• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Daphrose Gauthier: Intwari Rukangaranyababisha interahamwe zatinyaga azahora avugwa Ibigwi nk’Inkotanyi byahamye   |   05 Oct 2026

  • Tura tugabane: Mu Myigaragambyo ya Ingabire Victoire Yizeye Abamotali Baramutenguha hanyuma Imyitozo y’Ingabo zabo mu Burundi isiga Ubusa   |   05 Oct 2026

  • U Rwanda rwatangarije Loni ibimenyetso by’imikoranire ya FDLR na FARDC, rusaba ko isenywa burundu   |   01 Oct 2026

  • Ubugome bwa Beatrice Munyenyezi: Umugore wagize uruhare mu kwica, gutoteza gufata ku ngufu no gushishikariza Jenoside   |   01 Oct 2026

  • AMAFOTO – Ikipe y’igihugu, Amavubi yatsindiye Cape Verde iwayo, akomeza kuyobora Itsinda K mu gushaka itike y’igikombe cya Afurika 2027   |   29 Sep 2026

  • Kayumba Nyamwasa ubu ahanze amaso amasekedi ya Tshisekedi   |   28 Sep 2026

You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Perezida Kagame yagaragaje ibikenewe ku masezerano ashyiraho isoko rusange rya Afurika

Perezida Kagame yagaragaje ibikenewe ku masezerano ashyiraho isoko rusange rya Afurika

Ubwanditsi 20 Mar 2018 INKURU NYAMUKURU

Perezida Paul Kagame yavuze ko abayobozi b’ibihugu bya Afurika bakeneye gushyira imbaraga mu kumvikanisha amasezerano agomba gushyiraho isoko rusange rya Afurika, AfFTA, byitezwe ko azashyirwaho umukono kuri uyu wa Gatatu.

Perezida Kagame yabigarutseho mu ijambo yagejeje ku Nama Nyafurika ku Ishoramari, yabaye kuri uyu wa Kabiri, umunsi umwe mbere y’Inama Idasanzwe y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, izashyira umukono kuri ayo masezerano.

Iyi nama yitabiriwe n’abakuru b’ibihugu barimo Mahamadou Issoufou wa Niger, Perezida Emmerson Mnangagwa wa Zimbabwe, Perezida wa Komisiyo ya AU, Mousa Faki Mahamat n’abandi.

Perezida Kagame yavuze ko amasezerano y’amateka amaze igihe kinini atekerezwaho, ategerejweho gushimangira inzira iganisha ku bumwe bwa Afurika.

Yavuze ko nubwo azaba asinywe ibihugu bizakomeza gukorana ku bigize ayo masezerano, uruhare rw’abikorera rukazagenda rugarukwaho kuri buri ntambwe.

Yagize ati “Inyungu ni nyinshi atari kuri Afurika ariko no ku Isi yose muri rusange kuko kubera iri Soko Rihuriweho, Afurika izagira uruhare runini mu bukungu bw’isi mu minsi iri imbere.”

“Ishyirwaho ry’iri Soko Rihuriweho rirerekana impinduka mu buryo dutekereza ndetse n’uburyo dukora. Uruhare rw’abikorera rurakenewe cyane kugira ngo ishyirwa mu bikorwa ry’aya masezerano rigerweho.”

Perezida Kagame yavuze ko inyungu n’imbaraga z’Abanyafurika atari byo bigamijwe gusa, ahubwo byose ari uburyo bwo kugira ngo buri munyafurika agerweho n’uburumbuke.

Yatanze ingero ko bucuruzi n’ubuhahirane hagati y’ibihugu bya Afurika usanga buri ku kigero kiri munsi ya 20%, nyamara wareba mu bindi bice bikomeye by’isi ugasanga bukubye ubwo muri Afurika nk’inshuro enye.

Yakomeje agira ati “Kongera ubucuruzi hagati yacu ntabwo bisobanuye kugabanya ubwo dukorana n’abandi ahubwo uko ducurazanya cyane hagati yacu, ibigo by’Abanyafurika bizaba binini kandi bibashe guhangana ku rwego mpuzamahanga.”

Hari ibintu bitatu byo kwibandwaho

Perezida Kagame yavuze ko aya masezerano naramuka yemejwe, bizaba ari ikimenyetso cy’ibindi bintu bikomeye bishoboka ku bushake bw’Abanyafurika.

Yakomeje agira ati “Kugera ku ntego kw’isoko rusange bigaragaza ko dushobora gukora byinshi dufatanyije. Iki ntabwo ari cyo gihe cyo kwicara ngo dutuze. Aho gutangirira ni ukwihutisha indi mishinga y’ingenzi mu myaka 10 ya mbere mu gushyira mu bikorwa icyerekezo 2063 cy’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe.”

Icya kabiri, Perezida Kagame yavuze ko aya masezerano namara gushyirwaho umukono azaba akeneye no kwemezwa burundu.

Ati “Umuvuduko bizagenderaho uzaterwa natwe. Reka dutange umusanzu wacu mu kumvikanisha impamvu, uburyo isoko rusange ryihutirwa, ku bagize inteko zishinga amategeko zacu, imiryango itari iya leta, inzego z’abikorera hamwe n’itangazamakuru.”

“Icya gatatu, kuyashyira mu bikorwa bizasaba kuvugurura imikorere n’amategeko ku rwego rw’igihugu. Ibi ntibizaba mu ijoro rimwe, bizaba urugendo rusaba igibiganiro no koroherana. Ibyo byose kubigeraho ni ngombwa.”

Perezida Isoufou ari na we wahawe gukurikirana iyi gahunda, yavuze ko aya masezerano azasinywa ari mu bice bine, harimo nk’ikizagenga imitemberere y’ibicuruzwa n’icyagenewe serivisi ukwazo.

Yagize ati “Nyuma yo gusinya, intambwe izakurikira ni ukwemeza burundu izo nyandiko. Ubwo umubare ukenewe uzaba umaze kuboneka, amasezerano yemejwe azatangira gushyirwa mu bikorwa. Ejo ni nabwo tugomba kwemeza ngo umubare ukenewe w’ibihugu bizemeza aya masezerano ngo abone gushyirwa mu bikorwa bizaba ari bingahe.”

Komiseri muri Komisiyo ya AU ushinzwe ubucuruzi, Amb Albert Muchanga, yavuze ko isoko rihuriweho rya Afurika ari rigari kuko rigizwe na miliyari 1.2 z’abaturage, bikaba byitezwe ko nibura mu 2030 bazaba bageze kuri miliyari 1.7.

Yakomeje agira ati “Ibikorwa by’ubucuruzi biziyongera cyane binyuze muri iri soko rihuriweho ry’ibihugu, aho ubucuruzi hagati y’ibihugu bya Afurika buziyongeraho 53.2 % kugeza mu 2022, kubera koroshya urujya n’uruza rw’ibicuruzwa gusa.”

Mu gihe haba hakuweho imisoro itari ngombwa. Iryo zamuka ngo byiteze ko rigomba kwikuba kabiri muri icyo gihe.

Perezida wa Komisiyo ya AU, Moussa Faki Mahamat, yavuze ko uyu muryango umaranye ukwishyira hamwe mu bya politiki imyaka 55, igihe kigeze ngo unishyire hamwe mu by’ubukungu binyuze mu bucuruzi, bwo soko y’ubukire no kwishyira hamwe uyu mugabane ukeneye.

Perezida Kagame yavuze ko aya masezerano naramuka yemejwe, bizaba ari ikimenyetso cy’ibindi bintu bikomeye bishoboka ku bushake bw’Abanyafurika

Perezida Kagame ageze aho Inama ibera ari kumwe n’abashyitsi n’abandi bayobozi mu nzego zitandukanye z’igihugu

2018-03-20
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

2019 : Rwanda Day ntikibereye mu Budage  “Impinduka”

2019 : Rwanda Day ntikibereye mu Budage “Impinduka”

Ubwanditsi 14 Aug 2019
Bujumbura: Abanyonzi batonze iperu basaba kwishyurwa amafaranga bemerewe ngo bitabire imyigaragambyo yabaye kuri uyu wa gatandatu

Bujumbura: Abanyonzi batonze iperu basaba kwishyurwa amafaranga bemerewe ngo bitabire imyigaragambyo yabaye kuri uyu wa gatandatu

Ubwanditsi 26 Aug 2019
Ukuri ku irigiswa rya Ben Rutabana:  Urukiko Rukuru rwa Kampala rwahishuye ko ari mu maboko ya CMI, rusaba ko aburanishwa

Ukuri ku irigiswa rya Ben Rutabana: Urukiko Rukuru rwa Kampala rwahishuye ko ari mu maboko ya CMI, rusaba ko aburanishwa

Ubwanditsi 24 Feb 2020
Amakimbirane muri RNC agiye gutuma uruhande rwa Leah Karegeya na Jean Paul rwitandukanya n’urwa Kayumba Nyamwasa

Amakimbirane muri RNC agiye gutuma uruhande rwa Leah Karegeya na Jean Paul rwitandukanya n’urwa Kayumba Nyamwasa

Ubwanditsi 07 Oct 2019

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Amafoto – Volleyball yaganuye Petit Stade, Kepler VC na Police WVC yegukanye ibikombe mu irushanwa ryo Kwibohora
Amakuru

Amafoto – Volleyball yaganuye Petit Stade, Kepler VC na Police WVC yegukanye ibikombe mu irushanwa ryo Kwibohora

Ubwanditsi 29 Jul 2024
Abatavuga rumwe na Leta ya Nkurunziza basabye abakuru b’ibihugu bya EAC gufatira ibihano Leta y’u Burundi
ITOHOZA

Abatavuga rumwe na Leta ya Nkurunziza basabye abakuru b’ibihugu bya EAC gufatira ibihano Leta y’u Burundi

Ubwanditsi 31 Jan 2019
Gen Kabarebe yahaye impanuro  abanyamakuru bari mu cyiciro cya kabiri cy’itorero  ry’ Impamyabigwi
Mu Rwanda

Gen Kabarebe yahaye impanuro abanyamakuru bari mu cyiciro cya kabiri cy’itorero ry’ Impamyabigwi

Ubwanditsi 24 Apr 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru