Esther yatangiye gufasha abahanzi ahereye kuri musaza we
Abajijwe niba hari aho yize ibijyanye na Management uyu mukobwa yabihakanye atangaza ko abigiyemo kuko yumva afite ubushake bwo kubikora kandi afite icyizere ko azabishobora, aha akaba yatangarije Inyarwanda.com ati” sinigeze mbyiga gusa mbigiyemo kuko numva mfite ubushake bwo kubikora naho ikijyanye n’ubushobozi bwo ndibaza ko kuba M1 yanyemereye gukorana nawe nubwo ari musaza wanjye yahereye kukuba abona ko mbishoboye.”
Uyu mukobwa ubusanzwe ucuruza imyenda n’inkweto mu mujyi wa Kigali ni n’umuhanga mu gusiga abakobwa ibirungo by’umubiri ariko ngo kuba azajya mu byo gufasha abahanzi ngo yizeye neza ko ntakintu bizamwicira mu bijyanye n’akazi ke ka buri munsi. Abajijwe umwe mu ba manager ba hano mu Rwanda yarebeyeho akumva yifuza gukora nkibyo bakora cyangwa akabarenza Esther yatangarije Inyarwanda.com ko yarebeye kuri Muyoboke Alex cyane ko ari we ukora cyane mu ba manager bafasha abahanzi ba hano mu Rwanda.
Agifata M1 yahise amujyana gukorana indirimbo na Nessim
Ku kijyanye niba koko bizamworohera nk’umukobwa kwishora mu ruhando rwa muzika noneho ari nka manager Esther Rubera yabwiye Inyarwanda.com ko yiyemeje gukora byose bityo ngo ntakibazo yagira cyo kwihanganira inzitizi yagira zose cyane ko afite ububasha bwo kwihangana.