Uwitwa Nshimiyimana Jean Claude mwene BIZIMANA Jean Baptiste na MUKARUBAYIZA Laurence utuye mu Mudugudu w’Isangano, Akagari ka Kabuga I, Umurenge wa Rusororo, Akarere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali;
Yasabye uburenganzira bwo guhindura amazina asanganywe Nshimiyimana Jean Claude ngo kuko yayiswe hadakurikijwe indangagaciro n’umuco gakondo w’Abanyarwanda, ahubwo hagakurikizwa ubukoroni bw’idini yabatirijwemo n’imico y’Abanyamahanga ivuga ko amazina ari amakirisito kandi mu by’ukuri ari aya gikoroni, none akaba ashaka kwitwa amazina y’abasekuruza be ajyanye n’umuco gakondo w’Abanyarwanda.
Akaba atanze iri tangazo, asaba kwemererwa binyuze mu nzira zemewe n’amategeko, guhindura amazina asanganywe “Nshimiyimana Jean Claude ” bityo akitwa MITALI BWIMBA mu gitabo cy’irangamimerere kirimo inyandiko ye y’ivuka.
Emile
ibi bintu nibyo twe turabishyigikiye byo guhinduza amazina ushingiye kukubaha umuco nyarwanda,ntabwo aribyiza KO twaba totally colonised even in our generations proper naming.