Abana b’abanyeshuri babiri b’Abanyarwanda biga muri Uganda ku Ishuri ry’Ababyeyi b’Abadivantisiti ryitwa, Kabale Adventist Parents School, bamaze iminsi baburiwe irengero nk’uko amakuru aturuka muri iki gihugu avuga.
Doreen Tukahirwa, umucungamutungo w’iri shuri, avugana n’umunyamakuru wa Chimpreports dukesha iyi nkuru, yavuze ko abo bana; Vincent Isingizwe wiga mu wa Kabiri w’ishuri ribanza, na Sabato Mugisha wiga mu wa kane, bombi bakaba ari abanyeshuri mpuzamahanga b’Abanyarwanda, babuze mu kigo kuwa gatanu ushize ahagana saa 8h30 z’ijoro.
Tukahirwa avuga kandi ko iki kibazo cy’ibura ry’aba bana bakimenyesheje station ya polisi ya Kabale.
Yaboneyeho guhamagarira umuntu wese wagira amakuru yatuma aba bana batabarwa kubimenyesha ikigo cyangwa polisi .
Iki kinyamakuru cyagerageje kuvugisha umuyobozi w’ishuri, Fred Byobusingye, ariko ntibyakunda kuko telephone ye ngo itari iriho.
Umuyobozi wa polisi ya Kabale, Dickens Bindeba, nawe yemeje aya makuru, avuga ko igipolisi cyatangiye iperereza ku ibura ry’aba bana b’abanyeshuri bakomoka mu Rwanda.
Iki kibazo ngo kikaba cyanditswe kuri station ya polisi ya Kabale kuri dosiye ifite nimero SD/30/03/018.
bbb
nonec ko mbona leta ntacyo itangaza kurupfu rwabo reka ?,,,,,,,,,,,,,,