Polisi muri Zimbabwe iri gukora iperereza ku mugore wa Robert Mugabe wahoze ayobora iki gihugu, Grace Mugabe, ushinjwa gucuruza amahembe y’inzovu mu buryo bunyuranyije n’amategeko.
Ubuyobozi bufite pariki n’inyamaswa mu nshingano zabwo, nibwo bwashyikirije Polisi inyandiko zigaragaza ko Grace Mugabe yagize uruhare mu bucuruzi butemewe bw’amahembe y’inzovu mu bihugu birimo u Bushinwa, Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu, Leta Zunze Ubumwe za Amerika hamwe no mu bindi byerekezo by’Isi.
Umuvugizi wa Polisi muri Zimbabwe, Charity Charamba, yatangaje ko bakiriye iyo raporo ariko yirinda kuyiva imuzi ngo avuge ibiyirimo.
Ibinyamakuru byo muri Zimbabwe byatangaje ko iyo raporo ivuga ko Grace Mugabe yategetse abayobozi muri iki gihugu kumuha ibyemezo bimwemerera kujyana hanze amahembe y’inzovu nk’impano ku bayobozi mu bihugu bitandukanye.
Ngo izi mpano iyo zamaraga gusohoka igihugu, zajyanwaga ku masoko zigacuruzwa.
Umwe mu bayobozi bo hejuru mu biro by’Umukuru w’Igihugu muri Zimbabwe, Christopher Mutsvangwa, yabwiye Sunday Mail ko Guverinoma yahawe aya makuru n’umuntu utatangajwe amazina.
Ati “Polisi n’umutangabuhamya baguye gitumo uwo bikekwa ko yakoranaga na Grace Mugabe. Ukekwako yarafashwe, uko niko iperereza ryatangiye. Ubwo twamuhataga ibibazo dukoresheje ibimenyetso byinshi, nta buryo twari dufite bwo kubyirengagiza.
Iki kinyamakuru cyatangaje ko mu gihe cya vuba Grace Mugabe ashobora kuzahatwa ibibazo na Polisi.
Grace Mugabe yahabwaga amahirwe yo gusimbura umugabo we Robert Mugabe ariko ubutegetsi aza kubuvaho mu buryo butari bwiza bufatwa na Emmerson Mnangagwa.
Uyu mugore mu gihugu cye yahawe akazina ka “Gucci Grace” kubera uburyo aba mu buzima buhenze.
Hagati aho, Zimbabwe yakunze guhura n’ikibazo cya ba rushimusi bibasira inzovu aho amahembe yazo yifashishwa mu gukora imirimbo n’imiti.
Hagati ya 2013 na 2015, nibura inzovu 400 zapfuye zishwe n’uburozi muri Pariki ya Hwange, imwe mu nini Zimbabwe ifite.