• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Amatike y’umunsi wa kabiri w’igitaramo cyo kwizihiza imyaka 20 King James amaze akroa umuziki yamaze kujya hanze   |   01 Jun 2026

  • Ben Rutabana yongeye kuvugisha amangambure Jean Paul Turayishimye na Serge Ndayizeye   |   01 Jun 2026

  • Uwigize General mu nterahamwe Mutayomba yakomerekeye bikomeye mu mirwano na M23   |   01 Jun 2026

  • Madamu Jeannette Kagame yasabye urubyiruko kwirinda kuyobywa na ba mpemuke ndamuke   |   31 May 2026

  • Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26   |   31 May 2026

  • Baker Byatsi yafungiwe ubujura imyaka ine afungurwa kuko yisiramuje nabi muri gereza bikamugwa nabi-Mushiki wa Byatsi byose yabivuze   |   28 May 2026

You are at :Home»IMIKINO»APR FC yanyagiye Marines FC ikomeza kwanikira Rayon Sports

APR FC yanyagiye Marines FC ikomeza kwanikira Rayon Sports

Ubwanditsi 21 Apr 2018 IMIKINO

APR FC yatsinze Marines FC ibitego bitanu kuri bibiri mu mukino w’umunsi wa 17 wa Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere mu Rwanda, ishyiramo ikinyuranyo cy’amanota ane hagati yayo na Rayon Sports iyikurikiye.

Shampiyona y’u Rwanda igeze ahakomeye aho kuri ubu urugamba ruri hagati y’amakipe abiri akomeye mu gihugu anamenyereweho gutwara ibikombe, APR FC na Rayon Sports.

Kuri uyu wa Gatanu kuri Stade Amahoro, APR FC yari yakiriye Marines FC y’i Rubavu iyinyagira ibitego 5-2 harimo bibiri bya Hakizimana Muhadjiri ku munota wa 28 n’uwa 34, icya Rugwiro Herve ku wa 49, Omborenga Fitina ku wa 78 na Amran Nshimiyimana wasoje akazi ku munota wa nyuma w’umukino mu gihe Mahoro Nicolas na Ishimwe Christian batsinze impozamarira za Marines FC.

Gutsinda uyu mukino byafashije APR FC y’Umutoza Ljupko Petrović gushimangira umwanya wa mbere by’agateganyo n’amanota 34 irusha Rayon Sports ya kabiri amanota ane mu gihe yo igifite imikino ibiri itarakina bitewe n’amarushanwa ya CAF Confederation Cup yari irimo gukina.

Mu yindi mikino yabaye kuri uyu wa Gatanu, Etincelles FC yatsinze Espoir FC igitego 1-0; Kirehe FC itsinda Amagaju FC 2-1; Bugesera FC inganya na Musanze FC 0-0 naho Gicumbi FC mu rugo ikura amanota atatu kuri Sunrise iyitsinze igitego 1-0.

Kuri uyu wa Gatandatu nta mukino wa shampiyona uzaba kuko Ikipe y’Igihugu y’Abatarengeje imyaka 20 izaba ihanganye na Kenya mu gushaka itike y’Igikombe cya Afurika; indi mikino izaba ku Cyumweru, aho Kiyovu SC izisobanura na Rayon Sports FC kuri Stade ya Kigali mu gihe Miroplast FC izaba yakiriye AS Kigali kuri Stade yo kwa Mironko.

APR FC yongereye ikinyuranyo cy’amanota irusha Rayon Sports nyuma yo gutsinda Marines FC

2018-04-21
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

FERWABA yatangaje ko imikino y’ikiciro cya kabiri izatangira mu ntangiriro za Mata inaboneraho kumurika ikirango gishya cya shampiyona

FERWABA yatangaje ko imikino y’ikiciro cya kabiri izatangira mu ntangiriro za Mata inaboneraho kumurika ikirango gishya cya shampiyona

Ubwanditsi 24 Mar 2022
Abayobozi b’ikipe  ya Manchester  bafashe  icyemezo cyo ku gabanya imishahara ya bamwe  mu bakinnyi  bayo

Abayobozi b’ikipe ya Manchester bafashe icyemezo cyo ku gabanya imishahara ya bamwe mu bakinnyi bayo

Ubwanditsi 21 Feb 2016
Abahoze bayobora Rayon Sports bemeye gushyigikira Gikundiro ifite ibibazo by’Amikoro, bakusanya arenga Miliyoni 6.5 frw zo gutegura umukino wa Rutsiro FC

Abahoze bayobora Rayon Sports bemeye gushyigikira Gikundiro ifite ibibazo by’Amikoro, bakusanya arenga Miliyoni 6.5 frw zo gutegura umukino wa Rutsiro FC

Ubwanditsi 25 Sep 2024
Rukundo Abdoul Rahman wakiniraga Amagaju FC yerekeje muri  Rayon Sports ku masezerano y’imyaka 2

Rukundo Abdoul Rahman wakiniraga Amagaju FC yerekeje muri Rayon Sports ku masezerano y’imyaka 2

Ubwanditsi 29 Jun 2024

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Umukinnyi mwiza wa w’umwaka wa BK PRO LEAGUE azegukana imodoka ya miliyoni 15 Frw, Uko ibihembo bizatangwa
Amakuru

Umukinnyi mwiza wa w’umwaka wa BK PRO LEAGUE azegukana imodoka ya miliyoni 15 Frw, Uko ibihembo bizatangwa

RUSHYASHYA 06 May 2026
ITANGAZO RIGENEWE ABIFUZA KWINJIZWA MURI POLISI Y’IGIHUGU
Mu Mahanga

ITANGAZO RIGENEWE ABIFUZA KWINJIZWA MURI POLISI Y’IGIHUGU

Ubwanditsi 10 Apr 2016
Perezida Lourenço wa Angola yatumije inama yo kwihanangiriza bwa nyuma Leta ya Kongo.
Amakuru

Perezida Lourenço wa Angola yatumije inama yo kwihanangiriza bwa nyuma Leta ya Kongo.

Ubwanditsi 30 Jul 2024

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026
Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

03 Mar 2026
Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

02 Mar 2026
Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru