• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • FDLR bari muri Congo, barica abantu, bateza umutekano muke, Gusenya uwo mutwe bireba Congo n’ u Rwanda natwe bikatureba   |   29 Jan 2026

  • ICYO WAMENYA KUBIYAMAMARIZA KUYOBORA FDU-INKINGI: UMUTWE W’INTERAHAMWE ZIHEBEYE KUBUNZA INGENGABITEKEREZO YA JENOSIDE   |   29 Jan 2026

  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

 
You are at :Home»ITOHOZA»Amazing Grace yambuwe uburenganzira bwo gukora nka Radio mu Rwanda

Amazing Grace yambuwe uburenganzira bwo gukora nka Radio mu Rwanda

Editorial 24 Apr 2018 ITOHOZA

Urwego Ngenzuramikorere, RURA, rwafashe umwanzuro wo kwambura Radio Amazing Grace icyangombwa cyo gukora nk’ikigo cy’isakazamakuru mu Rwanda.

Uyu mwanzuro wafashwe kuri uyu wa 24 Mata 2018 nyuma y’aho iyi radio inaniwe kubahiriza umwanzuro wa RURA wakurikiraga ibihano yafatiwe muri Mutarama 2018 kubera ikiganiro cyanyujijweho cyanenzwe kutubahiriza amahame agenga umwuga w’itangazamakuru.

Itangazo RURA yasohoye kuri uyu wa 24 Mata 2018 rigira riti “Urwego Ngenzuramikorere, RURA, uyu munsi rwambuye Amazing Grace Radio icyangombwa cy’isakazamakuru.”

Rikomeza rigira riti “Kwamburwa iki cyangombwa bikozwe nyuma y’aho Amazing Grace Christian Radio itubahirije ibikubiye mu bihano yafatiwe nyuma y’ikiganiro yatambukije ku wa 29 Mata 2018 aho umunyamakuru Nicolas Niyibikora yatutse abagore abagereranya n’ikibi. Iki kiganiro cyaje gikurikira ibindi byanengaga imyemerere y’andi madini.”

Iyi radio yafunzwe muri Gashyantare 2018 nyuma y’ikiganiro yatambukije cyatanzwe n’Umuvugabutumwa Niyibikora Nicolas, wafashe umwanya munini asobanura ko nta cyiza cy’umugore, inyigisho yafashwe nko gusebya umugore mu buryo budakwiriye, maze yamaganwa n’Abanyarwanda b’ingeri zinyuranye.

Mu mwanzuro wo ku wa 20 Gashyantare, RURA yasabye Radio Amazing Grace gusaba imbabazi Abanyarwanda kubera imvugo za Niyibikora mu gihe kitarenze amasaha 12 uhereye igihe icyemezo cyatangarijwe; ubundi ubuyobozi bwa radio bugahita buyifungira mu gihe cy’iminsi 30, bukanishyura amande ya miliyoni ebyiri z’amafaranga y’u Rwanda.

Gusa ngo ntibyahise bikorwa, kugeza ubwo RURA yafashe umwanzuro wo kujya kwifungira iyi radio. Bitewe n’uko ubuyobozi bwa Amazing Grace bwanze kubahiriza ibyo bwasabwe, radio yagombaga gufungwa ukwezi kumwe yambuwe uburenganzira bwo gukora.

Itangazo rya RURA rikomeza rivuga ko Radio Amazing Grace yanditse ibaruwa itanga ibisobanuro ku mpamvu zo kutubahiriza ibihano ariko ko uru rwego rutanyuzwe nabyo.

Ubuyobozi bw’iyi radio bwasabwe gushyira mu bikorwa uyu mwanzuro mu gihe kitarenze iminsi ibiri uhereye kuri uyu wa 24 Mata 2018. Amakuru avuga ko Pasiteri Gregg Schoof atigeze yishimira umwanzuro  Radio ye yafatiwe na RURA, aho gukurikiza ibyo yasabwe yahisemo kwiyambaza inkiko ngo zimurenganure.

Ubwo iyi radio yafungwaga muri Gashyantare, nabwo Schoof yabajijwe impamvu atubahirije ibyo yasabwe na RURA birimo gusaba imbabazi Abanyarwanda ubundi agafunga radio mu minsi 30, ariko nabwo ntiyagira icyo abivugaho.

Yagize ati “Ngira ngo byari kuba byiza iyo habanza kubaho ibiganiro. Ni ibintu bitari byiza. Ubu turi gushaka umunyamategeko nta byinshi nabivugaho.”

Intandaro y’iri fungwa no guhagarikirwa ibyangombwa ni uko ku wa 29 Mutarama 2018 umuvugabutumwa witwa Niyibikora yayumvikanyeho yigishaga avuga ko nta cyiza cy’umugore.

Muri icyo cyigisho hari aho yavuze ati “Ikibazo abagore bafite uyu munsi ni uko babaye indaya, reka rero nze mbabwire umugore uko agaragara imbere y’Imana. Icya mbere afitanye ikibazo n’Imana […] Isi ya mbere ijya kurimbuka abagore babigizemo uruhare. Icyiza cy’umugore ni iki? Wakivana he? Aburahamu ananirwa guhamya Imana mu Misiri, uwamugiriye inama yo kwicecekera si umugore? Wicare uzi ngo Imana ifitanye ikibazo n’umugore ndetse n’amatorero.”

Ubutumwa bwe bwanumvikanishije ko Itorero rifashe ukuri rikavanga n’ibinyoma ryitwa maraya, rikajya mu murongo wa Kiliziya Gatolika.

Inzego z’abagore ni zo zahise zihagurukira kwamagana uwo muvugabutumwa ndetse Pro-Femmes Twese Hamwe inarega radiyo yigishirijeho.

Umuyobozi wa Pro-Femmes Twese Hamwe, Kanakuze Jeanne D’Arc, yavuze ko bafashe icyemezo cyo kurega radio muri RMC kuko ngo abayobozi bayo bemeye ko hanyuzwaho ibiganiro bitesha agaciro umugore w’Umunyarwandakazi.

 

Itangazo rya RURA rigaragaza umwanzuro wo kwambura Radio Amazing Grace icyangombwa cyo gukora nk’ikigo cy’isakazamakuru mu Rwanda

 

Urwego Ngenzuramikorere, RURA, rwafashe umwanzuro wo kwambura Radio Amazing Grace icyangombwa cyo gukora nk’ikigo cy’isakazamakuru mu Rwanda

 


2018-04-24
Editorial

IZINDI NKURU

Umu ofisiye w’umupolisi n’umukunzi we bakoze impanuka mu buryo bw’amayobera

Umu ofisiye w’umupolisi n’umukunzi we bakoze impanuka mu buryo bw’amayobera

Editorial 27 Apr 2017
RNC ikomeje kwangiza urubyiruko rw’ u Rwanda irushora mu bikorwa bya Politiki kungufu

RNC ikomeje kwangiza urubyiruko rw’ u Rwanda irushora mu bikorwa bya Politiki kungufu

Editorial 28 Jul 2016
Abashinyaguzi ntibagira ikiruhuko, Umukobwa wa Nsekarije yakamejeje

Abashinyaguzi ntibagira ikiruhuko, Umukobwa wa Nsekarije yakamejeje

Editorial 12 Apr 2016
Umubonano wa Kayumba na Nkurunziza i Ngozi uhatse iki ?

Umubonano wa Kayumba na Nkurunziza i Ngozi uhatse iki ?

Editorial 25 Aug 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Amakimbirane hagati y’inyeshyamba za Kayumba zikomeje gucikamo ibice
INKURU NYAMUKURU

Amakimbirane hagati y’inyeshyamba za Kayumba zikomeje gucikamo ibice

Editorial 24 Jan 2019
Umuhungu wa Osama bin Laden yashyizwe ku rutonde rw’abahigwa Bukware kubera iterabwoba
ITOHOZA

Umuhungu wa Osama bin Laden yashyizwe ku rutonde rw’abahigwa Bukware kubera iterabwoba

Editorial 06 Jan 2017
Myugariro Serumogo Ally Omar wifuzwaga n’amakipe menshi arimo na Rayon Sports, yongerewe amasezerano y’imyaka 2 n’ikipe ya Kiyovu SC
Amakuru

Myugariro Serumogo Ally Omar wifuzwaga n’amakipe menshi arimo na Rayon Sports, yongerewe amasezerano y’imyaka 2 n’ikipe ya Kiyovu SC

Editorial 26 Jun 2022

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru