Mu mudugudu wa Nkongi, mu kagari ka Gakirage, umurenge wa Nyagatare, mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu, uwitwa Sebarera Potien uherutse gutanga amakuru ku byo yakoze muri Jenoside, abaturage basanze yimanitse mu mugozi
Uyu musaza w’imyaka 65, tariki ya 08 Mata aherutse kwirega no gusaba imbabazi ku byo yakoze muri Jenoside, birimo gusahura imitungo y’abahigwaga muri Jenoside yakorewe Abatutsi. Ngo yari yasahuye igitanda na matelas.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyagatare, Habineza Rongin avuga ko uyu musaza yari yatanze amakuru asa nk’aho ari mashya ku buryo yashoboraga kuvamo andi menshi.
Ati “Urumva ko kwirekura kwe akavuga ko hari ibyo yafashe akabitwara hari icyo yari ashatse kurekura nkʻamakuru asa n’usaba imbabazi.”
Uyu muyobozi w’umurenge wa Nyagatare avuga ko kuva kuri iriya tariki ya 08 Mata, nyakwigendera atasubiye mu biganiro ndetse ngo na we ubwe ntiyigeze yongera kwegera abantu ngo baganire.
Ati “Ubwo twebwe twari tugize amahirwe ngo wenda ubwo atoboye ibyo ku buyobozi, na komite ya Ibuka twumva ko tuzamwegera akagira amwe mu makuru tumubaza…
Mu ijoro ryakeye rero ni bwo basanze yimanitse mu mugozi niba ariwe wimanitse niba ari abandi ntitubizi ni yo mpamvu twabihaye police ngo ibikurikirane.”
Umubiri wa nyakwigendera wajyanywe kwa muganga gukorerwa isuzuma rya nyuma. Naho inzego z’umutekano zi gukora iperereza ku rupfu rwe.