• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Sibomana Athanase wavuze ko ntacyo atinya kuki yikanga baringa?   |   16 Sep 2026

  • Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye   |   14 Sep 2026

  • Police VC yinjije abakinnyi batatu bashya, barimo Rosaly Chioma uvuye muri Macedonia y’Amajyaruguru   |   14 Sep 2026

  • AMAFOTO – APR FC na Rayon Sports zageze mu kiciro cya cya kabiri cy’Imikino Nyafurika ya CAF, Al Hilal na Al Merrikh zihagaze neza   |   13 Sep 2026

  • Hon. Havugimana Emmanuel yatwibukije Inkomoko ya Masudi na Giraso yiturwa indi Ikinani cyamugereyemo   |   11 Sep 2026

  • Abana b’abagize uruhare muri Jenoside bongeye kwibutsa imigambi yapfubye y’ababyeyi babo   |   11 Sep 2026

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Rwanda»Abakozi 2 ba Sacco Namba bakekwaho kunyereza akayabo k’iyi Sacco batawe muri yombi

Abakozi 2 ba Sacco Namba bakekwaho kunyereza akayabo k’iyi Sacco batawe muri yombi

Ubwanditsi 07 May 2018 Mu Rwanda

Polisi y’u Rwanda mu karere ka Gakenke, ku Cyumweru tariki 6 Gicurasi 2018,yafashe Abakozi babiri ba SACCO Nemba iri mu karere ka Gakenke, Intara y’Amajyaruguru bakekwaho kunyereza amafaranga y’u Rwanda asaga Miliyoni 15.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru, Chief Inspector of Police (CIP) Hamdun Twizeyimana yavuze ko abafashwe ari Clothilde Mukantabana w’imyaka 34 y’amavuko wari Umuyobozi w’iyi SACCO ukekwaho kunyereza amafaranga y’u Rwanda 15,465,000 na Aphrodis Nsabimana ufite imyaka 26 y’amavuko ukekwaho kunyereza amafaranga y’u Rwanda 346,500.

CIP Twizeyimana yavuze ko bafashwe nyuma y’igenzura ryakozwe n’Abakozi ba Banki Nkuru y’Igihugu (BNR) basanze amafaranga angana kuriya yaranyerejwe; aba bombi bafatwa bakekwa kuba ari bo bayanyereje bashyikirizwa Ikigo cy’Igihugu cy’Ubugenzacyaha (RIB).

Yongeyeho ko amakuru y’inyereza ry’amafaranga muri iyo SACCO yatanzwe n’umwe mu bakozi bayo wayahaye Ubuyobozi bwa BNR; imenyekana ryabyo rikaba ryarakurikiwe n’igenzura.

Yagarutse ku ngaruka zo kunyereza umutungo agira ati,”Irigiswa ry’umutungo; waba uwa Leta cyangwa n’undi wose rigira ingaruka ku bukungu n’iterambere by’Igihugu kubera ko uribwa n’umuntu cyangwa abantu kandi ugenewe rubanda. Umuntu ushinzwe ibya rubanda akwiriye kubicunga neza. Agomba kwirinda kunyereza amafaranga ndetse n’ikindi cyose ashinzwe gucunga.”

Umuvugizi wa Polisi muri iyi Ntara yashimye uwatanze amakuru yatumwe aba bombi bafatwa; aboneraho gusaba ibayituye kwirinda ibyaha aho biva bikagera no gutanga amakuru ku gihe atuma inzego zibishinzwe zibikumira zikanafata ababikoze.

Ingingo ya 325 y’Igitabo cy’Amategeko ahana ibyaha mu Rwanda ivuga ko Umukozi wese urigisa umutungo, amafaranga, impapuro zivunjwa amafaranga, ibyemezo by’imari n’inyandiko bya Leta cyangwa bitari ibya Leta cyangwa ibintu byimukanwa by’undi yabikijwe ku bw’umurimo ashinzwe; wonona cyangwa urigisa, akoresheje uburiganya, impapuro zifite agaciro k’imari, yabikijwe cyangwa yahawe ku bw’umurimo ashinzwe; ahanishwa igifungo kuva ku myaka irindwi (7) kugeza ku myaka icumi (10) n’ihazabu y’amafaranga yikubye inshuro kuva kuri ebyiri (2) kugeza kuri eshanu (5) z’agaciro k’umutungo warigishijwe cyangwa wononwe.

2018-05-07
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Iya 11 Gicurasi 1994: Akanama k’umutekano ka Loni kasabye Umunyamabanga Mukuru kohereza ingabo mu Rwanda

Iya 11 Gicurasi 1994: Akanama k’umutekano ka Loni kasabye Umunyamabanga Mukuru kohereza ingabo mu Rwanda

Ubwanditsi 11 May 2018
Gabiro: Harimo guturikirizwa toni 130 z’ibisasu bishaje

Gabiro: Harimo guturikirizwa toni 130 z’ibisasu bishaje

Ubwanditsi 28 Nov 2017
Amateka ya Étienne Tshisekedi  waharaniye kuba Perezida wa  RDC kugeza apfuye

Amateka ya Étienne Tshisekedi waharaniye kuba Perezida wa RDC kugeza apfuye

Ubwanditsi 02 Feb 2017
IMPAMVU ZIKOMEYE ZIKWIYE GUSUBIZA INGABIRE VICTOIRE MURI GEREZA

IMPAMVU ZIKOMEYE ZIKWIYE GUSUBIZA INGABIRE VICTOIRE MURI GEREZA

Ubwanditsi 19 Jun 2025

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Ibyiza n’Akamaro ko Kunywa Amazi Ukibyuka
Amakuru

Ibyiza n’Akamaro ko Kunywa Amazi Ukibyuka

Ubwanditsi 20 Oct 2021
Perezida Kagame yasimbuye Museveni k’Ubuyobozi bwa  EAC
INKURU NYAMUKURU

Perezida Kagame yasimbuye Museveni k’Ubuyobozi bwa EAC

Ubwanditsi 02 Feb 2019
Nyabugogo: Abakoraga ubujura butandukanye bashyizeho ihuriro ryo gukumira ibyaha
Mu Mahanga

Nyabugogo: Abakoraga ubujura butandukanye bashyizeho ihuriro ryo gukumira ibyaha

Ubwanditsi 15 Feb 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru