Kaminuza y’ ikitegererezo muri Uganda Makerere University yumvise akababaro k’ abanyeshuri bayo bamaze iminsi bayitakira ko bakorerwa ihohoterwa rishingiye ku gitsina ishyiraho komisiyo yo gucukumbura icyo kibazo.
Muri Mutarama, Raporo yakozwe na komisiyo yashyizweho na Perezida wa Uganda yagaragaje ab’ igitsina gore barenga 50% n’ ab’ igitsina gabo barenga 40% batangaje ko ihohoterwa rishingiye ku gitsina ari kimwe mu bibangamiye ireme ry’ uburezi muri iyi kaminuza.
Iyi kipe nshya igizwe n’ abaporofeseri batatu yahawe inshingano zo gucukumbura ikibazo kiri hohoterwa. yahawe amezi abiri ikaba yamaze gushyira ahagaragara ibyo izaba yabonye mu iperereza.
Sylvia Tamale, wagizwe umuyobozi w’ iyi kipe igiye gukora iperereza kuri iki kibazo ni impirimbanyi y’uburenganzira bw’ umugore yanayoboye ishuri ry’ amategeko.
Umunyeshuri wari ugiye gusambanywa n’ umwarimu yabwiye BBC dukesha iyi nkuru ko yabwiye ubuyobozi bwa kaminuza bwamwise ‘ikigoryi’ kuko yavuze ibyo yari agiye gukorerwa.
Uyu mukobwa yakomeje avuga ko icyo gihe ngo ikigo cyakoze iperereza kuri icyo kibazo kigasanga uwo mukobwa yarahuye n’ ihohoterwa rishingiye ku gitsina ariko kigategeka uwo mukobwa gusubira mu ishuri uwo mwarimu agakomeza kumwigisha.
Uyu munyeshuri ngo yanze gukomeza amasomo ye kuko atari abonye ubutabera yari akeneye.
Kaminuza ya Makerere ivuga ko kuva muri 2006 imaze kwirukana abarimu 5 bazira ibyaha by’ ihohoterwa rishingiye ku gitsina. Ngo ifite ikizere ko iperereza rishya rigiye gutangira kuri iki kibazo rizasiga gikemutse burundu.