U Rwanda rumaze amezi atanu rwungutse ingoro nshya ikubiyemo amateka y’urugendo rw’ingabo za APR rwahagaritse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ikaba imwe mu zicungwa n’Ikigo cy’Ingoro z’Umurage w’u Rwanda.
Iyi ngoro ndangamateka y’urugamba rwo guhagarika jenoside iherereye mu nyubako y’ Inteko Ishinga amategeko y’u Rwanda ku kimihurura, yafunguwe ku mugaragaro na perezida Paul Kagame ku wa 13 ukuboza 2017.
Yubatse ahitwaga CND [Conseil National pour le Développement] ubu ni mu Nteko Ishinga Amategeko mu gice kigana aho umutwe w’abasenateri ukorera. Ishyinguye amateka atandukanye y’imigendekere y’urugamba rwo guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi nk’igice cya kabiri cy’amateka yayo.
Mu rugendo rwihariye rw’isaha imwe n’igice, Igihe yasuye ibice bitandukanye by’iyi ngoro ikusanya bimwe umuntu uyigendereye bwa mbere abasha kwibonera ndetse n’umwihariko uyitandukanya n’izindi zibarizwa mu Rwanda utanga ishusho yimbitse ku mateka akomeye ibitse.
Ukinjira ubona amafoto y’umusirikare w’umugore uteruye umwana n’undi w’umugabo uri kurokora umwana; hagaragaramo kandi ifoto igaragaza ingabo za APR zinjira mu mujyi wa kigali, aho zari zigeze muri quartier commercial. inkuta z’ikaze ku winjiye muri iyi nyubako zikozwe mu migongo yakinyarwanda.
Nyuma y’icyo gice cy’itangiriro uwasuye iyi ngoro atemberezwa mu bindi bitandukanye biva imuzi icurwa ry’umugambi wa Jenoside yakorewe abatutsi, uko washyizwe mu bikorwa by’umwihariko ikibanda ku byaranze urugamba rwo guhagarika jenoside bikozwe n’ingabo za APR ubwo amahanga yari yatereranye abicwaga mu Rwanda.
Umuyobozi w’Ingoro Ndangamateka y’ Urugamba rwo Guhagarika Jenoside, Medard Bashana, yavuze ko igitekerezo cyaje mu 2006, nyuma y’uko hari hamaze kujyaho urwibutso rwa jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi.
Yagize ati “abantu basuraga ariya mateka y’uko jenoside yakozwe ariko na none hakabonekamo icyuho cy’uko yahagaritswe. Nyuma haratunganyijwe iyi ngoro itangira kubakwa mu 2010, ari na ko hakusanywaga amakuru n’igishushanyo mbonera cy’iyi Ngoro. Imirimo yo kuyubaka yarangiye mu Ukuboza 2017 ari nabwo yatashywe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, Paul Kagame.”
Yongeyeho ko icyo bashishikariza abanyarwanda ni ukumenya ko hari ingoro nshyashya yafunguwe ku cyicaro cy’Inteko Ishinga Amategeko, kandi ikaba ifite amateka meza abanyarwanda bakwiriye kumenya ndetse bakajya bayisura nta ngingimira z’uko yaba yarashyiriweho abanyamahanga gusa cyangwa iri ahagendwa n’abayobozi gusa.
Ati “cyari icyuho mu mateka kuko abantu benshi bashoboraga gusura urwibutso ariko bakabura igice cya kabiri, umuntu yabonaga uko uriya mugambi wa Jenoside wacuzwe, uko washyizwe mu bikorwa ariko ntabone imbaraga, ubwitange, ubushake no gukunda igihugu byaranze izahoze ari ingabo za APR mu guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi.”
Yakomeje agira ati “bakwiriye kuza bagasura iyi ngoro cyangwa se iki gice cya kabiri cy’amateka. Iyi ni ingoro yabo ntabwo ari ukuvuga ngo ni abanyamahanga cyangwa abayobozi bagenda hano gusa ahubwo umunyarwanda akwiriye kumva ko akwiriye kuza akahasura kuko n’ibiciro biriho biri hasi cyane mu rwego rwo korohereza umwenegihugu n’abandi bahagenda gushobora kuhasura kandi biboroheye.”
Yavuze ko iyi ngoro ifite umwihariko w’uko ishyinguye amateka yo mu gihe cyavuba ndetse usanga bamwe mu bayakoze bakinariho bitangira ubuhamya mu gihe izindi zizwi hirya no hino ku isi zivuga ku yo mu myaka ya kera cyane.
Ingoro Ndangamateka y’Urugamba rwo Guhagarika Jenoside ifungurwa saa mbiri z’igitondo (8h00) kugeza saa kumi n’ebyiri z’umugoroba, buri munsi kuva ku wambere kugeza ku cyumweru. Ntifungwa na rimwe mu mwaka uretse ku itariki ya 7 Mata iyo hatangiye gahunda yo kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi.
Kuyisura, kwishyura bihera kuri 500 frw bikageza ku 6000 Frw bitewe n’icyiciro uwabyifuje arimo, umunyamahanga uturutse hanze y’igihugu yishyura 6000 frw; umunyamahanga utuye mu Rwanda, yishyura 5000 frw; umuturage w’ibihugu byo mu muryango wa Afurika y’Iburasirazuba cyangwa ibyo mu karere k’ibiyaga bigari, atanga 3000 frw; umunyarwanda mukuru ukora yishyura 1500 frw; umunyeshuri ni 700 Frw, baba ari abanyeshuri benshi bashobora kurenga 20 tukabagabanyiriza umwe akishyura 500 frw.
Hanakorwa igabanywa ry’igiciro kugeza kuri 30% ku muntu ushobora gusura iyi ngoro akanasura n’iyo ku Murindi na yo ihatse amateka yo kubohora igihugu kimwe n’izindi zitandukanye.
Iyi Ngoro irimo ibice bitatu by’imbere ikagira n’ibibumbano bitandukanye
* Igice cya mbere kigaragaza inzira y’isinywa ry’ Amasezerano y’amahoro ya Arusha, itegurwa ry’umugambi wa jenoside yakorewe abatutsi ndetse n’ishyirwa mu bikorwa ryawo. Ibi byumba uko ari bitatu ni nabyo bigaragaza impamvu y’itangwa ry’itegeko ryo guhagarika jenoside kuko ryaje nyuma y’itariki ya 6 Mata 1994 ubwo indege y’uwari Perezida yaraswaga bikaba urwitwazo rwo gutangiza ishyirwa mu bikorwa ry’umugambi wa jenoside wari waracuzwe kuva mbere.
Ingoro Ndangamateka y’Urugamba rwo Guhagarika Jenoside by’umwihariko ibonekamo iryo tegeko ryo guhagarika jenoside nk’uko ryatanzwe n’umugaba mukuru w’ingabo za APR, Major Gen. Paul Kagame ku wa 7 mata 1994, ikanagaragaza uko imigendekere y’uko urugamba rwahise rutangira hifashishijwe amakarita agaragaza ibice n’ibihe bitandukanye by’urugamba by’igihugu.
* Igice cya kabiri: kigizwe n’itangwa ry’itegeko kuri batayo ya gatatu yari iri muri iyi ngoro yitwaga CND, yari yaraje iherekeje abanyapolitiki ba RPF Inkotanyi baje gushyira mu bikorwa amasezerano ya Arusha yavugaga ko hagombaga kujyaho guverinoma y’inzibacyuho yaguye y’ubumwe bw’abanyarwanda, hakanajyaho inteko ishinga amategeko y’inzibacyuho. Abo basirikare bari muri CND ubwo yari irimo iraswaho, abantu batangiye kwicwa muri Kigali no mu nkengero, nibo bahawe itegeko ku ikubitiro n’umugaba mukuruw’ingabo za APR, Major Gen. Paul Kagame ngo basohoke birwaneho batangire no kurokora abicwaga muri Kigali no mu nkengero.
Iyi Ngoro inabonekamo amwe mu mafoto agaragaza imyitwarire idasanzwe yazimwe mu ngabo zatsinzwe n’ibikorwa birimo kunywa inzoga mu kwitera akanyabugabo ubwo urugamba rwari rwageze mu mahina.
Ibyumba bitandukanye binarimo inkuta zishushanyijeho ishusho y’urugamba,ahabanza, hari urugaragaza uko jenoside igitangira igihugu cyari cyasenyutse, mu bice bikurikira hari urugaragaza uko urugamba rutari rworoshye ku ngabo za APR zari muri CND, ndetse hakabonekamo n’urushushanyijeho intwaro nto izi ngabo zarurwanye zifite, ariko zibasha gutsinda urugamba.
*Igice cya gatatu: cyerekana uko itegeko ryo gutangira kwerekeza mubindi bice by’igihugu nko mu cyerekezo cy’Uburasirazuba bw’Amajyepfo, icyo hagati ndetse n’icy’Uburengerazuba. Abo basirikare hakurikijwe itegeko ry’umugaba mukuru w’ingabo za APR, bari bafite inshingano zo kurokora abatutsi bicwaga n’abahigwaga hirya no hino mu gihugu; gusenya ibirindiro by’umwanzi wari uri gushyira mu bikorwa umugambi wa jenoside ndetse akazabona jenoside yahagaze na guverinoma yari irimo ikora ubwicanyi yakuweho, amahoro yagarutse mu Rwanda.
Uwasuye iyi Ngoro Ndangamateka y’ Urugamba rwo Guhagarika Jenoside anabasha kwibonera urugamba rwabereye ku musozi wa Rebero wabereyeho intambara ikomeye cyane ndetse n’uko wafashwe bigatuma isura y’imirwano mu mujyi wa Kigali ihinduka; kuko habonetse inzira yo kurokoreramo abatutsi mu bice by’amajyepfo ya kigali, ibirindiro biri ahirengeye ku ngabo za APR ndetse iyo ntsinzi izifasha gutesha Ingabo za leta yiyitaga iy’abatabazi ihunga yerekeza mu bice bya Gitarama, ikomereza i Gisenyi na Congo.
Ibyumba bikubiyemo imigendekere y’urugamba rwo guhagarika jenoside yakorewe
abatutsi bifite umwihariko w’amatara yaka bitewe n’inkuru ya buri kimwe;kuva ku mutuku nk’ibara ry’aho Jenoside yarimo ikorwa rukomeye kugeza ku cyatsi nk’ibara rigaragaza amahoro ari naryo ricanwa ahari icyizere ingabo za APR zamaze kwinjira mu gihugu ku bwinshi.
Ibice bimwe na bimwe byayo kandi bigaragaza ubuhamya bw’abakiriho mumashusho.
Hashyizwemo icyumba cyihariye cyubatsemo ishusho y’umusozi wa Rebero igaragaza mu buryo bwagereranywa n’amashusho uko gufatwa kwawo kwahinduye
isura y’urugamba muri kigali bigaha ingufu ingabo zari APR.
Ibyumba by’iyi ngoro bigera kuri 11 bisozwa n’ikigaragaramo gushimiraabasivili b’abenegihugu n’abanyamahanga bitanze bakagira uruhare mu guhishaabatutsi bahigwaga, abayoboye ingabo za APR babereka ahari abashoborakurokorwa, abirwanyeho n’abazamuye ijwi ryabo muri icyo gihe kitari cyoroshye bavuga ukuri kw’ibyabaga. Hari n’icyumba cyihariye cy’aho abasirikare ba APR muri CND bavuriraga bagenzi babo babaga bakomeretse ndetse n’abatutsi batabarwaga. Aha habonekamo ibibumbano bibiri by’abasirikare b’abaganga bavura undi uryamye ku gitanda ndetse bafite ibikoresho bitandukanye byo kwifashisha mu kumuvura.
Usibye ibi bibumbano n’ibigaragara hanze hari ibindi bibiri by’abasirikare
bakiriho babashije kurokora abatutsi bicwaga. Ingoro Ndangamateka y’Urugamba rwo Guhagarika Jenoside inafite ibice birihanze bigaragaza ibibumbano bitandukanye birimo ikigaragaza imbunda ya 12.7 mm machine gun iri hejuru y’iyi nyubako yifashishijwe mu gukumira cyane cyane ibitero byabaga biturutse muri campgp GP; icy’umusirikare wunamiye bagenzi be ba APR baguye ku rugamba rwo guhagarika jenoside ndetse n’igikubiyemo amateka yose umuntu aba yeretswe muri iyi ngoro.
Src: Igihe.com