarubozo, ku buryo Abanyarwanda bakorera ingendo muri icyo gihugu bahoranaga ubwoba.

Ibyo byaje kwiyongeraho ibimenyetso bihamya ko Uganda hahaye icyuho abarwanya ubutegetsi bw’u Rwanda bari kuhacurira imigambi yo kuruhungabanyiriza umutekano, binjiza impunzi mu mutwe w’abarwanya ubutegetsi bwarwo wa RNC.

Mu kiganiro Infocus cyatambutse kuri Televiziyo y’u Rwanda ku Cyumweru tariki 25 Gashyantare 2018, Minisitiri Nduhungirehe yahamije ko hari icyizere mu mubano w’ibihugu byombi. Ni ikiganiro yatanzemo umusanzu ari i Gabiro mu karere ka Gatsibo ahateraniye umwiherero wa 15 w’abayobozi.

Muri uwo mwiherero binitezwe ko hagomba gutangirwa ikiganiro kireba u Rwanda muri Afurika no mu ruhando mpuzamahanga.

Yagize ati “Mu minsi ishize habayeho umubano utari mwiza, wavuze [umunyamakuru] ku Banyarwanda bagiye bafungirwa muri Uganda, tumaze igihe dukorana na guverinoma ya Uganda mu kugerageza gukemura ibyo bibazo kandi abakuru b’ibihugu byombi bahuye kabiri i Addis Ababa ubwo bari bitabiriye inama y’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe kandi turizera ko ibintu bizagenda neza.”

Umubano w’ibihugu byombi uvugwa harebwe ku mishinga y’ibikorwaremezo yagombaga guhuza u Rwanda na Uganda binyuze mu Muhora wa Ruguru irimo iy’amashanyarazi n’umuhanda wa gari ya moshi ariko Uganda yahisemo gushyira ingufu ku gice kiyihuza na Sudani y’Epfo kurusha n’u Rwanda.

Amb Nduhungirehe yavuze ko u Rwanda na Uganda ari abaturanyi kandi bahurira mu Muryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) kandi imishinga izatuma akarere kihuza irimo iy’ibikorwaremezo nk’ umuhanda wa gari ya moshi uzahuza Mombasa na Kigali uciye Nairobi na Kampala.

Yakomeje agira ati “Dufite imwe muri iyo mishinga yagiye ihura n’ibibazo ariko turakomeza binyuze muri EAC no hagati y’ibihugu byacu, kugerageza gukemura ibyo bibazo kuko ni ngombwa ko niba duhuriye mu muryango nka EAC, duteza imbere iyo mishinga. Ntabwo twakwihuza nk’ibihugu tudafite iyo mishinga y’ibikorwaremezo.”

Yanavuze ko mu minsi ishize habaye inama ya EAC i Kampala yagendanye umwiherero w’abakuru b’ibihugu by’aka karere ku guteza imbere ibikorwaremezo n’urwego rw’buzima, ubwo bemezaga ko hakenewe miliyari 78 $ mu myaka 10 iri imbere, yo gushora mu mishinga igera kuri 200 y’ibikorwaremezo mu karere.

Yakomeje agira ati “Turacyari abafatanyabikorwa, hari ingorane duhura nazo mu gushyira mu bikorwa imishinga itandukanye ariko ntekereza ko tuzakomeza guhangana nazo iyo mishinga ikorwe kuko ni y’ingenzi ku karere.”

Zimwe muri izo ngorane ni uko ibihugu bitumva kimwe imishinga iba igomba gukorwa, ku buryo biri ku ntambwe zitandukanye mu kuyishyira mu bikorwa.

Urugero ni nko ku mushinga wo kwishyira hamwe wa EAC ufite intego enye zirimo Ihuzwa rya za gasutamo, Isoko Rusange, Ifaranga rimwe n’Ukwishyira hamwe mu bya politiki. Ubu ibihugu biri ku ntego y’isoko rusange ijyana n’urujya n’uruza rw’abantu, ibicuruzwa n’imari ariko nk’umushinga wo guhuza ibiciro byo guhamagara ushyirwa mu bikorwa n’u Rwanda, Uganda na Kenya gusa mu muryango w’ibihugu bitandatu.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Ubutwererane n’Umuryango w’Ibihugu bya Afurika y’Iburasirazuba, Amb. Nduhungirehe Olivier

2018-02-27
Editorial

IZINDI NKURU

Uganda : Perezida Museveni  yasinye Itegeko Nshinga rimwemerera manda ya gatandatu

Uganda : Perezida Museveni yasinye Itegeko Nshinga rimwemerera manda ya gatandatu

Editorial 03 Jan 2018
Abayobozi ba FDLR bishwe nyuma yuko bashishikarijwe gushyira intwaro hasi bagataha mu Rwanda, bavunira ibiti mu matwi ahubwo bagaragaza ingengabitekerezo yabo

Abayobozi ba FDLR bishwe nyuma yuko bashishikarijwe gushyira intwaro hasi bagataha mu Rwanda, bavunira ibiti mu matwi ahubwo bagaragaza ingengabitekerezo yabo

Editorial 12 Jan 2020
FLN  ya Sankara, yatakaje ibirindiro byinshi yari ifite muri Congo, Jenerali Gaseni wari ushinzwe ibikorwa bya gisilikare yishwe

FLN  ya Sankara, yatakaje ibirindiro byinshi yari ifite muri Congo, Jenerali Gaseni wari ushinzwe ibikorwa bya gisilikare yishwe

Editorial 01 Dec 2019
Perezida Kagame yongeye kuburira abatekereza guhungabanya umutekano w’u Rwanda

Perezida Kagame yongeye kuburira abatekereza guhungabanya umutekano w’u Rwanda

Editorial 20 Dec 2019

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Perezida Kagame yavuze ko ubucuruzi hagati ya Afurika n’u Burusiya butanga icyizere
UBUKUNGU

Perezida Kagame yavuze ko ubucuruzi hagati ya Afurika n’u Burusiya butanga icyizere

Editorial 25 Oct 2019
Igitambaro cya kapiteni Cristiano Ronaldo yataye mu kibuga mu mukino wo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya 2022, Portugal yanganyijemo na Serbia ibitego 2-2, kigiye gucungura ubuzima bw’umwana w’Umunya-Serbia
Amakuru

Editorial 01 Apr 2021
Abashakashatsi mu by’ikirere bazatangira koherereza ubutumwa ibindi biremwa biba kuyindi mibumbe iri mw’Isanzure
ITOHOZA

Abashakashatsi mu by’ikirere bazatangira koherereza ubutumwa ibindi biremwa biba kuyindi mibumbe iri mw’Isanzure

Editorial 02 Jan 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru