Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yongeye kuvugwaho gushaka kwivanga mu iperereza ku ruhare rw’u Burusiya mu matora y’iki gihugu, abinyujije mu kubaza abatangabuhamya ibyo baganiriye n’itsinda riyobowe n’intumwa idasanzwe ya Minisiteri y’Ubutabera, Robert Mueller.
Inkuru yatangajwe na The New York Times, ivuga ko hari abantu babiri bizewe bayihamirije ko Trump yigeze kubaza Reince Priebus wari Umuyobozi ushinzwe abakozi muri Perezidansi, niba ikiganiro na Mueller cyagenze neza.
Iki kinyamakuru kivuga ko itsinda riyobowe na Mueller rizi neza ko hari inshuro zigera kuri ebyiri Trump yabajije abibanze mu iperereza kuri iki kibazo, ibyo babajijwe ndetse n’ibisubizo batanze.
Ku rundi ruhande ngo Trump yaba yarabwiye umwe mu bantu ba hafi ye ko yasabye Umujyanama we Donald McGahn gusohora itangazo rinyomoza inkuru yari yatangajwe na kiriya kinyamakuru ku kuba uyu mugabo yarabwiye abakora iperereza ko perezida yamusabye kwirukana Mueller.
Mueller ayoboye iperereza rigamije gucukumbura ibivugwa ko u Burusiya bwivanze mu matora ya Perezida wa Amerika yabaye mu 2016, bugamije gufasha Trump kuyegukana, ibikorwa we ahakana.
Mu Cyumweru gishize CNN yatangaje ko ikibazo cy’ibihugu byivanze mu matora ya Amerika cyarenze u Burusiya, kuko mu minsi ishize Mueller yatangiye gukorana bya hafi n’inararibonye muri politiki yo mu Burengerazuba bwo hagati, ku gucukumbura niba Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu nazo zitaragize uruhare mu gutuma Trump yegukana intsinzi.
Ku itariki ya 8 Ugushyingo 2016 nibwo Donald Trump ubarizwa mu ishyaka ry’aba- Républicains yatsinze amatora ya Perezida wa Amerika, ahigitse Hillary Clinton bari bahanganye.
Abantu benshi bagiye bashyira mu majwi u Burusiya babushinja kuba bwaragize uruhare mu gutuma Hillary Clinton atsindwa, aho bivugwa ko ari nabwo bwashyize hanze email za Komite Nyobozi ry’Ishyaka ry’Aba- Démocrates, ibintu nabyo byagize uruhare mu gutuma atakarizwa icyizere.