Urwego Ngenzuramikorere, RURA, rwafashe umwanzuro wo kwambura Radio Amazing Grace icyangombwa cyo gukora nk’ikigo cy’isakazamakuru mu Rwanda.
Uyu mwanzuro wafashwe kuri uyu wa 24 Mata 2018 nyuma y’aho iyi radio inaniwe kubahiriza umwanzuro wa RURA wakurikiraga ibihano yafatiwe muri Mutarama 2018 kubera ikiganiro cyanyujijweho cyanenzwe kutubahiriza amahame agenga umwuga w’itangazamakuru.
Itangazo RURA yasohoye kuri uyu wa 24 Mata 2018 rigira riti “Urwego Ngenzuramikorere, RURA, uyu munsi rwambuye Amazing Grace Radio icyangombwa cy’isakazamakuru.”
Rikomeza rigira riti “Kwamburwa iki cyangombwa bikozwe nyuma y’aho Amazing Grace Christian Radio itubahirije ibikubiye mu bihano yafatiwe nyuma y’ikiganiro yatambukije ku wa 29 Mata 2018 aho umunyamakuru Nicolas Niyibikora yatutse abagore abagereranya n’ikibi. Iki kiganiro cyaje gikurikira ibindi byanengaga imyemerere y’andi madini.”
Iyi radio yafunzwe muri Gashyantare 2018 nyuma y’ikiganiro yatambukije cyatanzwe n’Umuvugabutumwa Niyibikora Nicolas, wafashe umwanya munini asobanura ko nta cyiza cy’umugore, inyigisho yafashwe nko gusebya umugore mu buryo budakwiriye, maze yamaganwa n’Abanyarwanda b’ingeri zinyuranye.
Mu mwanzuro wo ku wa 20 Gashyantare, RURA yasabye Radio Amazing Grace gusaba imbabazi Abanyarwanda kubera imvugo za Niyibikora mu gihe kitarenze amasaha 12 uhereye igihe icyemezo cyatangarijwe; ubundi ubuyobozi bwa radio bugahita buyifungira mu gihe cy’iminsi 30, bukanishyura amande ya miliyoni ebyiri z’amafaranga y’u Rwanda.
Gusa ngo ntibyahise bikorwa, kugeza ubwo RURA yafashe umwanzuro wo kujya kwifungira iyi radio. Bitewe n’uko ubuyobozi bwa Amazing Grace bwanze kubahiriza ibyo bwasabwe, radio yagombaga gufungwa ukwezi kumwe yambuwe uburenganzira bwo gukora.
Itangazo rya RURA rikomeza rivuga ko Radio Amazing Grace yanditse ibaruwa itanga ibisobanuro ku mpamvu zo kutubahiriza ibihano ariko ko uru rwego rutanyuzwe nabyo.
Ubuyobozi bw’iyi radio bwasabwe gushyira mu bikorwa uyu mwanzuro mu gihe kitarenze iminsi ibiri uhereye kuri uyu wa 24 Mata 2018. Amakuru avuga ko Pasiteri Gregg Schoof atigeze yishimira umwanzuro Radio ye yafatiwe na RURA, aho gukurikiza ibyo yasabwe yahisemo kwiyambaza inkiko ngo zimurenganure.
Ubwo iyi radio yafungwaga muri Gashyantare, nabwo Schoof yabajijwe impamvu atubahirije ibyo yasabwe na RURA birimo gusaba imbabazi Abanyarwanda ubundi agafunga radio mu minsi 30, ariko nabwo ntiyagira icyo abivugaho.
Yagize ati “Ngira ngo byari kuba byiza iyo habanza kubaho ibiganiro. Ni ibintu bitari byiza. Ubu turi gushaka umunyamategeko nta byinshi nabivugaho.”
Intandaro y’iri fungwa no guhagarikirwa ibyangombwa ni uko ku wa 29 Mutarama 2018 umuvugabutumwa witwa Niyibikora yayumvikanyeho yigishaga avuga ko nta cyiza cy’umugore.
Muri icyo cyigisho hari aho yavuze ati “Ikibazo abagore bafite uyu munsi ni uko babaye indaya, reka rero nze mbabwire umugore uko agaragara imbere y’Imana. Icya mbere afitanye ikibazo n’Imana […] Isi ya mbere ijya kurimbuka abagore babigizemo uruhare. Icyiza cy’umugore ni iki? Wakivana he? Aburahamu ananirwa guhamya Imana mu Misiri, uwamugiriye inama yo kwicecekera si umugore? Wicare uzi ngo Imana ifitanye ikibazo n’umugore ndetse n’amatorero.”
Ubutumwa bwe bwanumvikanishije ko Itorero rifashe ukuri rikavanga n’ibinyoma ryitwa maraya, rikajya mu murongo wa Kiliziya Gatolika.
Inzego z’abagore ni zo zahise zihagurukira kwamagana uwo muvugabutumwa ndetse Pro-Femmes Twese Hamwe inarega radiyo yigishirijeho.
Umuyobozi wa Pro-Femmes Twese Hamwe, Kanakuze Jeanne D’Arc, yavuze ko bafashe icyemezo cyo kurega radio muri RMC kuko ngo abayobozi bayo bemeye ko hanyuzwaho ibiganiro bitesha agaciro umugore w’Umunyarwandakazi.