Abaturage bo muri Zone Kanyosha, Komini Muha, mu mujyi wa Bujumbura mu Burundi, mu ntangiriro z’iki cyumweru bahaswe ikiboko n’abayoboke b’ishyaka CNDD-FDD babahatira kujya muri mitingi y’iri shyaka yari iteganyijwe mu gace ka Ruziba. Aba baturage bakaba bamagana imyitwarire y’aba bayoboke b’ishyaka riri ku butegetsi.
Aba baturage bo muri Kanyosha bavuga ko bababajwe n’uburyo abayoboke b’ishyaka CNDD bahagarika abantu ndetse bakabakubita kugirango bemere kurira imodoka zabajyanaga muri mitingi y’ishyaka kuri uyu wa Mbere ushize mu gace ka Ruziba, ahaberaga ubukangurambaga bwo gutora muri referandumu bwari buyobowe n’ishyaka ryabo.
Umwe mu babonye uko ibintu byagendaga yagize ati: “Abayoboke ba CNDD-FDD bafite mitingi I Ruziba. Barahagarika umuntu wese utambutse, abanyonzi n’abamotari bo bakubiswe bya nyabyo. Banagerageje guha amafaranga abanyonzi ariko aba barayanga kugeza baburije ku ngufu kimwe n’abagenzi. Ibiri kuba hano muri Kanyosha biteye isoni. Twe abahitaga babonye ibyo bintu twagize ubwoba bwinshi.”
Kuri aba baturage nk’uko iyi nkuru dukesha RPA ikomeza ivuga, ngo urwo rugomo n’ikimenyetso gifatika cy’uko guverinoma y’u Burundi itubaha uburenganzira n’ubwisanzure bw’abaturage bayo.
Umwe muri aba baturage ati: “Biragaragara neza ko abantu batemerewe gutora bakurikije uko babyumva. Ikimenyetso n’uko bakubita abantu kandi bagahatirwa kwitabira mitingi zateguwe n’ishyaka rya perezida kubera referandumu ku itegeko nshinga.”
Abaturage ba Zone Kanyosha bakaba basaba abakuriye ishyaka riri ku butegetsi, CNDD-FDD, gutegura ubukangurambaga bwabo kuri referandumu bijyanye n’icyo amategeko ateganya badahutaje abaturage bakoresha ingufu.
Yayeli G.
Ikimuga ngo cyasetse urujyo!! Nimwe mwagasetse abahata ibibando abaturage ngo bajye muri mitingi? Yewe kuvuga ntaho bihuriye n abantu koko!!