Abantu benshi bakomeje gutangazwa no kugwa mu kantu kubera amafoto akomeje gukwirakwizwa hirya no hino ku mbuga nkoranyambaga agaragaza umugabo bivugwa ko ari umupasiteri, ari gusambanya umugore w’umugabo basenganaga, ubwo yausangaga iwe muri gahunda y’ibijyanye n’itorero ryabo.
Ubwo uyu mugabo, nyiri urugo utatangajwe amazina ye, yageraga mu rugo iwe, yasanze umugore we na pasiteri rwahanye inkoyoyo mu buriri, ni ko kubafata amafoto atangira kudiha uwo mu pasiteri, mu gihe uyu mugore we we amarira yari yamurenze yabuze icyo afata n’icyo areka.
Ibi byabereye mu gihugu cya Nigeria, bikaba bikomeje gutuma abenshi bibaza ku bintu bikomeje gukorwa na bamwe mu bapasiteri bakomeje kwiyambika uru hu rw’intama bakiyoberanya bitwaje ijambo ry’Imana kandi bagamije kurarura abagore b’abandi n’abakobwa.