Perezida Kagame yahishuye ko ubwo yahuraga na mugenzi we wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yamubajije ku magambo bivugwa ko uyu muyobozi yavuze asebya ibihugu bya Afurika aho ngo yabigereranyije n’imisarane.
Mu ntangiriro za Mutarama, Perezida Trump yagiranye inama n’abasenateri bigira hamwe uko bakemura ibibazo by’abimukira byugarije Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Muri iyo nama, bivugwa ko Trump yavugiye imbere y’abo basenateri ko yibaza impamvu Amerika ishobora kwakira abimukira bava mu bihugu bya Afurika yagereranyije n’imisarani, ko ahubwo nibura yakwakira abo muri Norvège.
Abasenateri bari muri iyo nama bamwe bavuze ko batigeze bumva ibyo bivugwa, abandi barimo nka Senateri uhagarariye Leta ya Illinois, Dick Durbin wo mu ishyaka ry’aba- démocrate, ahamya ko yabyumvise ndetse ko bitumvikana ukuntu Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika ‘yavuga amagambo nk’ayo numvanye Perezida ejo’.
Nyuma y’aho aya magambo asakaye mu itangazamakuru, abayobozi batandukanye ba Afurika bayamaganiye kure basaba ko Trump yatanga ibisobanuro ku mpamvu yibasiye umugabane.
Tariki ya 26 Mutarama 2018, Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na Trump, byabereye i Davos mu Busuwisi ahaberaga inama mpuzamahanga yiga ku bukungu.
Nyuma y’ibyo biganiro Trump yabwiye Kagame ko ari iby’agaciro ‘kumugira nk’inshuti’; ndetse bombi imbere y’abanyamakuru bavuze ko baganiriye ku bijyanye n’imikoranire hagati y’ibihugu byombi n’umugabane muri rusange.
Mu biganiro byabo, nta kintu cyigeze kivugwa ku magambo bivugwa ko yakoreshejwe n’uyu muyobozi wa Amerika agereranya Afurika n’imisarane.
Perezida Kagame yahishuye ko yabajije Trump kuri aya magambo
Mu kiganiro GZERO cy’Impuguke muri Politiki akaba n’Umunyamakuru, Ian Bremmer cyabaye mu gihe habaga inama Mpuzamahanga yiga ku mutekano yabereye i Munich mu Budage, kuva tariki ya 16 Gashyantare 2018 kugeza ku wa 18 Gashyantare 2018; uyu mugabo yabajije Perezida Kagame niba haba hari icyo yabajije Trump kuri ariya magambo mu gihe bahuriraga mu Busuwisi.
Perezida Kagame yasubije Bremmer ko yabajije Trump kuri ariya magambo ariko ko yabikoze mu buryo bucishije make dore ko nta muntu n’umwe wari uzi niba koko yaba yaravuzwe.
Ati “Mu buryo bucishije make kurusha uko abantu babitekereza. Twagombaga kubiganiraho ariko tunazirikana ko nta muntu n’umwe wari uzi neza ibyavuzwe. Kuko abantu barimo na we ubwe, baravugaga ngo twagaragajwe nabi, bamwe ntibigeze babyumva, abandi barabyumvise […] kuba Trump ari Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, nshishikajwe no kureba uko Amerika na Afurika byahuza.”
Perezida Kagame abajijwe niba mu biganiro byabo bombi haba hari icyo baba baragezeho kijyanye n’uburyo Afurika na Amerika byakorana mu buryo buruseho, yasubije ati ‘yego’ ndetse binashimangirwa n’ibaruwa Trump yandikiye abayobozi b’ibihugu bya Afurika.
Ati “Nyuma yaho Perezida [Trump] yandikiye ibaruwa Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe asobanura uko ashaka gukorana na Afurika n’abayobozi b’abanyafurika ndetse avugamo inama yanjye na we i Davos. Ubwo butumwa bwari buhagije kuri njye kuko yavugaga ati ’ndashaka gukorana neza na Afurika kandi ibyo mbikomeyeho’. Natekereje ko kuri njye icyo aricyo kintu cy’ingenzi.”
Muri iyo baruwa Trump yashimye ubuyobozi bw’Umuyobozi wa Komisiyo ya AU, Moussa Faki Mahamat, ashimira Perezida wa Guinea, Alpha Condé, ucyuye igihe ku buyobozi bwa AU anifuriza Perezida Kagame akazi keza. Yavuzemo ko Leta Zunze Ubumwe za Amerika zubaha cyane abaturage ba Afurika.
Trump yahakanye amagambo yavugaga ko yatutse ibihugu bya Afurika, ashimangira ko mu nama yagarukaga ku mushinga mushya w’itegeko ushobora kutorohera abimukira, yakoresheje imvugo ikomeye ariko idatuka ibihugu bya Afurika, Haiti n’ibindi.