Urukiko Rukuru mu gihugu cya Malawi rwatesheje agaciro ubujurire bw’Umunyarwanda, Vincent Murekezi, ku cyaha cya ruswa yatanze mu rwego rwo kunyereza imisoro rushimangira ko ibyo avuga ko amafaranga 200.000 ya Malawi yayishyuye mu buryo bwubahirije amategeko atari ukuri rushimangira igifungo cy’imyaka 4 yahawe kuva muri Gashyantare 2017.
Urukiko rwo mu mujyi wa Lilongwe rukaba rwarasanze Murekezi ahamwa n’icyaha cyo gukwepa imisoro ibarirwa muri miliyoni 2,2 y’amafaranga akoreshwa muri Malawi yakoze mu kigo cye kitwa Sofamu Ltd mu 2007.
Yafunzwe azira kwishyura mu buryo bwa ruswa umukozi wa gasutamo, Komani Nyasulu, nawe ufunzwe, 300,000 ya Malawi ngo amworohereze gukwepa imisoro ingana na miliyoni 2,2K kuri byeri yari yatumije mu Buholandi zinyuze muri Mozambique.
Umucamanza mu rukiko rukuru, Chifundo Kachale akaba yatesheje agaciro ubujurire bwa Murekezi ashimangira ko ayo mafaranga avuga ko yishyuye mu buryo bwubahirije amategeko avuga atari ukuri nk’uko Nyasatimes dukesha iyi nkuru ivuga.
Uyu mucamanza yavuze ko urukiko nta kosa ryakoze mu gukatira Murekezi, rwongera gushimangira igihano yahawe ruvuga ko umuco wa ruswa ubangamira imiyoborere myiza utakwihanganirwa.
Hagati aho kandi, Murekezi aracyanarwana no kutoherezwa mu Rwanda, aho yahunze adaciriwe urubanza ku byaha bya jenoside akekwaho.
Vincent Murekezi akekwaho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994, aho yakatiwe adahari igifungo cya burundu. Yageze muri Malawi mu 2003.
Ubusabe bwo kohereza Murekezi mu Rwanda ku ikubitiro bwateshejwe agaciro n’urukiko rwo muri Lolongwe bitewe n’uko u Rwanda na Malawi nta masezerano byari bifitanye yo kohererezanya abakekwaho ibyaha bahunze ubutabera ariko nyuma aya masezerano akaba yarashyizweho umukono ku buryo ubu Murekezi ashobora koherezwa mu Rwanda.