Ku nshuro ya 12 Kaminuza yigenga ya Kigali [ULK] Gisenyi yatanze impamyabumenyi ku banyeshuri bagera ku 326, muri bo 278 ni abo mu cyiciro cya kabiri (Undergraduate) na 36 bo mu cyiciro cya gatatu (Masters) hakiyongeraho n’abandi 10 baturutse i Kigali.
Umuhango wo gutanga izi mpamyabumenyi wabereye ku cyicaro cy’iyi kaminuza mu karere ka Rubavu kuri uyu wa gatatu tariki 28 Werurwe 2018.
Afungura ku mugaragaro umuhango wo gutanga impampabumenyi, Prof.Kalisa Mbanda, umuyobozi wa Kaminuza yashimye intambwe abanyeshuri bateye n’umuhate bagize wo kugira ngo bagere ku ntego yo gutsinda.
Dr. Sekibibi Ezechiel, umuyobozi wa kaminuza wungirije yashimye intambwe abanyeshuri basoje amasomo bateye, maze abahereza umukoro wo kugira uruhare mu gushakira ibisubizo bimwe mu bibazo bicyugarije umuryango nyarwanda.
Mu banyeshuri bagannye Kaminuza ya ULK mu mwaka wa 2018 abasaga 50 ku ijana ni baturutse hanze yigihugu.
Dr. Sekibibi Ezechiel, umuyobozi wa ULK
Sekibibi yagize ati “Uyu muhango twizihiza uyu munsi ni imbuto yeze ku muhate, kwihangana no gukorera hamwe, izi mpamyabumenyi muhawe zigomba kugira ibyo zihindura mu kuzana impinduka n’umusemburo w’iterambere igihugu cyifuza. Hanze aha hari ibibazo byinshi bitegereje umusanzu wanyu, mugende mugire impinduka muzana mu gushakira ibisubizo ibyo bibazo,”
Uyu muhango wo gutanga impamyabumenyi kandi witabiriwe n’abaturutse impande zose muri afurika barimo abavuye mu Burundi, Kenya, Uganda, Tanzania, Sierraleone, Congo, n’ahandi.
Sekibibi yatsindagiye ko kaminuza ya ULK itanga ubumenyi kandi igateza imbere ubushakashatsi buteza imbere imibereho myiza y’umuryango nyarwanda.
Ati “Ubumenyi duha abanyeshuri bacu burangajwe imbere n’ubushakashatsi n’indangagaciro igihugu gikeneye,”
Sekibibi yagize ati “Dushaka ko abanyeshuri bacu bagira ubumenyi ariko bakagira n’indangagaciro, dufite abarimu beza bafite ubumenyi bwo kubitaho, ubushakashatsi ni imwe mu nkingi kaminuza yacu igenderaho kandi dufite kubutezimbere kugira ngo tugire uruhare mu iterambere uguhugu cyacu kifuza.
Muri gahunda zo gufasha abanyeshuri bagana ULK batishoboye, abagera ku 2802 bahawe inkunga na kaminuza kugira ngo bakomeze amasomo yabo kuva kaminuza ya ULK yatangira.
Umuyobozi mukuru wanashinze Kaminuza ya ULK, Prof.Dr.Rwigamba Balinda yashimiye Minisiteri y’uburezi n’abandi bafatanyabikorwa, ingabo na polisi y’urwanda ku ruhare runini bagira mu guteza imbere igihugu.
Yashimye ubucuti n’umubano kaminuza ifitamye n’abanye Congo, ndetse ashimira abihayimana baje kwifatanya nabo mu muhango wo gutanga impamyabumenyi. Kaminuza ya ULK ni kaminuza ya gikirisitu igemdera kiu mahame ya gikirisitu.
Umuyobozi mukuru washinze Kaminuza ya ULK, Prof.Dr.Rwigamba Balinda
Rwigaba kamdi yashimiye abarimu ubwitange, umurava, mu kubiba imbuto nziza y’ubumenyi mu banyeshuri babifashijwemo n’Imana, abashishikariza kugira ukwemera kuva ku Mana.
Yagize ati “Ukwemera bibaha imbaraga zidasanzwe kandi zihoraho kuko muhabwa imbaraga n’imana iminsi yose, ukwemera kubaha ukwigirira icyizere, iyo udafite ukwemera nta n’icyizere cyo kubaho uba ufite,”
Rwigamba yabashishikarije ko batagomba kugira igihe bapfusha ubusa mu buzima, ababwira ko impamyabumenyi babonye zihamya ko bafite ubumenyi n’indangagaciro zo gufasha umuryango nyarwanda ndetse bakanakomeza gukorera Imana nk’uko bikubiye mu mahameremezo ya Kaminuza.
Yababwiye ko ubumuntu, kwihangana no gukora ari byo mpamba ikomeye yo gutera imbere kandi bagafasha benshi bagize umuryango nyarwanda.
“Mugende mushyire mu bikorwa izo dangagaciro zirimo urukundo, amahoro, kubabarira, umuhate, no gukorera Imana ni byo bizatuma mugera ku buzima bufite intego, mwirinde icyo ari cyo cyose kidakozwe mu mucyo, mwirinde ibitekerezo bipfuye, ntimugacike intege”
Rwigamba kandi yashishikarije aba banyeshuri guhanga imirimo, ababwira ko ubushake n’imitekerereze inoze ari yo nkunga ya mbere amafaranga akaza ari inyingera yo gushyira imishinga mu bikorwa.
Kaminuza ya ULK ifite abarimu n’abayobozi bakuru bagera kuri 262 bafite impamyabumenyi zo ku rwego rw’icyiciro cya gatatu cya kaminuza (Masters) ndetse na Phd.
Rwigamba yabwiye abahawe impamyabumenyi ko hari byinshi byabafasha gutangira imishinga igihugu kimaze kugeraho nka interineti.
Afungura ku mugaragaro umuhango wo gutanga impampabumenyi, Prof.Kalisa Mbanda
Abahawe Impamyabumenyi bari babukereye
Abayobozi ba ULK binjira mu kigo mbere y’uko umuhango nyirizina utangira
Abanyeshuri bishimiye kubona Impamyabumenyi bakoreye
Abayobozi ba ULK, bungurana ibitekerezo uko umuhango uri bugende
Bamwe mu barimu ba ULK, mu mutambagiro
Akanyamuneza nikoze kubahamwe Impamyabumenyi
Abakozi ba ULK mu byicaro byabo.
Padiri Izimenyera Etienne wo kuri Diyosezi ya Nyundo, ni umunyeshuri wahize abandi mu cyiciro cya kabiri mu ishami ry’icungamutungo. Avuga ko yungukiye byinshi muri iyi kaminuza ya ULK ndetse akaba agiye no kubisangiza abandi.
Aganira na Rushyashya, Padiri Izimenyera Etienne yagize ati “imyaka itatu nari maze hano niga icungamutungo byaramfashije, nkumva ari iokintu gikomeye cyane nungutse gukoresha ibyo mvanye mu ishuri nkaba ngiye kubikoresha mbibyaza andi mahirwe afitiye akamaro abanyarwanda ariko n’abandi dushonora guhura nabo hanze aha ngaha, numva rero nishimye,”
Kuva iyi Kaminuza yashingwa mu mwaka wa 1996 imaze guha impamyabumenyi abanyeshuri bagera ku 31,003.