• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Urupfu rwa Robert Kabera ntirukiri amayobera, Kayumba Nyamwasa aravugwa ku isonga   |   28 Oct 2026

  • Inkuru ya Byiringiro wo mu Rwanda yakoze ku mitima ya benshi ubwo Bukayo Saka yasomaga ubutumwa yohererejwe   |   27 Oct 2026

  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

 
You are at :Home»ITOHOZA»Imwe mu migambi yo guhirika ubutegetsi muri Afurika itarateguwe neza ntigire icyo imarira ba nyirayo – Igice cya I

Imwe mu migambi yo guhirika ubutegetsi muri Afurika itarateguwe neza ntigire icyo imarira ba nyirayo – Igice cya I

Ubwanditsi 08 May 2018 ITOHOZA

Umugabane wa Afurika wagiye urangwamo ibikorwa byo guhirika ubutegetsi kenshi kuva ibihugu byinshi byabona ubwigenge, ariko, hari n’imigambi yo kubuhirika yagiye itegurwa ariko ntigende uko yateganyijwe igapfubana abayiteguye ndetse bikabagiraho ingaruka, cyangwa ugasanga ubutegetsi burahiritswe ariko gusobanura impamvu yo kubuhirika bikaba ikibazo bikarangira babusubije, bagahunga, cyangwa ntihagire icyo bibamarira. Ni muri urwo rwego Rushyashya yifashishije Wikipedia yabegeranyirije ihirika ry’ubutegetsi ritahiriye ba nyiraryo.

Mali

Umwe mu migambi yo guhirika ubutegetsi wanateguranywe ubushishozi buhagije ariko abawuteguye ntibashobore kwisobanura ngo bumvikanishe impamvu babuhiritse ni uwo mu gihugu cya Mali, aho kuwa 22 Werurwe 2012, ubwo haburaga iminsi ibarirwa ku ntoki ngo uwari umukuru w’igihugu, Amadou Toumani Toure (ATT) arangize manda ye, Capt. Amadou Sanogo yarifashe ava mu kigo cya gisirikare cya Kati aherekejwe n’abandi basirikare bitwaje ibikoresho bihambaye nk’abatabaye, bagaba igitero simusiga ku nzu y’umukuru w’igihugu.

Perezida Amadou Toumani Toure nawe wari usanzwe ari umusirikare, ubunararibonye yari asanganywe nibwo bwamutabaye hamwe n’itsinda ry’abamurindaga biganjemo abo bagiranye ubucuti bw’akadasohoka kuva kera mu gisirikare. Bivugwa ko iyo uyu aza kuba yaratakarijwe icyizere na benshi mu bamurindiraga umutekano aba atararokotse igitero cya Capt. Sanogo.

Nyuma yo guhirika ubutegetsi, Capt. Amadou Sanogo n’abasirikare bamufashije guhirika ubutegetsi bahuye n’ikibazo gikomeye cyo gusobanurira amahanga ndetse n’abaturage impamvu bahiritse ubutegetsi. Bagaragaje ko perezida ATT yajenjekeye cyane inyeshyamba za MNLA bari bamaze kwigarurira ibice byinshi byo mu majyaruguru nyamara nyuma yo guhirika ubutegetsi nibwo izi nyeshyamba zifatanyije n’iza Ansar Dine zakajije umurego zigarurira n’ibindi bice ikibazo kijya mu maboko mpuzamahanga biba ngombwa ko Abafaransa ari bo bajya kubohoza amajyaruguru ya Mali.

Nyuma yo kubona ko nta mpamvu n’imwe yari asigaranye ishyigikira guhirika ubutegetsi kwe, Capt Sanogo yakozwe n’ikimwaro umuryango wa CEDEAO umushyira mu kato ashyirwaho igitutu gikomeye ndetse asabwa kwibwiriza akarekura ubutegetsi bitaba ibyo akohererezwa ingabo zo kumukuraho ariko ntiyaruhanya yemera kurekura ubutegetsi nyuma y’ibyumweru bibiri gusa.

Guinea Bissau

Muri Guinea Bissau naho hagiye hagaragara kenshi guhirika ubutegetsi bigizwemo uruhare n’abasirikare bakuru b’iki gihugu, aho ngo buri mujenerali yumvaga uko byagenda kose nawe yaba perezida. Iki gihugu cya Guinea Bissau muri Afurika muri 2013 cyasaga nk’aho ari cyo cyasimbuye Benin mu gihirika ubutegetsi kenshi.

Usibye kuvugwamo guhirika ubutegetsi kenshi kurusha ahandi, iki gihugu ngo cyanahindutse indiri y’abanyabyaha biganjemo amabandi, n’abacuruzi b’intwaro n’ibiyobyabwenge. Mu 2012 na none muri iki gihugu hagaragaye umugambi wo guhirika ubutegetsi ariko utaragize icyo umarira ba nyirawo.Ubwo igihugu cyari gihugiye ku bikorwa by’amatora, nibwo ubutegetsi bwa Carlos Gomes Jr bwahiritswe.

Ariko na none ihirikwa ry’ubutegetsi ritazigera ryibagirana muri iki gihugu ni igihe Gen Ansumane Mané yafataga ubutegetsi ndetse agahangana byeruye  n’igice kimwe cy’igisirikare cya leta. Kuwa 05 Kamena 1998, perezida Joao Bernardo Vieira yirukanye Gen Ansumane Mané, undi ntiyabikozwa ahubwo avuga ko ari we ugiye kumukura ku butegetsi.

Yahise abigerageza ku itariki ya 07 Kamena 1998, ariko icyo gihe ntibyamuhira kuko igice kinini cy’ingabo cyagumye ku ruhande rw’umukuru w’igihugu ikindi kiramuyoboka maze umurwa mukuru, Bissau uhinduka isibaniro uterwamo ibisasu biremereye byavaga ku mpande zombi abaturage bata ibyabo ku bwinshi. Imirwano yaje guhagarara mu gihe gito byongera gukomera mu mwaka wakurikiyeho mu 1999 abigometse noneho babashije guhirika ubutegetsi bwa Joao Bernardo ariko nabyo bikurikirwa n’intambara z’urudaca hitabazwa Umuryango w’Abibumbye hashyirwaho inzibacyuho.

Kuwa 16 Mutarama 2000 Kumba Yala yafashe ubutegetsi ariko nabwo Gen Ansumane Mané ntiyabishima ndetse azamurwa mu ntera arabyanga Gen Veríssimo Correia Seabra aba ari we ugirwa umugaba mukuru w’ingabo. Gen Mané yarabyanze avuga ko igisirikare cyose ari icye, hashize iminsi ata mu buroko uyu Gen Verissimo ashaka kumusimbuza undi ku mwanya w’umukuru w’ingabo agaragaza ko igisirikare cyari icye ndetse abasirikare bose ari abahungu be. Nyuma hadutse imirwano ikomeye Gen Verissimo abasha gutoroka mu mirwano ikaze yasize inahitanye Gen Mané.

Madagascar

Mu mwaka wa 2002 muri iki gihugu Marc Ravalomanana wari umuyobozi w’umujyi wa Antananarivo, yahiritse ubutegetsi bwa Didier Ratsiraka abifashijwemo n’abaturage biganjemo abasore b’abanyeshuri, nyuma y’imyaka 7 mu kwezi kwa Werurwe 2009, Andry Rajoelina wari wasimbuye Marc Ravalomanana ku buyobozi bw’umujyi wa Antananarivo nawe yahise ahirika Ravalomanana ku butegetsi neza neza nk’uko nawe yari yahiritse Didier Ratsiraka.

Rajoelina, uba yarahoze ari umuvanzi w’imiziki cyangwa se D.J., aba abaye umukuru w’igihugu atyo ashyigikiwe n’igisirikare. Bivugwa ko Ravalomanana yahiritse Ratsiraka ku butegetsi mu buryo atabashije no gusobanura usibye kwifatira ubutegetsi byonyine, ariko nyuma y’igihe gito nawe ahirikwa na Rajoelina. Marc Ravalomanana ngo akaba ari we mukuru w’igihugu wenyine ku isi wahiritswe n’umuvanzi w’imiziki nubwo yari amaze kuba umuyobozi w’umujyi wa Antananarivo.

Reka tube tubahaye ibyo ubutaha mu gice cya kabiri tuzabagezaho indi migambi yo guhirika ubutegetsi itaragenze neza cyangwa itaragize icyo imarira ba nyirayo nko muri Sierra Leone, Burundi n’ahandi..

 

2018-05-08
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Kansinge yasubiye Canada aciye mu Bufaransa

Kansinge yasubiye Canada aciye mu Bufaransa

Ubwanditsi 25 Nov 2016
Ingabire Victoire ajye yibuka ko yafunzwe n’ibimenyetso byavuye mu Buholandi, naho isano n’abajenosideri, akabaye icwende ntikoga ngo gashiremo umunuko

Ingabire Victoire ajye yibuka ko yafunzwe n’ibimenyetso byavuye mu Buholandi, naho isano n’abajenosideri, akabaye icwende ntikoga ngo gashiremo umunuko

Ubwanditsi 01 Jun 2020
Ububiligi: Uko  Apotre Paul Gitwaza yanyuze mu myanya y’intoki Abapolisi bari baje kumuta muri yombi biturutse ku kagambane ka Bishop Bienvenue?

Ububiligi: Uko Apotre Paul Gitwaza yanyuze mu myanya y’intoki Abapolisi bari baje kumuta muri yombi biturutse ku kagambane ka Bishop Bienvenue?

Ubwanditsi 10 Jun 2017
Uwunganira mu mategeko Nkunduwimye yavuze ko bashobora kurega Silas Majyambere wamwihakanye burundu

Uwunganira mu mategeko Nkunduwimye yavuze ko bashobora kurega Silas Majyambere wamwihakanye burundu

Ubwanditsi 06 Jun 2024

Igitekerezo kimwe

  1. Captain
    May 8, 20183:26 pm -

    Muzaduhe niyo Murwanda. twumva ko Kayumba yaba yaragerageje bikanga.
    cg Uganda

    Subiza

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Rugema Kayumba na Kale Kayihura  ninde ukwiye kuregwa mu Rukiko mpuzamahanga [ ICC ]
ITOHOZA

Rugema Kayumba na Kale Kayihura  ninde ukwiye kuregwa mu Rukiko mpuzamahanga [ ICC ]

Ubwanditsi 06 Mar 2018
Arsenal yahaye abafana bayo amahirwe adasanzwe yo gusura u Rwanda
UBUKERARUGENDO

Arsenal yahaye abafana bayo amahirwe adasanzwe yo gusura u Rwanda

Ubwanditsi 16 Jan 2019
Clare Akamanzi yahawe impamyabumenyi y’ikirenga y’icyubahiro
UBUKUNGU

Clare Akamanzi yahawe impamyabumenyi y’ikirenga y’icyubahiro

Ubwanditsi 08 Jun 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru