• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • FDLR n’Indi Mitwe ishyigikiwe na Kongo bakomeje Kwica no kumenesha Abakongomani mu mirwano yongeye kubura   |   04 Dec 2025

  • Mukunzi Yannick yasezeye ku ikipe ya Sandvikens IF you muri Sweden yari amaze imyaka itandatu ayikinira   |   03 Dec 2025

  • AMAFOTO: Twagirayezu Thadée wayoboraga Rayon Sports yakoze ihererekanyabubasha na Murenzi Abdallah   |   02 Dec 2025

  • Dr. Usta Kayitesi yasimbuye Gen (Rtd) Kabarebe muri Minaffet, Imyanzuro y’inama y’Abaminisitiri   |   01 Dec 2025

  • Abakinnyi 80 baturutse mu bihugu 16 byo hirya no hino ku Isi nibo bitabira isiganwa ry’Amagare yo mu rizwi nka Rwandan Epic   |   30 Nov 2025

  • APR FC yakiriye abakinnyi bayo 3 batari bahari barimo Mamadou Sy wari i Doha   |   28 Nov 2025

 
You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Bujumbura: Abaturage barahatwa ikiboko bahatirwa kujya muri mitingi za CNDD-FDD

Bujumbura: Abaturage barahatwa ikiboko bahatirwa kujya muri mitingi za CNDD-FDD

Editorial 09 May 2018 INKURU NYAMUKURU

Abaturage bo muri Zone Kanyosha, Komini Muha, mu mujyi wa Bujumbura mu Burundi, mu ntangiriro z’iki cyumweru bahaswe ikiboko n’abayoboke b’ishyaka CNDD-FDD babahatira kujya muri mitingi y’iri shyaka yari iteganyijwe mu gace ka Ruziba. Aba baturage bakaba bamagana imyitwarire y’aba bayoboke b’ishyaka riri ku butegetsi.

Aba baturage bo muri Kanyosha bavuga ko bababajwe n’uburyo abayoboke b’ishyaka CNDD bahagarika abantu ndetse bakabakubita kugirango bemere kurira imodoka zabajyanaga muri mitingi y’ishyaka kuri uyu wa Mbere ushize mu gace ka Ruziba, ahaberaga ubukangurambaga bwo gutora muri referandumu bwari buyobowe n’ishyaka ryabo.

Umwe mu babonye uko ibintu byagendaga yagize ati: “Abayoboke ba CNDD-FDD bafite mitingi I Ruziba. Barahagarika umuntu wese utambutse, abanyonzi n’abamotari bo bakubiswe bya nyabyo. Banagerageje guha amafaranga abanyonzi ariko aba barayanga kugeza baburije ku ngufu kimwe n’abagenzi. Ibiri kuba hano muri Kanyosha biteye isoni. Twe abahitaga babonye ibyo bintu twagize ubwoba bwinshi.”

Kuri aba baturage nk’uko iyi nkuru dukesha RPA ikomeza ivuga, ngo urwo rugomo n’ikimenyetso gifatika cy’uko guverinoma y’u Burundi itubaha uburenganzira n’ubwisanzure bw’abaturage bayo.

Umwe muri aba baturage ati: “Biragaragara neza ko abantu batemerewe gutora bakurikije uko babyumva. Ikimenyetso n’uko bakubita abantu kandi bagahatirwa kwitabira mitingi zateguwe n’ishyaka rya perezida kubera referandumu ku itegeko nshinga.”

Abaturage ba Zone Kanyosha bakaba basaba abakuriye ishyaka riri ku butegetsi, CNDD-FDD, gutegura ubukangurambaga bwabo kuri referandumu bijyanye n’icyo amategeko ateganya badahutaje abaturage bakoresha ingufu.

 

2018-05-09
Editorial

IZINDI NKURU

Mkapa : Afrika ikwiye guha urubyiruko amahirwe atuma rutifuza kuba i Burayi

Mkapa : Afrika ikwiye guha urubyiruko amahirwe atuma rutifuza kuba i Burayi

Editorial 12 Dec 2017
Agathon Rwasa mu mazi abira

Agathon Rwasa mu mazi abira

Editorial 14 Feb 2018
Imiryango igiye kujuririra ihagarikwa ry’iperereza ku ruhare rw’abafaransa mu Bisesero

Imiryango igiye kujuririra ihagarikwa ry’iperereza ku ruhare rw’abafaransa mu Bisesero

Editorial 01 Oct 2018
Rulindo: Imbaga yitabiriye itangizwa ryo kwamamaza abakandida ba FPR Inkotanyi

Rulindo: Imbaga yitabiriye itangizwa ryo kwamamaza abakandida ba FPR Inkotanyi

Editorial 13 Aug 2018

Igitekerezo kimwe

  1. Yayeli G.
    May 9, 20182:46 pm -

    Ikimuga ngo cyasetse urujyo!! Nimwe mwagasetse abahata ibibando abaturage ngo bajye muri mitingi? Yewe kuvuga ntaho bihuriye n abantu koko!!

    Subiza

Leave a Reply to Yayeli G. Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Uko Museveni yahaye RNC rugali  mu bitangazamakuru bye guharabika u Rwanda
INKURU NYAMUKURU

Uko Museveni yahaye RNC rugali mu bitangazamakuru bye guharabika u Rwanda

Editorial 05 May 2019
Nyamirambo: Impanuka y’ Imodoka na Moto Yahitanye Umwe Ikomeretse Batanu
Mu Mahanga

Nyamirambo: Impanuka y’ Imodoka na Moto Yahitanye Umwe Ikomeretse Batanu

Editorial 29 Dec 2016
CNLG yongeye gutunga agatoki  ku bakoze Jenoside bugamye mu mahanga
POLITIKI

CNLG yongeye gutunga agatoki ku bakoze Jenoside bugamye mu mahanga

Editorial 14 Jun 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru