• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Harimo n’abazandikwa bishyuye Miliyoni Ebyiri, FERWAFA yashyizeho amabwiriza mashya yo kwandikisha abakinnyi n’abatoza muri BK Pro League 2026/2027   |   09 Jul 2026

  • AMAFOTO – Umutoza mukuru wa APR FC, Abderrahim Taleb, yongereye amasezerano y’umwaka umwe   |   07 Jul 2026

  • Kwigira Nyoninyinshi kwa Habyarimana yavuze ko bashakira amahoro abantu bose naho yahe yo kajya   |   07 Jul 2026

  • Kuvanaho Ingamba z’Ubwirinzi byaba ari Ubwiyahuzi   |   07 Jul 2026

  • Raporo ivuga ko FDLR yigabyemo ibice bitatu by’ingenzi ari byo FDLR-FOCA, FDLR-RUD na FDLR-FPP   |   06 Jul 2026

  • Ububabare bwa RPA/F bwashibutsemo icyizere n’agaciro; Mufulukye Fred   |   05 Jul 2026

You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Wari uzi ko Arsenal ari yo yasabye u Rwanda kurwamamaza ?

Wari uzi ko Arsenal ari yo yasabye u Rwanda kurwamamaza ?

Ubwanditsi 20 Aug 2018 INKURU NYAMUKURU

Ukuri ku masezerano ya Arsenal n’u Rwanda kwagiye ahagaragara, nyuma y’amezi  make abantu benshi bibaza  inzira byanyuzemo kugira ngo ijambo “Visit Rwanda” ryandikwe ku mipira y’ikipe ikomeye nka Arsenal.

Umutwe w’inkuru ko “U Rwanda rugiye kujya rwamamazwa na Arsenal”yatunguye benshi ariko inavugisha abandi batagira ingano.

Havuzwe byinshi kuri ayo masezerano ndetse n’imiryango mpuzamahanga n’ibitangazamakuru bikomeye ku isi bishinja u Rwanda kwisumbukuruza, rugashora akayabo mu kwiyamamaza ku ikipe nka Arsenal.

Gusa uko ijambo “Visit Rwanda” ryakomezaga kwandikwa ku mbuga nkoranyambaga, haba ku banengaga cyangwa abashimaga icyo gikorwa, ni ko intego y’u Rwanda yo guteza imbere ubukerarugendo yagendaga igerwaho mu gihe gito amasezerano yari amaze asinywe.

Mu masaha 24 gusa amasezerano asinywe, abantu barenga miliyoni 1,7 bari bamaze gushakisha kuri internet ijambo u “Rwanda” na “Visit Rwanda” .

Umuyobozi ushinzwe Ibikorwa mu Kigo cy’Igihugu cy’Iterambere (RDB), Hategeka Emmanuel, mu gutangiza ku mugaragaro ubufatanye bwa Arsenal na Visit Rwanda

Ibyo byose ngo byerekana ko u Rwanda ari igihugu benshi bifuza kumenya, nk’uko Emmanuel Hategeka, umuyobozi ushinzwe ibikorwa mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe Iterambere (RDB), yabitangarije mu Kiganiro “Rwanda beyond the Headlines” cya KT Radio.

Yagize ati “Dukorana na Arsenal ntabwo byagoranye, ubuyobozi bwayo bwaratwegereye kuko bakunda u Rwanda. Baratubwiye bati ‘ni iki twakorana kugira ngo tubafashe kumenyekana?’ ku bwanjye ntabwo ari igikorwa cyo kutwamamaza ahubwo ni amasezerano y’ubufatanye.”

Hategeka yemeza ko kumvikana ku masezerano bitigeze bigorana, kugira ngo u Rwanda rube igihugu cya mbere gisinyanye amasezerano na Arsenal mu bijyanye no kurwamamaza.

JPEG - 113.8 kb
Amasezerano y’u Rwanda na Arsenal yatunguye benshi kandi anavugisha benshi

Yakomeze ashimangira ko miliyoni 30 z’Amadolari u Rwanda rwishyuye Arsenal, mu gihe cy’imyaka itatu, ari amwe muyagenewe ibikorwa byo kwamamaza ubukerarugendo bw’u Rwanda mu bikorwa bitandukanye.

Ayo masezerano yasinywe binyuze mu kigo cya RDB gishinzwe gukurikirana ubucuruzi n’ubukerarugendo kizwi nka “Rwanda Convention Bureau”.

Ikipe ya Arsenal yatangiye kwambara imipira iriho ijambo “Sura u Rwanda (Visit Rwanda)”, ku buryo u Rwanda rukomeza kuza ku isonga mu kuba igihugu gisurwa kurusha uko byari bimeze.

Ayo masezerano yatangijwe ku mugaragaro ku itariki 22 Gicurasi 2018, ubwo Arsenal yamurikaga umwenda izakinana muri shampiyona itaha ya 2018/2019.

Umuyobozi ushinzwe ubucuruzi muri Arsenal Vinai Venkatesham, yavuze ko ayo masezerano yabashimishije kuko azatuma u Rwanda rurushaho kumenyekana mu bucuruzi.

Ati “Iki gihugu cyateye imbere mu myaka mike ishize, ku buryo aya masezerano azafasha abantu benshi bakurikirana Arsenal bakarushaho kumenya iki gihugu kandi bitange umusaruro.”

Ubushakashatsi bwagaragaje ko umupira wa Arsenal ku munsi urebwa n’abantu barenga miliyoni 35, bigatuma Arsenal iba imwe mu makipe akurikiranwa cyane ku isi.

2018-08-20
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Isano ya Mateke Na Habyarimana yongeye kwigaragaza, akangurira abanyauganda gutera u Rwanda

Isano ya Mateke Na Habyarimana yongeye kwigaragaza, akangurira abanyauganda gutera u Rwanda

Ubwanditsi 24 Jan 2020
RDC: Ikibatsi cy’umuriro n’imvura y’amasasu bikomeje kwisuka ku barwanyi ba Kayumba (Video)

RDC: Ikibatsi cy’umuriro n’imvura y’amasasu bikomeje kwisuka ku barwanyi ba Kayumba (Video)

Ubwanditsi 01 Jul 2019
Menya ubwambuzi bwa Rene Mugenzi guhera mu mwaka wa 2000 kugeza umugore amutaye akishumbusha Denise Zaneza; yashakishijwe nabo yambuye abeshya ko Leta y’u Rwanda imushaka

Menya ubwambuzi bwa Rene Mugenzi guhera mu mwaka wa 2000 kugeza umugore amutaye akishumbusha Denise Zaneza; yashakishijwe nabo yambuye abeshya ko Leta y’u Rwanda imushaka

Ubwanditsi 26 Oct 2020
RIB yataye muri yombi abakekwaho guhindura ibyangombwa by’abana bahataniraga kujya mu irerero rya Bayern Munich ryo mu Rwanda

RIB yataye muri yombi abakekwaho guhindura ibyangombwa by’abana bahataniraga kujya mu irerero rya Bayern Munich ryo mu Rwanda

Ubwanditsi 26 Oct 2023

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Turaburira urubyiruko rwitegura kwerekeza mu mashyamba ya Kongo, basubire inyuma bakurikire urubanza rwa Maj (Rtd) Mudathiru bamenye Kayumba Nyamwasa
INKURU NYAMUKURU

Turaburira urubyiruko rwitegura kwerekeza mu mashyamba ya Kongo, basubire inyuma bakurikire urubanza rwa Maj (Rtd) Mudathiru bamenye Kayumba Nyamwasa

Ubwanditsi 19 Jun 2020
Amafoto – Mu mukino wa gucuti, ikipe ya Rayon Sports yanganyije na Police FC igitego kimwe kuri kimwe
Amakuru

Amafoto – Mu mukino wa gucuti, ikipe ya Rayon Sports yanganyije na Police FC igitego kimwe kuri kimwe

Ubwanditsi 06 Feb 2022
Rudasingwa Theogene yongeye kuremba bikomeye
ITOHOZA

Rudasingwa Theogene yongeye kuremba bikomeye

Ubwanditsi 07 Jun 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru