• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Bamporiki yongeye kugirirwa icyizere, Uwacu Julienne na Dr Uwamariya bahindurirwa inshingano   |   28 Oct 2026

  • Urupfu rwa Robert Kabera ntirukiri amayobera, Kayumba Nyamwasa aravugwa ku isonga   |   28 Oct 2026

  • Inkuru ya Byiringiro wo mu Rwanda yakoze ku mitima ya benshi ubwo Bukayo Saka yasomaga ubutumwa yohererejwe   |   27 Oct 2026

  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Rwanda»Ntabwo u Rwanda rukennye nk’uko tubivuga, rukeneshejwe n’abana barwo-Ingabire M. Immaculée

Ntabwo u Rwanda rukennye nk’uko tubivuga, rukeneshejwe n’abana barwo-Ingabire M. Immaculée

Ubwanditsi 05 Apr 2018 Mu Rwanda

Umuyobozi w’Umuryango urwanya ruswa n’akarengane mu Rwanda (Transparency International-Rwanda), Ingabire Marie Immaculée, yavuze ko u Rwanda atari igihugu gikennye nk’uko abantu babivuga ahubwo ngo gikeneshejwe n’abana barwo.

Yabitangaje kuri uyu wa Gatatu ubwo Transparency Rwanda yamurikaga isesengura yakoze kuri Raporo y’Umugenzuzi w’Imari ya Leta ya 2015/2016 ku makosa yagiye akorwa n’inzego z’uturere ndetse n’Umujyi wa Kigali agahombya Leta.

Amafaranga yahombejwe kubera ayo makosa yavuye kuri miliyari 27.26 Frw mu mwaka wa 2014/2015, agera kuri miliyari 99.57 Frw muri 2015/2016.

Madamu Ingabire yavuze ko ayo mafaranga ahomba buri gihe aramutse akoreshwa ibyo agomba gukora u Rwanda rutakabaye rukiri mu bihugu bikennye.

Ati “Hahombye amafaranga meshi cyane. Nsigaye ngera ahantu nkavuga ngo ntabwo u Rwanda rukennye nk’uko tubivuga, rukeneshwa n’abana barwo kuko ariya mafaranga yose akoze ibyo yagombaga gukora iterambere ryakwihuta, tukagenda tuva mu bihugu bikennye cyane tujya mu by’amikoro aringaniye.”

Isesengura ryagaragaje ko bijyanye no gutanga amasoko ya Leta hakirimo ibibazo bikomeye kuko hari mu hahombya menshi.

Ingabire avuga ko kugira ngo kunyereza no gukoresha nabi ibya Leta bicike bizasaba guca umuco wo kudahana.

Ati “Birasaba ko hacika umuco wo kudahana kandi uwacunze nabi cyangwa uwanyereje amafaranga ya Leta ayagarure. Niho hakiri ikibazo gikomeye. Baragera mu butabera bikarangira bose ari abere.”

Yangeyeho ati “Erega ababikora ntabwo ari abaswa. Hari aho bari bafunze Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere, Meya wako aratubwira ngo ‘ufungwa agatindamo ni uwariye wenyine’. Ni ukuvuga ko baba bafite abandi basangiye bakamurwanaho agafungurwa. Igikwiye guhinduka ni uko n’inzego z’ubutabera zibazwa ibyo zikora. Tukava ku kintu cyo kuvuga ngo umucamanza yaruciye uko abyumva.”

Mu gutanga amasoko, Ingabire avuga ko ba rwiyemezamirimo basigaye banga kugaragaza ababatse ruswa, ngo kuko iyo babikoze ejo bajya kwaka andi masoko bagasanga baragambaniwe.

Ati “Abagerageje kubafatisha bakabivuga, barabwirana bose. Tekereza kugira ngo ufatishe umuntu mu bitaro runaka , nujya gusaba isoko mu bindi bitaro usange baramaze kugutanga ngo uwo ntimuzamuhe isoko! Ni kimwe mu bituma ba rwiyemezamirimo aho gufashanya kugira ngo ibintu bikorwe neza, bagiye muri gahunda yo kujya batanga ruswa bakibonera isoko, ahubwo bakarikora nabi.”

Ingabire avuga ko mu Rwanda umuco wo kwihangana cyane wari ukwiye gucika, uhombeje Leta akabyishyura.

Avuga ko nko mu bihugu byateye imbere mu kurwanya ruswa nka Botswana, biterwa n’uko buri wese abigira ibye kugeza no ku muturage wo hasi.

Ati “Twe turacyihangana cyane. Igihe cyari kigeze tukamenya ko umuntu ararwara iyo adakize arapfa, nta murwayi uhoraho ubaho.”

Perezida wa Komisiyo Ishinzwe gukurikirana ikoreshwa ry’umutungo wa Leta mu Nteko Ishinga Amategeko (PAC) Nkusi Juvénal, yavuze ko iyo uturere tugaragaza gukoresha nabi umutungo wa Leta ari ishusho ko no mu mikorere isanzwe hari ikibazo.

Yavuze ko raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta ikwiye kwifashishwa n’izindi nzego zireba aho zikwiye gushora imari ikagirira akamaro abaturage.

Ati “Burya akarere uko gacunga umutungo neza biba byerekana uko imikorere yako iteye, kuko ahacungwa nabi, haba harimo ibibazo mu mikorere hagati y’inzego haba muri njyanama, haba mu rwego rw’ubuyobozi. Binakugaragariza ahantu n’uturere ushobora kuvuga uti ‘imishinga, ishoramari ishobora gukorwa ikagirira neza abanyarwanda.”

Transparency Rwanda mu isesengura yakoze, yasanze amakosa yakozwe arimo ubwoko bubiri. Harimo ashingiye ku gusesagura umutungo wa Leta (ubwishyu budafite inyandiko ibugaragaza, uburiganya, kwishyura abantu batabaho…). Ayo yihariye 4 % by’amafaranga yose Leta yahombye mu mwaka wa 2015/206.
Hari andi makosa adashingiye ku isesagura arimo kutubahiriza amategeko, kutita ku nyandiko, amakosa akorwa mu nyandiko…, yihariye 96 % by’igihombo cyose Leta yagize.

Nko gutanga amasoko binyuranyije n’amategeko byahombeje Leta miliyari 24.4. Imishinga yadindiye cyangwa iyasizwe itarangiye yatwaye miliyari 14.4. Ibijyanye na VUP bishingiye ku nguzanyo zagiye zitangwa ntizishyuzwe cyangwa amafaranga yatanzwe ngo agurizwe abaturage ntabagereho byatwaye miliyari 12.2 n’ibindi.

Abayobozi batandukanye bagaragaje ko hakwiye ingufu mu guhashya abahombya Leta

2018-04-05
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Umukiliya w’ibanze w’ibisahurano byibwa na FDLR ni MONUSCO; Col. BORA

Umukiliya w’ibanze w’ibisahurano byibwa na FDLR ni MONUSCO; Col. BORA

RUSHYASHYA 28 Jun 2026
Nyuma y’ iminsi ine afunzwe Umuhanzikazi Vanessa Mdee yarekuwe byagateganyo

Nyuma y’ iminsi ine afunzwe Umuhanzikazi Vanessa Mdee yarekuwe byagateganyo

Ubwanditsi 14 Mar 2017
Mu Rwanda habonetse abandi bantu 3 barwaye Coronavirus

Mu Rwanda habonetse abandi bantu 3 barwaye Coronavirus

Ubwanditsi 10 Apr 2020
Itangazo rigenewe abanyamakuru

Itangazo rigenewe abanyamakuru

Ubwanditsi 07 Apr 2017

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Kubera ibikorwa by’ubwubatsi k’umupaka wa Gatuna amakamyo manini agiye kujya aca Kagitumba
INKURU NYAMUKURU

Kubera ibikorwa by’ubwubatsi k’umupaka wa Gatuna amakamyo manini agiye kujya aca Kagitumba

Ubwanditsi 28 Feb 2019
Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na Amir wa Qatar
INKURU NYAMUKURU

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na Amir wa Qatar

Ubwanditsi 26 Sep 2018
Aba Maneko ba Nkurunziza bafatiwe  mu cyuho mu Rwanda
Mu Rwanda

Aba Maneko ba Nkurunziza bafatiwe mu cyuho mu Rwanda

Ubwanditsi 19 Sep 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru