Perezida Kagame uri mu nama yiga ku ikoreshwa ry’ingufu zikomoka ku mirasire y’izuba mu Buhinde yahuye na perezida w’u Bufaransa Emmanuel Macron, bagirana ibiganiro gusa ntabwo ibyo aba bayobozi bombi baganiriye byigeze bitangazwa.
Nkuko bigaragara kurubuga rw’ibiro by’umukuru w’igihugu nuko yitabiriye inama kumunsi wejo aho mu ijambo yavuze ko ibihugu by’Isi bifite amahirwe yo kuba bigerwamo n’izuba, bidakwiye guhura n’ikibazo cyo kubura umuriro.
Umukuru w’Igihugu kandi yavuze ko ikoreshwa ry’imirasire y’izuba ari kimwe mu byafasha mu guhangana n’ihinduka ry’ibihe. Ikindi kandi ni uko ngo ryakwifashishwa nk’uburyo burambye bwo kurengera ibidukikije kandi rigahendukira abantu bose.
Umubano w’u Bufaransa n’u Rwanda wagiye uzamo agatotsi nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi aho ubufaransa bwagiye bushinjwa kugira uruhare muri Jenoside ndetse na Nyuma yaho bugacumbikira bamwe mubayikekwa. Ibi kanda byatumye bukomeje kotswa igitutu kuva ubwo Perezida Macron agiriye ku butegetsi aho ari gusabwa kwemera rw’igihugu cye muri Jenoside yakorewe Abatutsi, akabisabira imbabazi.
Perezida Kagame yaherukaga guhurira na Macron muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu nama y’Umuryango w’Abibumbye. Icyo gihe hari muri Nzeri 2017.