Amakuru atangazwa na UBM news, avuga ko izi Mbonerakure n’interahamwe nyinshi zashyizwe ku mipaka y’u Burundi n’u Rwanda mu mpera z’icyumweru gishize, abaturage baturiye imipaka bakaba bavuga ko bafite impungenge.
Iki kinyamakuru gitangaza ko Imbonerakure, nk’urubyiruko rw’ishyaka CNDD-FDD riri ku buyobozi, zashyizwe cyane cyane ku mipaka y’u Burundi n’u Rwanda ndetse n’uwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Umwe mu baganiriye n’iki kinyamakuru, yagize ati “Mu ijoro ryo ku wa Kane, haje imodoka ya double cabine, yari izanye ibikoresho izo Mbonerakure zishobora kwifashisha, buri wese yambaye imyenda ya gisirikare, dufite ubwoba bw’izo Mbonerakure kuko hari hasanzwe hari abasirikare basanzwe”.
Ubwo Perezida Nkurunziza yiteguraga kwiyamamaza kuri manda ya gatatu mu 2015, nabwo byatangazwaga ko Imbonerakure zahawe imyenda ya gisirikare na polisi n’intwaro, zihabwa n’inshingano zo kurinda umujyi wa Bujumbura, zikirirwa zihanganye n’abigaragambyaga.
Gusa Leta y’u Burundi yagiye ihakana ibyo zishinjwa, ikavuga ko nta myitozo ya gisirikare zihabwa n’ibikoresho. Kuri iyi nshuro ikaba nta kintu yari yatangaza.
Ibi biraba mugihe hari andi makuru , aturuka i Burundi arahamya ko hari umugambi utegurirwa muri iki gihugu wo guhungabanya umutekano w’u Rwanda.
Amakuru dukesha urubuga rwa twitter ya ndongoziB, avuga ko Abaturage amagana bo muri Komini ya Bukinanyana aho mu gihugu cy’Uburundi babifashijwemo n’Igipolisi cy’Igihugu ishami rya Komini ya Bukinanyana binjijwe mu mutwe witoza intwaro, ugizwe n’Interahamwe, imbonerakure n’urubyiruko rwitwa urwa RNC [ Kayumba Nyamwasa] zikorera imyitozo mu Burundi mu ishyamba rya Rukoko ni mu Ntara ya Cibitoki. Ibyo kwandika abantu bikaba byarabereye ku kicaro cya Polisi y’Uburundi ikorera muri Komini Bukinanyana mu minsi ya mbere y’ukwezi kwa Mutarama 2018, bafite umugambi wo gutera u Rwanda, babifashijwemo n’Imbonerakure.
Uyu mugambi mubisha wo guhungabanya umutekano w’ igihugu cy’u Rwanda uri gutegurirwa mu ibanga mu gihugu cya Uganda n’u Burundi urimo na RNC ya Kayumba Nyamwasa na FDLR kandi uyu mugambi wo kuzahungabanya umutekano w’igihugu cy’u Rwanda wiganjemo n’Interahamwe zisanzwe zaratojwe ubwicanyi mu gihugu cy’Uburundi na Repubulika iharanira Demokarasi ya congo. Izi nterahamwe ninazo zirinda muri ikigihe umukuru w’igihugu cy’u Burundi Petero Nkurunziza.
RUGENDO
INTORE NAZO ZIMANUKE KUMUPAKA
WU RWANDA NUBURUNDI!!