Umugororwa witwa Byumvuhore Faragie, yafatiwe ku marembo y’Urukiko rw’Ikirenga mu Mujyi wa Kigali ashaka gutoroka ubutabera.
Byumvuhore Faragie w’imyaka 22 y’amavuko, kuri uyu wa 26 Werurwe 2018, nibwo yafashwe agerageza gutoroka nk’uko byatangajwe n’Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Imfungwa n’Abagororwa, CIP Sengabo Hillary.
Yagize ati “Amaze gufatirwa mu marembo y’Urukiko rw’Ikirenga agerageza gusohoka yambaye imyenda itari iya gereza, bityo hakaba haburijwemo umugambi we wo gutoroka ubutabera.”
Akomeza avuga ko hagikorwa iperereza ngo hamenyekane icyatumye Byumvuhore ashaka gutoroka.
Byumvuhore wari ufungiye muri Gereza ya Nyanza, ariko akaba yari atarakatirwa, yagerageje gutoroka ubwo we na bagenzi be 36 bakurikiranyweho icyaha cy’iterabwoba bari baje kuburana.
Sengabo yakomeje avuga ko uwamuhaye imyenda itari iya gereza agikorwaho iperereza. Ati “Haracyekwa bene wabo bari baje gukurikirana urubanza […] akaba yahinduriye mu bwihererero aho yinjiranye n’abandi bagororwa agasohokera mu wundi muryango.”