Igipolisi cya Uganda ahitwa Kasangati cyataye muri yombi abantu batatu bakurikiranweho kwica umugore w’umunyemari bagamije kwigarurira ibibanza bye bigera kuri bitatu, aho mu bafashwe harimo na musaza we unashinjwa gusambanya umurambo we nyuma yo kumwivugana.
Nyakwigendera, Elisabeth Nakato w’imyaka 32 wari umucuruzi ku muhanda uzwi nka Luwum Street bakaba barakundaga kumwita Mulongo, yishwe n’ibikomere yatewe mu mutwe kuwa Gatanu, itariki 06 Gicurasi 2018, umurambo we ujugunywa ahitwa Kakelenge, mu Karere ka Wakiso.
Abakekwaho kumwica ni musaza we, Pius Mugambwa w’imyaka 26, Sunday Nsubuga w’imyaka 32 akaba ari umushoferi, ndetse na kasim Mpalanyi bakunda kwita engineer w’imyaka 37.
Bivugwa ko Mugambwa yari umwizerwa ukomeye kuri mushiki we ndetse ngo bakaba barasangiraga buri kimwe cyiza mu buzima, ariko Elisabeth atazi ko musaza we yashakaga kumwubakamo icyizere afite undi umugambi munini ubyihishe inyuma nk’uko Spyreports dukesha iyi nkuru ivuga.
Bikanavugwa kandi ko mu cyumweru gishize mbere y’uko yicwa, Elisabeth yahishuriye musaza we ukuntu ashaka kugurisha ibibanza bye kugirango abashe kuzagura ikindi kibanza cyegereye umujyi.
Mugambwa rero yateguye umugambi arawunoza afatanyije na mugenzi we, Kassim Mpalanyi bahamagara nyakwigendera bamusaba kwitegura abaguzi b’ubutaka.
Nymara ariko ngo uyu mugambi nk’uko abakekwa babyiyemereye, ngo icyari kigamijwe ahanini ni ukwica Elisabeth barangiza bakigabanya ibyo bibanza ubwabo mu gihe umugambi wabo wari kuba ugezweho.
Byari biteganyijwe ko Mugambwa azafata ibibanza bibiri biri ahitwa Mpoma, mugenzi we agafata ikindi kiri ahitwa Bukerere, naho uwo mushoferi akazishyurwa miliyoni y’amashilingi ya Uganda.
Bitewe n’uko Elisabeth yari amaze kwizezwa kujya guhura n’abaguzi, musaza we yamubwiye kuza yitwaje amasezerano y’ubugure yose kugirango bahite babirangiza, bateganya ko bazagira uburenganzira kuri ibyo bibanza ari uko bafite amasezerano byaguriweho.
Abashinjwa rero bakodesheje imodoka yo mu bwoko bwa Premio ifite pulaki UAK 824 H yari itwawe n’uwitwa Sunday Nsubuga nawe ushinjwa, ariko mbere yo kujya gufata nyakwigendera baca kuri Mpalanyi usanzwe ari n’umukomisiyoneri.
Elisabeth yaje gukurwa Namugongo nka saa 3;00 z’amanywa, ngo agaragara nk’uwishimiye ko abonye abamugurira ibyo bibanza nk’uko byemezwa n’abashinjwa, bagenze urugendo rutoya Mpalanyi aba aramwadukiriye atangira kumuniga mu gihe musaza we yari amufatiye amaguru ngo amubuze kwinyagambura.
Nyuma y’akanya ko guhangana, Mpalanyi ngo yakuye inyundo inyuma ayikubita nyakwigendera inshuro 5 mu mutwe ahita amwica. Amaze kumwica yabwiye musaza we ko uburyo bwonyine bwo guhisha ubu bwicanyi ari ugusambanya nyakwigendera wari washizemo umwuka kugirango iyi dosiye izashyirwe mu zindi z’abagore bamaze iminsi bicwa muri Uganda bityo bizagore abashinzwe iperereza mu kuvumbura ukuri.
Ubwo aba bombi bafatanyije gusambanya umurambo barangije bajya kuwujugunya ahitwa Kakelenge mu Karere ka Wakiso. Mpalanyi wumvaga ngo ari we wagize uruhare runini muri iki gikorwa yafashe icyemezo cyo gutwara telephone ya nyakwigendera ndetse n’ayo masezerano y’ubugure.
Mu kugarura iyo modoka yari yakorewemo ubwicanyi mu kinamba ngo bayoze, abakozi babonye irimo amaraso ahantu hose, ariko Nsubuga avuga ko ari amaraso y’inkoko yasizwemo n’abapfumu yari yajyanye mu rugendo. Aba baturage ariko ntibabyemeye babimenyesha station ya polisi ya Kanyanya yahise ifata iyo modoka n’umushoferi.
Hafashwe makeya kuri ayo maraso yo mu modoka bajya kuyapima muri laboratwali ya leta iri ahitwa Wandegeya yemeza ko ayo maraso ari ay’umuntu bituma iperereza ryoroha abagize uruhare mu bwicanyi batabwa muri yombi.
Mu gusaka mu rugo rwa Mpalanyi, telephone ya nyakwigendera barayihasanze, banahasanga igitabo kiriho amazina y’umuhungu wa nyakwigendera ndetse n’ayo masezerano y’ubugure bw’ibibanza yazize. Ubwo kandi hanagaragaye andi masezerano y’amahimbano agaragaza ko nyakwigendera yari yamaze kugurisha ibyo bibanza undi muntu.
Abashinjwa kuri ubu bafungiye kuri station ya polisi ya Kasangati, bakaba bakurikiranweho ibyaha by’ubwicanyi no gufata ku ngufu bikabije.