Abahagarariye u Rwanda, Indonesia na Norvège, mu Muryango w’Abibumbye bagiranye ibiganiro bigamije kureba icyakorwa mu kongera ubwitabire bw’abagore mu butumwa bwo kubungabunga no kugarura amahoro mu bihugu bitandukanye.
Ibi biganiro byabaye ku wa 3 Gicurasi 2018 ku cyicaro cy’Umuryango w’Abibumbye i New York, byiga ku ngamba zashyirwaho kugira ngo intego igerweho ya Loni yo kongera umubare w’abasirikare b’abagore nibura ho 15% na 20% b’ababapolisi nibura bitarenze mu 2018.
Mu ijambo rye, Ambasaderi w’u Rwanda muri Loni, Valentine Rugwabiza, yavuze ko asanga kongera umubare w’abagore babungabunga amahoro, bisaba gukuraho ubusumbane buheza abagore, kubahiriza ihame ry’uburinganire no gushyiraho ingamba zo kubibazwa mu gihe kubaha abagore no gushyira imbere agaciro kabo n’uburinganire bitakozwe.
Yakomeje avuga ko ubuyobozi bukwiye gufata iya mbere mu kongera umubare w’abagore bajya mu bikorwa byo kubungabunga amahoro, kuko abayobozi beza bahindura umuco mubi usanzweho ukavamo amahirwe menshi.
Rugwabiza yavuze ko ibihugu bifite abagore benshi boherezwa mu butumwa bw’amahoro bikwiye gukorana n’ibindi, bikabisangiza iyo mikorere myiza n’ingamba bikoresha ngo bigerweho.
Capt. Lausanne Nsengimana, Umunyarwandakazi wagiye mu butumwa bw’amahoro bwa Loni muri Centrafrique, yasangije abitabiriye ibiganiro ubunararibonye afite avuga ko kohereza abagore benshi mu butumwa bw’amahoro, bifite inyungu irenze gukumira no guhagarika imirwano.
Yavuze ko akazi ke muri ubu butumwa katari ukurinda ko habaho imirwano gusa ahubwo harimo no kwigisha no gusangiza ubunararibonye abandi bagore bo mu gihugu yakoreragamo.
Yagize ati “Abagore bari mu butumwa bwo kugarura amahoro, bashobora kubaka umubano ukomeye n’abaturage bakabasha kubona amakuru, kurusha uko abagabo byagenda.”
Yakomeje avuga ko abakobwa bavutse nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, barimo kwitabira cyane kujya mu nzego z’umutekano ariko hakenewe ubundi bukangurambaga kugira ngo uwo mubare wiyongere.
Ambasaderi Dian Triansyah Djani, uhagarariye Indonesia, yashimangiye ko hari impamvu nyinshi zo kongera ubwitabire bw’abagore mu butumwa bw’amahoro, ‘kuko nta mugore n’umwe uri muri ubu butumwa bw’amahoro urashinjwa ibikorwa ry’ihohoterwa rishingiye ku gitsina cyangwa kudakora uko bikwiye ubutumwa.’
Ambasaderi wa Norvège, Tore Hattrem, yasabye ibihugu kwigira ku bindi kandi bigakorana kugira ngo intego yo kugira abagore benshi mu butumwa bw’amahoro bwa Loni igerweho kuko bizatuma bugera ku ntego.
Umuryango w’Abibumbye ugaragaza ko kugeza ku wa 31 Kanama 2017, u Rwanda ari urwa kabiri mu kugira abapolisi benshi bari mu butumwa bw’amahoro bagera ku 1052. Ku mwanya wa mbere haza Senegal ifite 1319, Bangladesh ni iya gatatu na 953, Misiri iya kane n’abapolisi 866 na Jordan ikab iya gatanu kuko ifite 819.
Muri rusange u Rwanda ruza ku mwanya wa gatanu mu kohereza intumwa nyinshi mu kugarura amahoro ukomatanyije abasirikare n’abapolisi, bangana n’intumwa 6351 barimo abagabo 6,049 n’ abagore 302.
U Rwanda ni urwa gatatu mu kugira abagore benshi mu butumwa bw’amahoro kuko rubanzirizwa na Ethiopia (657) na Ghana (308).
Umuryango w’Abibumbye uvuga ko kwinjiza abagore mu butumwa bw’amahoro bifite intego zihariye, harimo no guhumura abagore n’abakobwa mu bihugu bimwe na bimwe baba bakoreramo.
Byiyongeraho kuba bituma intumwa z’amahoro zibasha kwisangwaho n’abagore cyane iyo bahuye n’ihohoterwa kuko baba babona harimo bagenzi babo, kugabanya amakimbirane n’ubushyamirane, gutanga urugero ku bagore bo mu gice gicunzwemo umutekano no kurushaho gutuma abaturage n’abana batekana.